Commonwealth 2022: U Rwanda rwakoze amateka muri Beach Volleyball rubona itike ya 1/2

Imikino - 05/08/2022 5:10 PM
Share:

Umwanditsi:

Commonwealth 2022: U Rwanda rwakoze amateka muri Beach Volleyball rubona itike ya 1/2

Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste bahagarariye u Rwanda muri Commonwealth mu mikino ya Beach Volleyball, bamaze kugera mu mikino ya 1/2 nyuma yo gutsinda New Zealand amaseti 2-0.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu aho u Rwanda n'ubundi rwari rwageze muri iyi mikino bwa mbere, rwongeye gukora amateka rugera mu mikino ya 1/2.

Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste batsinze New Zealand iseti ya mbere amanota 19 kuri 18 iseti ya kabiri iba amanota 21 kuri 19. 

Nyuma yo gukatisha tike ya 1/2, u Rwanda ruzahura n'ikipe izarokoka hagati ya Australia na Siri Lanka. Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye imikino ya Beach Volleyball mu bagabo bakuru, ikaba inshuro ya kabiri Beach Volleyball ihagarariwe mu bakuru nyuma y'abagore bagiyeyo mu 2018.

U Rwanda rukomeje gukora amateka



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...