BePawa
ATHF
Kigali

AS Kigali yatsinze Gasogi mu mukino wa Gicuti-AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/08/2022 19:19
0


Mu mukino wa kabiri wa gicuti, AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.



Amakipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w'imikino uzatangira ku wa 19 Kanama 2022. By'umwihariko kuri AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, iri kwitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC ku Cyumweru gitaha.

Iyi kipe y'umutoza Cassa Mbungo André ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira watewe na Man Ykre, ukuwemo n'umunyezamu Cuzuzo Gaël, Tuyisenge Jacques ananirwa kuwushyira mu izamu. Gasogi United yasatiriye mu minota yakurikiyeho ishaka igitego ariko igorwa n'ubwugarizi bwa AS Kigali n'umunyezamu Ntwari Fiacre.

Habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, AS Kigali yabonye umupira uteretse watewe na Niyonzima Haruna, ku bw'amahirwe macye ye ushyirwa muri koruneri na Cuzuzo.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga:

Ntwali Fiacre, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Dusingizimana Gilbert, Laurence Juma, Niyonzima Haruna, Niyonzima Olivier seif, Tuyisenge Jacques, Man Ykre na Moïse Nyarugabo.

Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka umunani ku ruhande rwa AS Kigali, Bishira Latif wambaye igitambaro, Nyarugabo Moïse na Man Ykre aba ari bo bagaruka.Ku ruhande rwa Gasogi United, umutoza Adel Ahmed yakoze impinduka ebyiri; Niyitegeka Idrissa na Mwiseneza Kevin bajyamo mu kibuga.

Byasabye gutegereza umunota wa 52, AS Kigali ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Akayezu Jean Bosco ku mupira wari uvuye iburyo. Ahagana mu minota ya 70, Gasogi United yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim, Niyongira Danny ashyizeho umutwe ujya hanze.

Akayezu Jean Bosco watsinze igitego

Ni ko byagenze kandi no ku munota wa nyuma ubwo Nanbur Gabriel Nannim yananirwaga guteresha umutwe umupira wari uvuye iburyo. 

AS Kigali yaherukaga gutsinda Vision FC igitego 1-0, izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Rayon Sports mu wundi mukino wa gicuti.

Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga:

Cuzuzo Aime Gaël, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Kwizera Aimable, Habimana Hussein, Bugingo Hakim,Kaneza Augustin, Mugisha Joseph, Malipangou, Rugangazi  Prosper, Niyongira Dany na Mugisha Nelson.



Umutoza mushya wa Gasogi United, Adel

Haruna Niyonzima Kapiteni wa As Kigali 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND