RFL
Kigali

Diamond Platnumz yasesekaye muri South Africa mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umukobwa we Tiffah bitambuka kuri Wasafi TV-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/08/2022 18:14
1


Tiffah agiye kuzuza imyaka 7, ababyeyi be bakaba bamuteguriye ibirori by’agatangaza biza kubera mu masaha macye ari yo kuwa 06 Kanama 2022 mu gihugu cya South Africa aho Diamond Platnumz n’itsinda rya Wasafi TV bamaze gusesekara.



Kuri ubu Diamond Platnumz yamaze kugera muri South Africa, mbere gato y’uko umunsi w’isabukuru nyir’izina Tiffah igera.

Nk’uko bigaragara mu mashusho mato, Zari Hassan yasangije abakurikirana abana be na Diamond aribo Tiffah, ni uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Kanama 2022 Chibu Dangote yamaze kugerayo amahoro.

Muri aya mashusho Diamond ukunzwe kandi wakunzwe mu ndirimbo nyinshi by’umwihariko Jeje, agaragara afasha abana be gufungura impano zitandukanye yazaniye abana.

Ni amashusho yakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muryango, cyane ba Diamond na Zari bakunda kubabonana.

Binyuze mu nyunganizi [Comment] bagiye batangaza byinshi bitandukanye. Uwitwa Brenda yagize ati:”Umugabo yageze mu rugo aho umutima we wibera ni urukundo n’ibyishimo.”
Naho uwitwa Sandieh yagize ati:”Igihari ni uko atajya asigira urugo inzara.”

Ni benshi bagiye batanga ibitekerezo bagaragaza ko bishimira kubona Diamond na Zari n’abana babo uko ari babiri, abandi bemeza ko uyu muhanzi kwa Zari ari ahantu akunda kujya.

Amakuru kandi ahari akaba ari Ayuko ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Tiffah bizanyura mu buryo bw’ako kanya kuri televiziyo ya se, iri muzihagaze neza mu myidagaduro mu Karere k’Ibiyagabigari ya Wasafi.

Aya makuru kandi akaba yamaze no gushimangirwa n’itsinda ry’abakozi b’iyi televiziyo mu itangazo bashyize hanze.

Bati:”Isabukuru y’Igikomangomakazi Tiffah izabera muri South Africa kandi abakozi bacu bakaba bamaze kugerayo gukurikirana imigendekere yayo. Ntimuzacikwe n’ibirebana nayo hano kuri Wasafi TV.”

Umwaka washize ubwo Tiffah yizihizaga isabukuru y’imyaka 6, nabwo Zari afatanije na Diamond bamukoreye ibirori by’agatangaza.

Icyo gihe byitabiriwe n’inshuti za hafi z’aba bombi ndetse na bamwe mubo mu miryango yabo, nk’uko Zari yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe Diamond Platnumz abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:”Isabukuru nziza mukobwa wanjye mwiza kandi w’igikundiro Princess Tiffah, amagambo ntabwo yasobanura urwo ngukunda;

Nyampinga w’isi ndumva nifuza guhura na we tukizihiriza hamwe isabukuru yawe y’amavuko.” Ubu butumwa yabushyize hanze kuwa 08 Kanama 2021.


Diamond Platnumz ari kubarizwa muri South Africa kwa Zari aho yashyiriye abana impano  zitandukanye

 Tiffah isabukuru ye iteguye mu buryo bukomeye ikaba igomba no kunyuzwa kuri Wasafi TV

Diamond Platnumz n'abana be babiri yabyaranye na Zari Hassan 

Nkubwo batanudukanye bakomeza gufatanya kurera abana no mu bikorwa by'ubushabitsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lichard1 year ago





Inyarwanda BACKGROUND