RFL
Kigali

Mu gapira kanogeye ijisho Rayon Sports yiyeretse abakunzi bayo itsinda Musanze FC - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/08/2022 22:40
0


Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego 2-0 mu mukino wabereye ku itara Rayon Sports imenyereye.



Rayon Sports yari yakiriye Musanze FC mu mukino wa gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino wa 2022-23, umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuva  ku isaha ya saa 18:00 pm. Abafana ba Rayon Sports bari baje kureba abakinnyi bayo bashya iyi kipe yaguze. Umutoza Haringingo Francis na we mushya muri iyi kipe, yari yabanje mu kibuga abakinnyi bashya barimo Ganijuru Elie, Felicien Nkurunziza, Mbirizi Eric, Ndekwe Felix na Arsene Irakoze. 

Rayon Sports yatangiye ishaka igitego maze ku munota wa 3 Onana yateye mu izamu, ariko Ntaribi Steven awushyira muri koruneri. Nyuma y'iminota 2 Onana yongeye kubona andi mahirwe, ariko Ntaribi Steven nabwo umupira awukuramo. Ku munota wa 10 Ndekwe Felix yatereye ishoti rikomeye mu rubuga rw'amahina, ariko Ntaribi Steven yongera kubyitwaramo neza.

Onana wari wazengereje Musanze, ku munota wa 14 yahawe umupira na Ndekwe maze acenga abakinnyi ba Musanze aninjira mu rubuga rw'amahina, acenga Ntaribi atanga umupira kuri Esenu, agiye gushyira mu izamu barawumutanga.

Ku munota wa 30 Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe, Arsene wagize ikibazo cy'imvune yasimbuwe na Iraguha Hadji. Akagozi ka Musanze kacitse ku munota wa 31 ubwo Onana yatsindiraga Rayon Sports igitego cya mbere, ku mupira yari ahawe na Mbirizi Eric. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Igice cya kabiri nta mahirwe menshi yigeze aboneka ku mpande zombi n’ubwo Musanze FC yashakaga kwishyura na Rayon ishaka igitego cya kabiri, yaje kukibona ku munota  wa 88 kuri kufura yatewe na Muvandimwe JMV ku ikosa ryakorewe Pascal. Yawuteye ukubita igiti cy'izamu maze Rudasingwa Prince ahita awushyira mu rushundura.  Umukino warangiye ari 2-0.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga 

Onana Essomba Willy niwe wafunguye amafazamu

Rayon Sports yagaragaje umupira wo guhererekanya biri hejuru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND