RFL
Kigali

Kuki 'March Generation' igiye mu mwiherero mu ntara kandi Rayon Sports ifite imikino?

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:5/08/2022 9:59
1


Bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda baribaza impamvu Fan Club ya March Generation, imwe mu zikomeye za Rayon Sports, igiye kujya gukorera umwiherero mu ntara, mu gihe ikipe yabo ifite imikino ibiri ya gicuti mu mpera z'iki Cyumweru. Ubuyobozi bwayo bwasobanuye byinshi kuri uyu mwiherero, bananyomoza ababitirira kutayoboka.



Mu ntangiriro za buri mwaka w'imikino, abafana bibumbiye mu itsinda rya 'March Generation' bagira umwiherero mu rwego rwo gutegura uko bazafana ndetse n'uko bazafasha ikipe yabo. Iyi gahunda yatangiye bwa mbere mu mwaka wa 2015.

Ni muri urwo rwego, Kuri uyu wa Gatanu, abagize iyi Fan Club bari bwerekeze i Karongi mu ntara y'Iburengerazuba, aho hazamara iminsi itatu baganira ku mikorere yabo ndetse banategura umwaka w'imikino wa 2022-2023.


Muri iyi minsi itatu, biteganijwe ko Rayon Sports izakina imikino ibiri ya gicuti, irimo uwo kuri uyu wa 5 Kanama ikina na Musanze FC ndetse n'uwo ku Cyumweru tariki 7 biteganijwe ko bazakina na AS Kigali.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi wungirije wa March Generation, Bwana Ahishakiye Phias yasobanuye byinshi ku mwiherero wabo, akomoza ku ntego bafite ndetse anyomoza abavuga ko iyi Fan Club yahuje uruzinduko rwayo n'imikino ya Rayon Sports ku bwo kutumvikana n'ubuyobozi.

Yatangiye avuga ku ntego z'umwiherero ati ''Mbere ba mbere turi Aba-rayon, twahujwe na Rayon Sports, twe nka March Generation, iyo umwaka urangiye tujya ahantu runaka haba hano mu gihugu cyangwa hanze yacyo, tugafatanya kureba uko umwaka urangiye wagenze n'uko tuzitwara mu mwaka ugiye kuza, mu buryo bwo gufana no gufasha ikipe 'Donc' dushyiraho imigabo n'imigambi y'umwaka ukurira.''

Nk'uko bisobanurwa n'uyu muyobozi, umwiherero ngarukamwaka wa March Generation watangijwe bwa mbere muri 2015, aho wabereye Rusizi, muri 2016 ubera i Rubavu, 2017 ubera i Musanze naho 2018 ubera i Kampala muri Uganda, aho wanahuriranye n'umukino w'Amavubi y'u Rwanda n'Imisambi ya Uganda.


Ahishakiye Phias, Visi Perezida wa MG

Anyomoza amakuru avuga ko uyu mwiherero wahujwe n'igihe cy'imikino ya gicuti ya Rayon Sports, Phias yagize ati ''Byarahuriranye tubona ntakundi twabigenza kuko ni gahunda twapanze umwaka wose, ntabwo twari kuyisubika, Hari ukuba twarakoze 'Booking' ya Hotel, hari ukuba twarishyuye imodoka izatujyana n'ibindi, Urumva ko tutari kubikuraho kubera ko hashyizweho umukino wa gicuti utunguranye.''

Yakomeje ati ''Natwe rwose dukumbuye kureba ikipe yacu, ibi ntaho bihuriye no kuvuga ngo March Generation ntiyayobotse ubuyobozi cyangwa ngo ntabwo ishaka kureba Rayon Sports, ibyo ntabwo ari byo rwose ndetse ubukurikiraho, 'Match' zikurikira muzatubona kuko twe tugiye kureba uko twashyigikira ikipe kurushaho.''

March Generation, rimwe mu matsinda y'abafana akomeye mu Rwanda, yashinzwe muri Werurwe 2013 ibanza kwitwa 'Whatsapp Fan Club' nyuma yaho gato ihindurirwa izina bishingiye ku kwezi kwa Gatatu (March) yavutsemo.


Bitangira, iri tsinda ryihariye mu mifanire ryatangaga umusanzu wa 50.000FRW kuri buri mukino, bagenda bazamura umusanzu uko imyaka isimburana. Uretse ibikorwa byo gufana no gufasha Rayon Sports, March Generation imaze imyaka 9, igaragara mu bikorwa biteza imbere igihugu nko kubakira abatishoboye, gukorera hamwe umuganda rusange n'ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyisenge1 year ago
    Ngaho re! Karongi muntara y'amjyaruguru njye ubu hanyobeye! Kuko Karongi nsanzwe nzi iri iburegerazuba. Umwanditsi w'iyi nkuru ndumva niba Yaba yibeshye yakora edit munkuru ye naho ubundi twakomeza kubanyuzamo ijisho





Inyarwanda BACKGROUND