Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyondora Vedaste Christian (Vedaste N Christian) agiye gukora igitaramo yise ‘Uzi gukunda Live Concert II’ yahurijemo abaramyi b’amazina azwi mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.
Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi
ateguye igitaramo nk’iki kuko icya mbere cyabaye mu 2019 kuri ADEPR Murambi,
kitabiriwe mu buryo atari yarigeze atekerezaho kuva yakwegurira ubuzima bwe Kristu.
Uyu muramyi avuga ko cyari igitaramo
cyiza ‘kandi cyafunguye imiryango myinshi y’umugisha’ agashima Imana
yamubashishije kugikora.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama
2022, yabwiye itangazamakuru mu kiganiro cyabereye kuri Hill View Hotel, ko
imyaka ibiri yari ishize adakora iki gitaramo ahanini bitewe n’icyorezo cya
Covid-19 kuko yagiye agerageza kugikora agakomwa mu nkokora n’ingamba zo
kwirinda iki cyorezo.
Ati “Nagiye ngerageza gutegura ariko
byagera hagati hagasohoka amabwiriza, tubona atari ibihe byiza byo gutegura ibitaramo…
Ariko ubu ni igihe cyiza. Reka mvuge mu ijambo rimwe ni cyo gihe.”
Uyu muhanzi yavuze ko yatunguwe
n’uburyo indirimbo ye ‘Uzi gukunda’ yakunzwe' kuko yayisohoye asa n’uwashyize
ku ruhande ibyo kuririmba ku giti cye ahubwo akorana n’abandi baririmbyi ndetse
n’amatsinda.
Ni indirimbo avuga ko yanditse ubwo
yari afite piano ari mu nzira agenda, atekereza ku nshuti ze zavuye mu buzima
bwe, yibaza niba ari we wagize uruhare mu gutuma zigenda cyangwa nibo ari bo
batumye Isi idashima ko bakomezanya.
Ati “Narebye ukuntu twirirwa dutandukana n’abantu, dushwana n’abantu buri munsi, ndeba gutandukana kw’abantu (divorce) kubera ko abantu batameranya neza kandi tuba twahuye nta n’icyo dushoye ndavuga nti ibintu dukora birimo akabazo".
"Si ugukunda byuzuye
kuko Kristu imbaraga yatanze kugira ngo atugereho n’amafuti tumukorera ariko
agakomeza akatwita inshuti yacu agakomeza kuba umukwe tukaba abageni ni we uzi
gukunda ibyo ari byo.”
Uyu muhanzi avuga ko iyi ari yo
yabaye inkomoko y’iyi ndirimbo yitirira igitaramo cye, aho abwira Yesu kumwigisha
gukunda bya nyabyo.
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru
tariki 7 Kanama 2022 kuri Dove Hotel, aho kwinjira ari ubuntu.
Vedaste yavuze ko ibitaramo bye
yabigize ubuntu kubera ubuhamya butari bwiza afite ubwo yitabiraga igitaramo
cy’inshuti ye bakamubuza kwinjira, kuko nta bushobozi icyo gihe yari afite bwo
kugura ticket.
Ati “Ntibanyemereye ko ninjira.
Nasabye abasekirite kunyemerera nkahagarara hafi nkumva ijambo ry’Imana ndi
kumvira muri ‘speaker’ baranyangira bananyirukana nabi.”
Yavuze ko icyo gihe yahize umuhigo
abwira Imana ko nimufasha impano ye igakura akabasha gukora ibitaramo, kwinjira
bizajya biba ari ibintu kugira ngo bigere no ku badafite ubushobozi bwo
kwinjira.
Ati “Nahize umuhigo ndavuga nti Mana
ntuma ijwi ryumvikana rishobora guhamagara abantu bakitaba uzampe ubushobozi
nzategura igitaramo nibuze ninshaka nzategura kimwe ariko nzategura igitaramo
n’abakene binjira bumve ijambo ry’Imana. Rero ndashima Imana ko imbashishije
guhigura umuhigo nahize kandi niringiye ko bizagenda neza kuruta uko nabisabye.”
Iki gitaramo cyatewe inkunga
n’abarimo Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu
butabera, RFL.
Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe ADN, Bwana
Bavugirije Pascal yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo kugira ngo ‘serivisi
zacu zibashe kumenyekana, abanyarwanda bose bashobora kuzisangamo’.
Yavuze ko iyi Laboratwari itanga
serivisi zitandukanye ku bigo, ku bantu n’inzego z’ubutabera. Avuga ko gahunda
ari uko bakomeza gushyigikira ibitaramo nk’ibi.
Iki gitaramo kizaririmbamo Simon
Kabera, Alex Dusabe [Sogokuru w’abahanzi], Papy Clever n’umugore we Dorcas
bamamaye mu ndirimbo nyinshi zo mu gitabo, Aime Frank ndetse n’Umushumba wa
Foursquare Church, Bishop Dr Masengo uzagabura ijambo ry’Imana.
Vedaste ugiye gukora iki gitaramo ni
umuramyi akaba n’umuririmbyi, akaba asengera mu itorero rya ADEPR muri Kicukiro
i Murambi.
Umuhamagaro we ntugarukira mu idini
runaka. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri, umukobwa n’umuhungu.
Kanda hano urebe amafoto menshi:
Umuririmbyi Vedaste N. Christian yatangaje ko iki gitaramo ari umuhigo ahiguye, kuko yangiwe kwinjira mu gitaramo bituma yiyemeza kuzakora igitaramo cy'ubuntu kizagera kuri bose
Vedaste N. Christian yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Muri gakondo', 'Merci Papa', 'Baragowe' n'izindi
Bavugirije Pascal yavuze ko ari iki gitaramo kizaba umwanya wo kwegereza abakristu serivisi RFL itanga
Ibigo birimo Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), HIPPO na Bolloré Logistics byateye inkunga iki gitaramo "Uzi gukunda Live Concert II"
Eric Shaba wabaye umunyamakuru uri kugira uruhare mu
itegurwa ry'iki gitaramo kizabera kuri Dove Hotel guhera saa kumi ku Cyumweru
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘UZIGUKUNDA’ YITIRIWE IKI GITARAMO
TANGA IGITECYEREZO