RFL
Kigali

Habuze gato ngo indirimbo ye na Stromae isohoke! Suka Ntima, umunyamuziki umaze imyaka 17 akorera i Burayi ubu ari i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2022 19:02
0


Kuva mu 2000 umuhanzi Suka Ntima akorera umuziki mu gihugu cy’u Bubiligi, aho atangaza ko ubuzima bwaho bwatumye abasha kwisanzura mu njyana zitandukanye z’umuziki, binamufasha guhurira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi barimo abakomoka mu Rwanda.



Uyu musore yavukiye mu gihugu cy’u Burundi. Avuga ko imyaka 17 ishize atuye muri iki gihugu cyo ku mugabane w’i Burayi, yishimira intambwe yateye mu muziki we, aho yabashije guhurira ku rubyiniro n’ n’abarimo nka Stromae, Fredy Massamba, Gael Faye, Jesse Boykins wo muri Amerika n’abandi.

Aba bose bagiye bahurira mu bitaramo mu bihe bitandukanye yisunze injyana ya Jazz Hip Hop, mbere y’uko mu 2019 yanzura kuririmba muri Afro fusion.

Suka uvuka mu muryango w’abana batanu akaba ari uwa kane, yabwiye InyaRwanda ko yakuze akunda ibintu bijyanye n’ubuhanzi birimo nko gufata amafoto, kubyina ariko cyane cyane umuziki. Ati “Rero nashatse kubihuriza hamwe mu mishinga yanjye.”

Avuga ko impano yo kuririmba atayisangije, kuko ba Se wabo bakoraga umuziki ndetse bari bafite itsinda ry’umuziki bise ‘Rhythmic’. Ati “Wasanga ari aho byavuye.”

Uyu muhanzi afite indirimbo zirimo 'Boule Mpanya' yakoranye na Nduleman, 'Let drip/Saucer'. 'Sukali (Remix) na Angell Mutoni, 'Celebrate', 'Trust' n'izindi.

Suka Ntima avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka ko umuziki we uzaba waramushyize mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

Ati “Intego yanjye yo mu myaka itanu ni ukuba umwe mu bahanzi bake bo muri Afurika bemewe ku rwego mpuzamahanga (worldwide).”

Akavuga ko ku rwego Mpuzamahanga yifuza kuzakorana indirimbo na Adekunle Gold, Burna Boy n’abandi.

Uyu muhanzi avuga ko muri iki gihe ari mu biganiro, n’abarimo Dj Pius na Bruce Melodie ku buryo bashobora gukorana indirimbo.

Suka avuga ko yaje mu Rwanda ubwo yari yitabiriye iserukiramuco Africa in Colors ryaririmbyemo umuhanzi w’Umufaransa La Fouine. Ari nabwo abategura igitaramo ‘Kigali Carnivore’ bahitaga bamutumira.

Yavuze ko mu rugendo rwe rw’umuziki yagerageje kuririmba mu bitaramo, ndetse agerageza no gukorana indirimbo na Stroame ariko ntiyasohoka kubera ko uyu muhanzi yahise asohora iye bwite.

Ati “Stromae twakoranye indirimbo yitwa ‘ça marchera’ itarigeze isohoka, ariko icyo gihe yari umuraperi. Haburaga nk’ukwezi kumwe kugira ngo asohore indirimbo ye ‘alors on dance’ (imaze kurebwa na miliyoni 350), indi yararapaga ntiyahita isohoka.”

Akomeza ati “Stromae ni nk’aho twatangiranye, twakoranaga ibitaramo, rimwe na rimwe twaratumirwagwa twese, iyo nagiraga igitaramo yazaga kuririmba nawe yagira igitaramo nkajya kuririmba, gutyo gutyo.”

Yavuze ko Gael Faye we bahuriye mu bitaramo byabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, banakorera igitaramo mu Bubiligi. Ati “Ariko Gael ni umwe mu bo mu muryango wanjye.”

Suka avuga ko yaherukaga mu Rwanda mu 2011 ndetse na 2018, aho icyo gihe yanakoreye igitaramo kitari kinini ahitwa Bougenvilla muri Kigali.

Suka Ntima ni umwe mu bahanzi baririmba muri 'Kigali Kanivore' yo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022. Ik Djs, Dj Marnaud, Dj Karim, Dj Ry, Nep Djs, Dj Infinity, Dj Diallo, Dj Brianne, Dj Kellu, Anita Pendo.

Hitezwe kandi abahanzi Bruce Melodie, Deejay Pius, Kivumbi, J-Dub, Suka Ntima, Maestro Boomin. Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 15,000 Frw muri VIP. 

Haguma Thierry uzwi mu muziki nka Suka Ntima avuga ko imyaka 17 ishize atuye muri iki gihugu cyo ku mugabane w’i Burayi 

Suka Ntima avuga ko habuze gato indirimbo ye na Stroame isohoke, akomwa mu nkokora n’uko uyu muhanzi yahise asohora iye bwite bituma uyu mushinga ushyirwaho akadomo 

Suka yaje i Kigali yitabiriye iserukiramuco Africa in Colors 

Suka yavuze ko afite intego y’uko mu myaka itanu iri imbere umuziki we uzaba uri ku rwego mpuzamahanga 

Suka atangaza ko muri iki gihe ari mu biganiro byo gukorana indirimbo na Bruce Melodie na Dj Pius 


Suka Ntima ubwo yari kumwe na Geal Faye ku rubyiniro

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LET IT DRIP’ YA SUKA NTIMA

 ">

REBA INDIRIMBO ‘SUKALI’ YA SUKA NTIMA NA  ANGEL MUTONI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND