Kim Kardashian na Pete Davidson bari bamaze iminsi baca ibintu kuva iby’urukundo rwabo byajya ku karubanda mu Ukwakira 2021, bamaze gutandukana.
Amakuru ava mu nshuti za hafi z’aba bombi ni uko bahisemo kurecyeraho
gukundana nk’uko ikinyamakuru cya E! Kibivuga, imvano y’uku gutandukana ikaba ahanini ari
ukuba buri umwe asigaye aba kure y’undi.
Nk’uko biheruka gutangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye, kugeza ubu Pete
arimo kubarizwa muri Australia mu bikorwa byo gutunganya filimi mu gihe Kim
Kardashian akomeje ibikorwa bye by’ubushabitsi n’inshingano zo kurera abana be
4 muri Los Angeles.
Kim kandi aheruka kujya kureba Pete muri Australia, ntabwo biramenyekana niba
muri uru rugendo aribwo aba bombi baba bariyemeje gutandukana.
Mu Ukwakira 2021 nibwo Kim na Pete iby’inkuru y’urukundo rwabo byatangiye
kujya hanze, ubwo bagaragaraga bari kumwe mu gace ka Knott’s Berry Farm muri Los
Angeles.
Nyuma gato aba bombi batangiye kugenda bagaragara bari kumwe mu duce
dutandukanye bishimanye, ndetse bagiye bajyana mu biruhuko hirya no hino.
Muri Mata kandi aba bombi baheruka kunyurana ku itapi itukura, mu musangiro
wa White House Correspondent.
Ikindi kandi akaba ari uko Kanye na Kim Kardashian muri iyi minsi bameranye neza n’ubwo hagiye havugwa ko ikidashoboka ari ugusubirana kw’aba bombi, nyamara nta rirarenga.Kim Kardashian ni we witereteye Pete Davidson amushakaho ko baryamana nibura rimwe gusa, kuko ngo nyamusore ari umuhanga mu mabanga y'abakuze.
Mu mezi icyenda bari bamaranye baryanye isi batemberana ahantu hanyuranye, aha bari bajyanye muri Bahamas
Ubwo baheruka kunyurana ku itapi itukura muri Mata 2022
Gukundana na Pete kwa Kim Kardashian byatumye atakaza ibiro bitagira ingano, bisa nk’aho asa n’umureshyareshya dore ko batari mu myaka imwe.
TANGA IGITECYEREZO