RFL
Kigali

Ladies Empire yagiye nka za hene! Nyuma y’imyaka 2 Oda Paccy yaciye amarenga yo kugaruka mu muziki, impano zimwe zaratikiye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/08/2022 6:05
0


Mu busanzwe izina Oda Paccy ni izina ryaharaniye kwishyira rikanizana mu myidagaduro yo mu Rwanda muri rusange, ndetse iryo zina rikaza kubigeraho kuko iyo wavugaga injyana ya Hip Hop wumvaga uyu Oda Paccy.



Byumvikana ko iri zina ubwaryo ryafatanyaga ibintu bibiri birimo guharanira ukwizana kw’iyi njyana yafatwaga nk’iyibirara, noneho bikaba bibi kuko yayikoraga ari umukobwa kandi umuziki uvugwamo ruswa y’igitsina.

Oda Paccy nyiri iri zina abantu baramukunze akora umuziki karahava kugeza ubwo agarutse mu yindi mishinga irimo na Ladies Empire na n’ubu yaburiwe irengero, kuko yagiye nka za hene n’abahanzi barimo buri umwe aca ukwe.

Abinyujije kuri konti ye ya instagram, Odda Paccy yasangije abakunzi be barenga ibihumbi 170 ifoto yifashe ku itama maze yifashishije n’ikimenyetso cy’umutima, ababaza ingano y’uburyo bamukumbuyemo.

Uyu muhanzikazi umaze imyaka ibiri adakora mu nganzo ngo yake, yasanganyijwe n’ubutumwa burenga 40 bumusaba kuba yabaha indirimbo cyane ko bamukumbuye mu buryo we atakwiyumvisha.

Oda Paccy yabwiye abakunzi be ko abafitiye impano, gusa ntiyahishuye niba ari umuziki cyangwa ari Ladies Empire igarutse mu isura nshya.

Oda Paccy ubundi wajyanye na Ladies Empire ikagenda nka za hene, ubwiru burimo ni ubuhe cyane ko bikunda guhuzwa hagati ye na Ladies Empire?

Mu busanzwe Ladies Empire yari ibayeho neza ikanamurika abahanzi b’impano zitangaje, gusa haza kuza amahari n’intonganya hagati ya Ladies Empire ya Oda Paccy n’abahanzi ndetse na Muyoboke wari umwe muri Ladies Empire. (Aha twavuga nka Alto wari umaze gusinyira TB Music ndetse na Muyoboke).

Mu Ugushyingo 2020, Oda Paccy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha avuga ko ‘yaba Muyoboke Alex na Alto bose bagifite amasezerano muri Ladies Empire’.

Muyoboke ashimangira ko ibyo Oda Paccy yavugaga ari ukuri, kuko icyo gihe yari agifite kontaro ya Ladies Empire. Akavuga ko yatunguwe no kumva mu itangazamakuru Oda Paccy, avuga ko Ladies Empire yagurishijwe.

Uyu mugabo avuga ko akunda umuziki ariko ko yanga agasuzuguro, ari nabyo byatumye ava muri Ladies Empire. Yavuze ko atigeze asinyana amasezerano na Paccy, ahubwo ko yasinyanye amasezerano na La Belle wari uhagarariye umuyobozi wa Ladies Empire.

Avuga ko Paccy muri Ladies Empire yari umuhanzi, atari umukoresha we. Yahishuye ko mu 2013 yasinyishije Oda Paccy nk’umuhanzi we, amufasha gukora indirimbo zigera kuri eshanu harimo ‘Umusirimu’.

Yanavuze ko mu 2019 akimara gutandukana n’itsinda rya Charly&Nina, Oda Paccy yamwegereye amusaba ko yamubera umujyanama ‘arabyanga’.

Mu mpera za 2019, Oda Paccy ari kumwe n’umugore wavugaga Icyongereza cyinshi bagiye kureba Alex Muyoboke, bamusaba gukorana nawe. Uyu mugore yavugaga ko ari umuyobozi wa Ladies Empire.

Ladies Empire yabanje kuba Girl’s Empire. Muyoboke yavuze ko yahuye na Oda Paccy n’uyu mugore mu nshuro zigera kuri eshatu, asaba ko hari ibijya muri kontaro yagombaga gushyiraho umukono byose birubahirizwa.

Muyoboke avuga ko yari ashinzwe iyamamazabikorwa rya Ladies Empire no gushakira amasoko ibikoresho by’iyi studio, ko atari ashinzwe abahanzi kuko byari byahawe Nadia.

Muyoboke avuga ko mu kumenyekanisha studio yahise atangirana n’umushinga w’indirimbo ‘Ndaryohewe’, yakozwe na Producer X on The Beat.

Yavuze ko ari we watekereje buri kimwe cyose, ku mushinga w’iyi ndirimbo yahurijeho abahanzi 10. Uyu mujyanama w’abahanzi, avuga ko yajyaga anyuzamo akanita no ku bahanzi, akabasha kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ngo igihe cyarageze havuka amakimbirane hagati ya Oda Paccy na wa mugore [Umuyobozi wa Ladies Empire yitaga umufatanyabikorwa], byatumye studio ifungwa Muyoboke ajya mu rungabangabo.

Yavuze ko igihe cyageze studio iza kongera gufungura, asubiyeyo asanga harahindutse handitseho Classic Studio. Ngo Oda Paccy yamubwiye ko bahinduye izina kubera ko hari abantu bajyaga bamubwira ko babyitiriye abagore gusa.

Oda Paccy ngo yabwiye Muyoboke ko abari abafatanyabikorwa bagiranye ibibazo, hashize igihe gito yumva Paccy atangaje ko studio yamaze kugurishwa.

Muyoboke avuga ko kuva icyo gihe atongeye kuvugana na Oda Paccy. Ngo igihe cyarageze Oda Paccy aregwa mu nkiko, Muyoboke aritabazwa nk’umutangabuhamya.

Yavuze ko umuyobozi w’iyi studio yashakaga guhabwa 70% naho 30% igahabwa Oda Paccy. Ibi ngo nibyo bananiwe kumvikana bigera ubwo bitabaza inkiko.

Muyoboke Alex yashimangiye ko nta masezerano afitanye na Oda Paccy, ahubwo ko ayafitanye na Ladies Empire.

Ati “Njyewe nta kibazo mfitanye na Oda Paccy, ndamwubaha. Ibindi byose ashobora kuzasobanura azabibasobanurire. Icyo ni cyo kibazo cyabayeho hagati ya Ladies Empire na Muyoboke Alex. Ngiye gushaka nashaka uwansinyishije ntabwo ari Paccy.”

Oda Paccy yabaga ategerejweho udushya

Muyoboke yavuze ko agifite kontaro muri Ladies Empire, ariko ko atagikorana nabo. Avuga ko kuva muri Nyakanga 2020 havugwamo umwuka mubi, yateye indi ntambwe atangira gukorana n’abandi.

Nyuma y’izo ntonganya zitandukanye Oda Paccy asa n’uwahise aburirwa irengero, kugeza ubwo haje no kuvugwa inkuru z’uko yafunzwe, yatorotse zose ariko akaza kuzihosha ubwo yagaragaraga mu bikorwa birimo n’ubucuruzi.

Indirimbo Ndaryohewe ni urugero rwiza rwo gusobanura Ladies Empire, gusa ubu abanyempano bayiririmbyemo harimo abatse n'abatikiye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND