RFL
Kigali

Mbona ari ukubaremera nubwo gushyira hanze aba ‘Subscribers’ b’ibyamamare nka The Ben na Bruce Melodie byafashwe nko kubakoza isoni

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:4/08/2022 20:05
0


Kugeza ubu nta muntu ucyemerewe guhisha aba ‘Subscribers’ be kuri Youtube nka politike nshya y’uru rubuga, ibyo bamwe babonye nko gukoza isoni bamwe mu barukoresha nyamara bikaba bisa nk’ibinyuranye n'ibyo.



Mu minsi micye ishize ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y'uko abakoresha urubuga rwa Youtube bose bahishe aba ‘Subscribers’ bitazongera gukunda kuko nubwo nyiri uru rubuga atabyikorera iyi kompanyi ubwayo izabyikorera kuko iyo serivisi nta mahirwe igifite.

Ibi koko byatangiye kuba ndetse ab'inkwakuzi bahita bubahiriza iri tegeko ntarirarenga, muri abo higanjemo abahanzi barimo nka Bruce Melodie byagaragaye ko afite abamukurikira umunsi ku wundi ‘Subscribers’ ibihumbi 347 kimwe na ‘Views’ Miliyoni 44.8.

Ni mu gihe The Ben utegerejwe mu gitaramo mbaturamugabo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Kanama 2022 muri BK Arena byagaragaye ko afite aba ‘Subscribers’ ibihumbi 164 na ‘Views’ Miliyoni 27.9.

Nubwo bamwe babona ko aba banyamuziki n’abandi banyuranye batamajwe, ariko si ko njye mbibona kuko nsanga ahubwo Youtube ibaremeye. Impamvu ni uko yaba bo kimwe n’abandi batandukanye bafite abafana benshi ariko abo bafana bakaba batari bazi ko abahanzi babo bafite umusaruro udakwiye kuri uru rubuga mu buryo bw'aba ‘Subscribers’, nta kabuza bagiye gukanda inzogera bidasubirwaho bongerere abahanzi bakunda umubare w'ababakurikira.

Kuri ubu urutonde rw’abahanzi nyarwanda bafite aba subscribers benshi ruyobowe na Meddy ufite abagera ku bihumbi 984, ibi binajyanirana n’umusaruro wo hejuru wa ‘Views’ zigera kuri Miliyoni 180.


Bruce Melodie ari mu bahanzi bari barahishe aba 'Subscribers' ariko Youtube iramugaragaje 

The Ben ategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena mu mpera z'iki cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND