RFL
Kigali

Yahiguye umuhigo yahigiye Imana! Imvano y’igitaramo ‘Uzi gukunda’ Vedaste N. Christian yahurijemo Simon Kabera na Alex Dusabe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2022 14:47
1


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyondora Vedaste Christian (Vedaste N Christian) agiye gukora igitaramo yise ‘Uzi gukunda Live Concert II’ yahurijemo abaramyi b’amazina azwi mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana.



Ni ku nshuro ya kabiri, uyu muhanzi ateguye igitaramo nk’iki kuko icya mbere cyabaye mu 2019 kuri ADEPR Murambi, kitabiriwe mu buryo atari yarigeze atekerezaho kuva yakwegurira ubuzima bwe Kristu.

Uyu muramyi avuga ko cyari igitaramo cyiza ‘kandi cyafunguye imiryango myinshi y’umugisha’ agashima Imana yamubashishije kugikora.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022, yabwiye itangazamakuru mu kiganiro cyabereye kuri Hill View Hotel, ko imyaka ibiri yari ishize adakora iki gitaramo ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kuko yagiye agerageza kugikora agakomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Nagiye ngerageza gutegura ariko byagera hagati hagasohoka amabwiriza, tubona atari ibihe byiza byo gutegura ibitaramo… Ariko ubu ni igihe cyiza. Reka mvuge mu ijambo rimwe ni cyo gihe.”

Uyu muhanzi yavuze ko yatunguwe n’uburyo indirimbo ye ‘Uzi gukunda’ yakunzwe' kuko yayisohoye asa n’uwashyize ku ruhande ibyo kuririmba ku giti cye ahubwo akorana n’abandi baririmbyi ndetse n’amatsinda.

Ni indirimbo avuga ko yanditse ubwo yari afite piano ari mu nzira agenda, atekereza ku nshuti ze zavuye mu buzima bwe, yibaza niba ari we wagize uruhare mu gutuma zigenda cyangwa nibo ari bo batumye Isi idashima ko bakomezanya.

Ati “Narebye ukuntu twirirwa dutandukana n’abantu, dushwana n’abantu buri munsi, ndeba gutandukana kw’abantu (divorce) kubera ko abantu batameranya neza kandi tuba twahuye nta n’icyo dushoye ndavuga nti ibintu dukora birimo akabazo". 

"Si ugukunda byuzuye kuko Kristu imbaraga yatanze kugira ngo atugereho n’amafuti tumukorera ariko agakomeza akatwita inshuti yacu agakomeza kuba umukwe tukaba abageni ni we uzi gukunda ibyo ari byo.”

Uyu muhanzi avuga ko iyi ari yo yabaye inkomoko y’iyi ndirimbo yitirira igitaramo cye, aho abwira Yesu kumwigisha gukunda bya nyabyo.

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022 kuri Dove Hotel, aho kwinjira ari ubuntu.

Vedaste yavuze ko ibitaramo bye yabigize ubuntu kubera ubuhamya butari bwiza afite ubwo yitabiraga igitaramo cy’inshuti ye bakamubuza kwinjira, kuko nta bushobozi icyo gihe yari afite bwo kugura ticket.

Ati “Ntibanyemereye ko ninjira. Nasabye abasekirite kunyemerera nkahagarara hafi nkumva ijambo ry’Imana ndi kumvira muri ‘speaker’ baranyangira bananyirukana nabi.”

Yavuze ko icyo gihe yahize umuhigo abwira Imana ko nimufasha impano ye igakura akabasha gukora ibitaramo, kwinjira bizajya biba ari ibintu kugira ngo bigere no ku badafite ubushobozi bwo kwinjira.

Ati “Nahize umuhigo ndavuga nti Mana ntuma ijwi ryumvikana rishobora guhamagara abantu bakitaba uzampe ubushobozi nzategura igitaramo nibuze ninshaka nzategura kimwe ariko nzategura igitaramo n’abakene binjira bumve ijambo ry’Imana. Rero ndashima Imana ko imbashishije guhigura umuhigo nahize kandi niringiye ko bizagenda neza kuruta uko nabisabye.”

Iki gitaramo cyatewe inkunga n’abarimo Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera, RFL.

Umuyobozi w’Agashami Gashinzwe ADN, Bwana Bavugirije Pascal yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo kugira ngo ‘serivisi zacu zibashe kumenyekana, abanyarwanda bose bashobora kuzisangamo’.

Yavuze ko iyi Laboratwari itanga serivisi zitandukanye ku bigo, ku bantu n’inzego z’ubutabera. Avuga ko gahunda ari uko bakomeza gushyigikira ibitaramo nk’ibi.

Iki gitaramo kizaririmbamo Simon Kabera, Alex Dusabe [Sogokuru w’abahanzi], Papy Clever n’umugore we Dorcas bamamaye mu ndirimbo nyinshi zo mu gitabo, Aime Frank ndetse n’Umushumba wa Foursquare Church, Bishop Dr Masengo uzagabura ijambo ry’Imana.

Vedaste ugiye gukora iki gitaramo ni umuramyi akaba n’umuririmbyi, akaba asengera mu itorero rya ADEPR muri Kicukiro i Murambi.

Umuhamagaro we ntugarukira mu idini runaka. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri, umukobwa n’umuhungu.

Kanda hano urebe amafoto menshi: 

Umuririmbyi Vedaste N. Christian yatangaje ko iki gitaramo ari umuhigo ahiguye, kuko yangiwe kwinjira mu gitaramo bituma yiyemeza kuzakora igitaramo cy'ubuntu kizagera kuri bose 

Vedaste N. Christian yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Muri gakondo', 'Merci Papa', 'Baragowe' n'izindi 

Bavugirije Pascal yavuze ko ari iki gitaramo kizaba umwanya wo kwegereza abakristu serivisi RFL itanga 

Ibigo birimo Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), HIPPO na Bolloré Logistics byateye inkunga iki gitaramo "Uzi gukunda Live Concert II" 

Eric Shaba wabaye umunyamakuru uri kugira uruhare mu itegurwa ry'iki gitaramo kizabera kuri Dove Hotel guhera saa kumi ku Cyumweru

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘UZIGUKUNDA’ YITIRIWE IKI GITARAMO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire1 year ago
    Courage Vedaste. Imana Igushyigikire





Inyarwanda BACKGROUND