RFL
Kigali

Fireboy DML ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/08/2022 8:27
1


Umuririmbyi w’umunya-Nigeria Adedamola Adefolahan wahisemo kwitwa Fireboy DML, ategerejwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi bo mu Rwanda. Ni cyo gitaramo cya mbere azaba akoreye ku butaka bw’u Rwanda.



Ni umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya cy’umuziki wa Nigeria bigaragaje kuva mu mwaka w’2012 yakwinjira mu muziki. Bivuze ko imyaka 10 ishize atanga ibyishimo ku bafana be n’abakunzi b’umuziki, yisunze injyana ya RnB na Afrobeats.

Ni umuhanzi w’umuhanga waguye ikibuga cy’umuziki we abifashijwemo n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa YBNL, yashinzwe n’umuraperi Olamide uri mu bakomeye.

Fireboy w’imyaka 26 y’amavuko, yavukiye muri Leta ya Ogun muri Nigeria. Umwe mu bari gutegura igitaramo cye i Kigali yabwiye InyaRwanda ko bamaze kwemeranya ibijyanye n’amafaranga azishyurwa n’ibindi bikubiye mu masezerano, ubu bari mu biganiro ku itariki agomba gutaramira i Kigali.

Yavuze ko mu gihe cya vuba bazatangaza itariki y’igitaramo cya Fireboy i Kigali, abahanzi bazahurira ku rubyiniro, aho kizabera, amafaranga yo kwinjira n’ibindi.

Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ‘Jealous’ yacuranzwe ubutitsa mu bitangazamakuru bitandukanye muri Nigeria, inagaragara ku ntonde (Top 10) z’indirimbo zikunzwe muri iki gihugu gikura inyungu nyinshi mu muziki.

Yize amashuri abanza n'ayisumbuye muri Leta ya Ogun, Kaminuza ayigira muri Leta ya Osun aho afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Cyongereza yakuye muri Kaminuza ya Obafemi Awolowo.

Uyu muhanzi yagize igikundiro cyihariye ku mashuri yizemo ahanini, binyuze mu gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, kuzandika ari nabyo yashyize imbere muri iki gihe.

Ukwakira 2018 kwabaye intangiriro yo gukomera ku muziki, kuko ari bwo yagiranye amasezerano y'imikoranire na Olamide yo kumufasha mu muziki binyuze muri Label YBNL.

Yifashishije konti ye ya Instagram, Olamide yanditse avuga ko yishimiye guha ikaze Fireboy mu muryango mugari, asimbura Adekunle Gold wari umaze gusoza amasezerano ye.

Fireboy yigeze kuvuga ko indirimbo ye 'Jealous' yatumye amenyekana, yavuye ku gihe yamaze atekereza ku mukunzi we 'atigeze atangaza amazina'.

Ikinyamakuru Daily cyo muri Nigeria, kivuga ko uyu muhanzi ari mu banyamafaranga aho atunze $850,000.

Tariki 29 Ukwakira 2019, uyu muhanzi yasohoye album yise ‘Laughter, Tears and Goosebumps’. Iriho indiirmbo 13 zivuga ku rukundo n’ubuzima busanzwe.

Indirimbo ‘Scatter’ iri kuri iyi album, yumvikana muri ‘soundtrack’ yifashishijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FIFA) ku Isi mu 2021.

Nta muhanzi n’umwe bayikoranyeho iyi album, kandi mu gihe cy’iminsi itatu yumviswe n’abarenga miliyoni 6 ku rubuga rwa Spotify.

Uyu muhanzi aherutse gusubiramo indirimbo ye ‘Peru’ yifashishije umuhanzi wo mu Bwongereza Ed Sheeran. Imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 94 kuva yasohoka mu Ukuboza 2021.

Yahatanye mu bihembo bikomeye by’umuziki, ndetse benshi bamuzi mu ndirimbo zirimo ‘Champion’, ‘Like i do’, ‘Vibration’, Running’, ‘Be My Guest’, ‘History’ n’izindi. 

Fireboy DML ukurikirwa n’abarenga miliyoni 3 kuri Instagram agiye gukorera igitaramo cye mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 ari mu muziki 

Fireboy ari mu bahanzi bo muri Nigeria bahiriwe n’umuziki binyuze mu ndirimbo yakoranye n’abarimo Omah Lay, Zinoleesky, Rema, Bella Shmurda n'abandi 

Uyu muhanzi aherutse guteguza album ye yise 'Playboy' iriho indirimbo nka 'Bandana' yakoranye na Asake, 'Adore' na Euro, 'Diana' na Chris Brown na Shensea 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘PERU’ YA FIREBOY NA ED SHEERAN

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri1 year ago
    Ni byiza





Inyarwanda BACKGROUND