RFL
Kigali

Basketball U18: U Rwanda rwatangiye rukubitwa na Mali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:5/08/2022 9:40
0


Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika nabi itsindwa na Mali amanota 67 kuri 49.



U Rwanda rwakinaga umukino warwo wa mbere muri iyi mikino iri kubera muri Madgascar. Ni umukino wabereye mu nzu y’imikino ya PALAIS NATIONAL DE LA CULTURE ET DES SPORTS MAHAMASINA ibarizwa mu mujyi wa ANTANANARIVO ho mu gihugu cya Madagascar.

Agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite amanota 11 kuri 16 ya Mali, mu gace ka kabiri abasore b’u Rwanda bagerageje kuzamura amanota babifashijwemo n’umukinnyi nka Hubert Sage Kwizera gusa nta cyo byatanze kuko agace ka kabiri kaje kongera kwegukanwa na Mali kuko karangiye u Rwanda rufite amanota 14 mu gihe Mali yo yari imaze kuzuza amanota 22, amakipe yombi ajya kuruhuka ingimbi za Mali ziri imbere.

Mali yakinaga n'u rwanda ni yo ifite iki gikombe giheruka 

Mu gace ka 3 n’ubundi u Rwanda rwagaragaje ko rufite intege nke imbere ya Mali kuko nabwo batsinzwe amanota 16 ku 8 y’u Rwanda. Nyuma y’utu duce uko ari dutatu u Rwanda rwari rumaze kwiheba kuko nta gace na kamwe rwari rwigeze ruyoboraho Mali. 

Mu gace ka kane nyuma yo kubona uko u Rwanda ruhagaze Mali yatangiye kugenzura umukino ndetse igabanya umuvuduko byatumye u Rwanda kwegukana aka agace ku manota 16 mu gihe mali yo yari imaze gutsinda amanota 13 gusa bituma umukino urangira Mali ifite amanota 67 kuri 45 y’ u Rwanda.

Muri uyu mukino, umukinnyi Amadou Doumbia wa Mali niwe watsinzemo amanota menshi aho yatsinze amanota 24 naho Hubert Sage Kwizera w’u Rwanda we atsinda amanota 13. Ejo ni ikiruhuko ku ikipe y’u Rwanda, izagaruka mu kibuga ihura na Guinea ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 umukino igomba gutsinda.


Umukino wa mbere ntabwo wahiriye ingimbi z'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND