RFL
Kigali

Se akorera Guverinoma y’Amerika, amurusha imyaka 9: Sobanukirwa Dawit Eklund bivugwa ko yamaze kwigarurira umutima wa Malia Obama

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/08/2022 16:46
1


Umuhanga mu gutunganya filime, imbyino no mibanire n’abantu, Dawit Eklund, ukomoka mu gihugu cya Ethiopia ni we bikomeje kuvugwa ko yamaze kwigarurira Malia Obama mu rukundo dore ko batagisiba kugaragara bari kumwe amaboko asobecyeranije ndetse bafite ibyishimo by'igisagirane.



Malia Obama bikomeje kwemezwa ko yabonye umukunzi mushya! 

Uyu musore usa nk'aho adasanzwe mu maso ya benshi amaze gufotorwa mu gihe cy’icyumweru kimwe ahantu hanyuranye ari kumwe n’imfura ya Perezida Obama, Malia Obama usanzwe ari umwe mu bahanga mu gutunganya filime.

Uyu musore witwa Dawit Eklund nk'uko bigaragara ku mbuga ze nkoranyambaga kandi bikanashimangirwa n’ibinyamakuru bitandukanye, avuka mu murwa mukuru w’igihugu cya Ethiopia, Addis Ababa, ariko na none Washington Post ikemeza ko Dawit yanabaye mu bihugu bitandukanye birimo Bangladesh, Egypt, Kenya na Sudan.

Kujya gutura kwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatewe n’imirimo ababyeyi be bakoreraga iki gihugu. Ikinyamakuru cya Daily Mail cyatangaje ko se ari umwe mu bakozi bo mu nzego zo hejuru z’Amerika, nyina we akaba ari umunya-Ethiopia.

Nk'uko bigaragara kandi ku mbuga nkoranyambaga z’uyu musore, ni uko yaminuje mu masomo y’Ububanyi n’Amahanga muri Kaminuza ya George Washington. Yagaragaje kandi ko hari amasomo yafatiye muri Addis Ababa ajyanye n'ibyo tuvuze haruguru.

Kugeza ubu, Dawit yinjiye mu bijyanye no gutunganya filime ndetse akaba n'umwe mu bashinze inzu izitunganya ikanareberera inyungu abakinnyi bazo yitwa ‘1432R’. Ikinyamakuru cya Washington Post cyagaragaraje ko Dawit ari mu bahanga mu kubyina kuko azi imbyino z’imico inyuranye zikoreshwa n’ibihugu binyuranye ku isi kandi akamenya kuzihuza bikabyara ikintu gitangaje cyane.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana neza igihe Malia Obama na Dawit baba baratangiriye gukundana kuko n’iminsi ishize batangiye kugaragara agatoki ku kandi ari micye aho bagaragaye bwa mbere kuwa 26 Nyakanga 2022 no kuwa 02 Kanama 2022.

Na none kandi bongeye kugaragara mu masaha macye ashize yo kuwa 04 Kanama 2022 bavuye mu nzu ndangamateka y’ubugeni ya Los Angeles basobekeranije amaboko nk’inyoni ebyiri ziri mu rukundo ndetse akamwenyu ari kose.

Muri Mata 2022 ubwo Michelle Obama yavugaga ku bakobwa be Malia na Sacha Obama mu kiganiro yagiranye na Ellen De Generes, yavuze ko yishimira kuba abakobwa be bose bari mu rukundo kandi ukabona ko bakundana n’abasore bafite intego binyuranye n'uko mbere babaga babeshyabeshya ko bakundana n’udusoresore.

Hagati ya Dawit na Malia Obama harimo ikinyuranye kitari gito cy’imyaka igera ku 9 aho umusore afite 33 naho umukobwa akagira 24 aherutse kuzuza kuwa 04 Nyakanga 2022.

Mu buzima bwa Malia Obama mu bihe bya Kaminuza byari bizwi ko akundana na Rory Farquharson bamenyanye mu 2017 ndetse mu bihe by’umwaduko wa COVID19 uyu musore yamaze igihe kitari gito abana n'abo mu muryango wa Perezida Barak Obama nk'uko byahamijwe muri Episode yasohotse mu Ukuboza 2020 ya ‘The Bill Simmons Podcast’.

Ibyishimo ni byose ku mfura ya Perezida Obama na Producer Dawit Eklund bivugwa ko bari mu rukundo

Ntibagisigana aho umwe aciye n'undi aba ahari ndetse n'imyambarire bakomeje kujyanisha

Bwa mbere ubwo aba bombi bagaragaraga mu ruhame

Akanyamuneza ni kose kuri Malia Obama

Kuva mu mwaka wa 2017 Rory ni we wari uzwi nk'umukunzi wa Malia Obama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bebe1 year ago
    Ntago wavuga ngo Perezida Obama ahubwo bavuga uwahoze ari perezida





Inyarwanda BACKGROUND