Kuwa Kane tariki ya 4 Kanama 2022, umunyamerikakazi Brittney Griner w'icyamamare mu mukino wa Basketball, yakatiwe igifungo cy'imyaka icyenda n'urukiko rwo mu Burusiya rwari rumukurikiranyeho icyaha cyo kwinjiza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu.
umunyamerikakazi
Griner yakuwe mu murwa mukuru Musco tariki ya 7 Nyakanga 2022 ajyanwa kuburanishirizwa mu rukiko rwa Khimki. Ubwo yari amaze gukatirwa igifungo cy'imyaka icyenda no gutanga ihazabu ya 16.590 by'amadorari y'Amerika nk'uko byatangajwe n'umucamanza waburanishije urwo rubanza, Perezida Joe Biden yahise atangaza ko atemera icyemezo urukiko rwafatiye uwo mukinnyi kandi ko azakora ibishoboka Brittney Griner agasubizwa muri Amerika.
Ifungwa rya Brittney Griner ryatumye Amerika n'u Burusiya batangira kuganira ku buryo bwo guhererekanya imfungwa kandi umukinnyi Griner akaba umwe mu mfungwa baheraho. Gusa biragaragara ko ibyo biganiro bishobora kudatanga umusaruro kubera umwuka mubi ututumba bitewe n'intambara ya Ukraine dore ko ibyo bihugu bimaze igihe bidacana uwaka.
Brittney Griner yafatiwe kibuga cy'indege mu murwa mukuru Musco muri Gashyantare 2022, afatanwe amavuta y'urumogi yo mu bwoko bwa caranabis yari mu isakoshi ye, byabaye nyuma gato y'ibitero by'indege z'abarusiya muri Ukraine.
Ivomo: Ijwi ry'Amerika.
TANGA IGITECYEREZO