Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu aho u Rwanda n'ubundi rwari rwageze muri iyi mikino bwa mbere, rwongeye gukora amateka rugera mu mikino ya 1/2.
Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste batsinze New Zealand iseti ya mbere amanota 19 kuri 18 iseti ya kabiri iba amanota 21 kuri 19.
Nyuma yo gukatisha tike ya 1/2, u Rwanda ruzahura n'ikipe izarokoka hagati ya Australia na Siri Lanka. Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye imikino ya Beach Volleyball mu bagabo bakuru, ikaba inshuro ya kabiri Beach Volleyball ihagarariwe mu bakuru nyuma y'abagore bagiyeyo mu 2018.
U Rwanda rukomeje gukora amateka