RFL
Kigali

Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byongeye kuzamuka

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:7/08/2022 14:33
0


Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, bizamutse ubugira gatatu mu gihe cy'amezi ane.



Nk'uko tubikesha ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, Litiro ya lisansi yagurwaga 1460 Frw yageze ku 1609 Frw, mu gihe Litiro ya Mazutu yo yashyizwe ku 1607 Frw ivuye ku 1503 Frw yari isanzwe igura. 

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest yatangarije RBA ko Guverinoma yatanze nkunganire ya miliyari 10 Frw kugira ngo ibiciro bitazamuka bikabije.

Dr. Nsabimana yanavuze ko ibiciro by'ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange bitagomba kuzamuka.

Lisansi na Mazutu bigeze kuri ibi biciro, mu gihe mbere ya tariki 3 Mata Lisansi yagurwaga 1256 naho Mazutu ikagura 1201 kuri Litiro, byahindutseho muri Mata ndetse nyuma bikomeza kwiyongera kugeza uko bihagaze ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND