Kigali

Kurya amandazi, kubura imodoka ibakura ku kibuga: Ibimenyetso bigaragaza ko Rwamagana City izarushya abantu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/08/2022 9:15
0


N'ubwo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda itaratangira, Rwamagana City ikomeje kubaho mu buzima wagira ngo ntizi ko izagikina.



Ni inshuro ya Kabiri Rwamagana City igiye gukina icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ikaba inshuro ya mbere kuva mu 2016 ubwo bamanukaga mu cyiciro cya kabiri.

Cyera bavugaga ko umuntu ava mu cyaro ariko cyo kitamuvamo, none ni byo biri kuba kuri Rwamagana City yavuye mu cyiciro cya kabiri ariko yo kikaba cyaranze kuyivamo dore ko ikomeje kugenda biguru ntege ndetse bihangayikishije abaturage bo muri aka karere bari bishimiye kongera kubona ikipe yabo.

Rwamagana City yazamukanye na Sunrise FC ariko ibintu bikomeje kuyibera ibindi bindi

Kuri uyu wa 6 ni bwo Rwamagana City yakinnye umukino wa mbere wa gicuti aho yahuraga na Police FC kuri sitade y'Akarere ka Ngoma, Police FC iyitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Usengimana Danny, Onesme ndetse na Dominique Ndayishimiye.

Usibye kwerekana ishusho y'uko ikipe ihagaze mu kibuga, uyu mukino wanerekanye uko ikipe ya Rwamagana City ihagaze no mu mikoro kuko kugira ngo ive i Rwamagana igere i Ngoma no kuva i Ngoma isubira i Rwamagana byabaye induru.

Abakinnyi ubwo bari imbere ya sitade y'Akarere ka Ngoma bateraga urwenya bavuga ko nibyanga bitegera amagare akabageza i Rwamagana 

Iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n'Akarere ka Rwamagana yagarutse muri Rwamagana mu byiciro kuko batwawe n'imodoka 2 ntoya za twegerane (Hiace) wagira ngo ni ikigo cy'amashuri abanza kigiye gukina n'ikindi kigo.

Ubwo umukino warangiraga za modoka zabazanye zari zitahiye biba ngombwa ko ubuyobozi bw'ikipe butangira bundi bushya gushaka twegerane zisubizayo abakinnyi.

Muri ako kanya imodoka zirimo gushakishwa, nk'abakinnyi bari bavuye mu kibuga aho guhabwa imbuto n'andi mafunguro agenewe umukinnyi, aba basore biganjemo abari mu igerageza bakugiriye mu mandazi baririra sinakubwira.

Abakinnyi ubwo bari bategereje umwanzuro w'imodoka bahise bigira guhaha amandazi 

Ubuyobozi bwaje kubona twegerane imwe itwara abakinnyi bamwe abandi basigara aho, nka nyuma y'isaha haza indi twegerane nayo itwara abari basigaye, ubwo byari bimaze kuba mu ma saa 18:15 pm.

Ntabwo ari iki kibazo gusa kigaragaza ko Rwamagana City ishobora kuzaruhanya, kuko n'abatoza bashya bazanye bayobowe na Ruremesha Emmanuel babujije ikipe amahwemo.

Ngizi imodoka karundura ziri gutwara Rwamagana City ku mikino itandukanye. Aha bari bamaze gusesekara kuri sitade ya Ngoma

Rwamagana City ikizamuka mu cyiciro cya mbere yahise ihindura abatoza, Sammy wari uyizamuye mu cyiciro cya mbere baramusezerera bazana Ruremesha Emmanuel ndetse na Lomami Marcel wahoze muri Rayon Sports.

Lomami uhetse agakapu k'ubururu "Natoje amakipe menshi aha ho ndahagwa"

Aba batoza bahageze, Rwamagana City hari abakinnyi yongereye amasezerano ndetse harimo abayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Ruremesha akihagera yaje yerekana ko aba bakinnyi ikipe yaguze badashoboye ndetse ko we yifitiye abakinnyi yakuye hanze ari bo basinya abo yari ahasanze bagasezererwa.

Ibi byateje imvururu kugera ubwo Akarere gatanga amafaranga yo gufasha ikipe hagombaya no kuzamo amafaranga yo kwishyura abakinnyi baguzwe ariko Ruremesha Emmanuel akabyanga avuga ko ahubwo basezererwa.

Ayo mafaranga yageze mu biganza bya Rwamagana City mu ntangiriro z'iki cyumweru ariko na n'ubu nta mukinnyi urahabwa amafaranga gusa abatoza bo barayabonye nk'uko amakuru inyaRwanda yahawe abihamya.

Amakuru ava i Rwamagana avuga ko imyitozo Ruremesha Emmanuel amaze iminsi akoresha irimo abakinnyi bagera kuri 40 ariko hafi 30 ari abanyamahanga yizaniye. 

Rwamagana City ifite amahirwe yo kwakirira kuri Sitade y'Akarere ka Ngoma wakwibaza niba nitangirana aka kavuyo n'imiyoborere idafite icyo yitayeho izatera kabiri mu cyiciro cya mbere.

Ruremesha Emmanuel ubu ni we uri gutoza Rwamagana City 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND