Bwiza ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda na Bushali umwami w’urubyiniro, bongeye kugaragaza ko bashoboye mu ndirimbo zitandukanye n’imyambarire idasanzwe mu gitaramo cy'imbaturamugabo cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu.
Ku
isaha ya saa 19:30 nibwo umuziki wari utangiye gushyuha abanyabirori bari bamaze
kugera muri BK Arena, ariko bawubyina bajyanirana na Dj Shooter warimo
awuvangavanga mu buryo bwose avanga injyana zose.
Saa
20:02 nibwo Luckman Nzeyimana yari ageze ku rubyiniro atangira gushyushya
ajyanirana n’umurya w’inanga wa Dj Shooter, maze ku isaha ya saa 20:05 ahamagara
ku rubyiniro Mc Tessy usanzwe ari umunyamakurukazi wa Isango Star kuza ngo
bafatanye gukomeza gufasha abanyabirori banyuranye.
Anitha
Pendo na Tino bahamagawe ku rubyiniro saa 20:42 nyuma y’uko hari hamaze gutangwa
ibihembo ku makipe yahize abandi mu mikino ya Rwanda Rebirth, maze bacyiranwa
urugwiro abakunzi babacanira amatoroshi ya telefone bayazunguza mu kirere.
Bwiza
waraye yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu bihembo bya KIM FEST ni
we wabimburiye abandi ku isaha ya saa 22:59, aza yambaye imyenda n’inkweto zo mu
ibara ry’umweru agaragiwe n’ababyinnyi be bambaye amakote y’ubururu n’umweru.
Yaririmbye
indirimbo ze zitandukanye maze ababyinnyi baramushyigikira cyane barushaho
gutuma abantu baryoherwa, mu mibyinire ubona ko bafashe umwanya wo kwitegura.
Bushali
ni we wabaye uwa kabiri abafana bahita bahaguruka maze nawe yinjira nk’umuriro
muteguro uvanze umusaraba n’imirabyo mu izina rye, ryihinduranyaga mu nsakazamashusho
ngali ziri muri BK Arena.
Ubwo
yageraga ku rubyiniro yari yambaye nk’ingagi, abantu bamwakirana yombi bose
intero ari Kinyatrap.
Mc Anitha Pendo
Mc Tessy
Uncle Austin ari mu byamamare byitabiriye iki gitaramo
Bwiza yaserutse mu byera
Ababyinnyi ba Bwiza bamufashishije kuryohereza abitabiriye
Mc Tino
Bushali yaje ku rubyiniro yambaye nk'ingagi
Bushali yemeje abanyabirori na none ko ari we mwami wa Kinya Trap
TANGA IGITECYEREZO