CANAL+ GROUP yishimiye kongera amasezerano yo kwerekana shampiyona zikomeye ku mugabane w’iburayi harimo LALIGA yo muri Espgane, SERIE A yo mu Butaliyani, BUNDESLIGA yo mu Budage, LIGUE 1 yo mu Bufaransa, Shampiyona yo mu gihugu cy’u Bwongereza (Premier League) ndetse n’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi cya UEFA Champions League
Nyuma yo kongera amasezerano yo kwerekana izi shampiyona, CANAL+ Group yahise inaba ikigo cya mbere gifite uburenganzira busesuye bwo kwerekana iyi mikino muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, harimo n’uburenganzira bwihariye mu gifaransa mu bihugu bikoresha uru rurimi ari na ho u Rwanda ruherereye.
Mu Bwongereza, CANAL+ izerekana imikino 380 yose iba mu mwaka w’imikino w’iyi shampiyona, ndetse by’akarusho muri shampiyona ya LaLiga aya masezerano yemerera CANAL+ kujya yerekana buri munsi: Imikino itatu myiza muri LaLiga, umwe mu mikino myiza cyane ya LaLiga SmartBank (icyiciro cya 2 muri Espagne) ndetse n'incamake za LaLiga World na LaLiga SmartBank.
Imikino yose izajya ikurikiranwa ku mashene ya CANAL + SPORT, ndetse no kuri APP CANAL, yogezwa n’inzobere zikomeye muri siporo kuri CANAL + guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 aho abafatabuguzi ba CANAL + muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara baza kubona umukino wa mbere wa shampiyona yo mu Bwongereza uri buhuze Crystal Palace na Arsenal. Uyu mukino uraza kuba saa Tatu zuzuye z'ijoro ku isaha ya Kigali.
Hamwe n’aya masezerano, CANAL+ Group yishimiye kuba umufatanyabikorwa werekana imikino ya Premier League mu myaka itatu iri imbere mu turere dusaga 50, harimo u Bufaransa, u Busuwisi, Pologne, Repubulika ya Tchèque, Slowakiya, Vietnam na Haïti.
Ntabwo ari izi gahunda za shampiyona gusa kuko Canal+ Rwanda nayo yagarutse mu isura nshya aho ifite poromosiyo izafasha abakiriya bashya ndetse n’abasanzwe kureba iyi mikino.
Kugira ngo abakiriya bashya ba Canal+ barusheho kuryoherwa, hashyizweho iminsi itatu ihera tariki 5 ikazageza tariki 7 Kanama 2022, aho umukiriya mushya uguze ibikoresho n’ifatabuguzi abimanikirwa bikanatunganywa (installation) ku buntu.
Abasanzwe bafite ifatabuguzi nabo bahawe amahirwe adasanzwe, aho uzagura ifatabuguzi ryisumbuye ku ryo asanzwe afite azahita ahabwa iryo hejuru yaryo mu gihe cy’iminsi 30, bivuze ko nk’uwari ufite irigura 5,000 Fw rya IKAZE, nagura ZAMUKA ya 10.000 Frw azahita ahabwa iminsi 30 areba ZAMUKA NA SIPORO ya 20.000 Frw.
Abanyamakuru basobanuriwe gahunda nshya CANAL + yahagurukanye muri uyu mwaka w'imikino
Marie Claire MUNEZA ushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri Canal+ Rwanda asobanurira abanyamakuru gahunda nshya ziri muri CANAL +
TANGA IGITECYEREZO