Kuwa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, ni bwo inkuru yabaye kimomo mu mudugudu wa Gishike mu kagari ka Kaduha, umurenge wa Munyaga bivugwa ko Murebwayire Jeannette wari waraye ashyinguye umugabo nawe yitabye Imana. Nyuma y'amasaha 5 bamubitse ko yapfuye hasakaye amakuru ko yazutse kubera amasengesho bamusengeye.
Ahagana saa cyenda z'igicamunsi ni bwo umunyamakuru wa inyaRwanda.com yageze mu mudugudu wa Gishike mu rugo rwa Murebwayire, amaze kuhagera ahasanga abaturage bavuga ko batabaye baje gushyingura nyuma yo kubwirwa inkuru mbi yo kubika Murebwayire Jeannette babwirwa ko yapfuye.
Umwe mu bo twahasanze yahamije ko yapfuye ariko yazutse kubera amasengesho. Ati: "Ejo umukecuru twari kumwe twagiye gushyingura umugabo tuvayo ari muzima, twamaze gutaha mu gitondo nka saa kumi n'imwe baratubwira ngo umukecuru nawe yapfuye. Twaje dutabaye tuje gushyingura ariko tugeze hano batubwira ko abanyamasengesho bamusengeye arahembuka arazuka, ubu turashima Imana yakoze igitangaza kubera amasengesho."
Mushimiyimana Peruth umuturanyi wa Murebwayire avuga ko mu gitondo babwiwe ko Murebwayire yapfuye ndetse bari biteguye kumushyingura. Aragira ati: "Uyu mubyeyi ejo yashyinguye umugabo we, mu gitondo tugiye kumva baturatubwira ngo arimo gusamba, twagiyeyo dusanga yagagaye amenyo yafatanye mbese tubona byarangiye. Haje abafasha bakoresheje amasengesho arazanzamuka arazuka abantu bari barimo kuza gushyingura bababwira ko yazutse."
Bamwe mu baturage bavuga ko bagize ubwoba bamaze kubika ko Murebwayire yapfuye. Umwe baturage avuga ko baketse ko yarozwe akaba ariyo mpamvu batamujyanye kwa muganga bagahuruza abanyamasengesho.
Ati"Uburyo yafashwemo ntabwo butandukanye n'ubwo muzehe yafashwemo agapfa atarwaye kuko yafashwe mu gitondo bamujyanye kwa muganga yapfuye akimara kugerayo. Umukecuru yafashwe nkawe uko byamugendekeye dukeka ko babarogeye hamwe kuko uburyo yafashwemo ni nk'uko umugabo we yafashwe ni yo mpamvu baketse ko ari amarozi n'imyuka mibi".
Umuhungu wa Murebwayire yavuze ko namubwiye ko nyina arimo gusamba yajya kumureba nyina akamubwira ko amufataho kugira ngo apfe amufashe mu kiganza".
Murebwayire Jeannette uvuga ko yazutse yabwiye inyaRwanda ko ibyamubayeho atigeze amenya uko byagenze agashima abamusengeye. Ati"Ubu ndi muzima ariko uko byatangiye ntabwo mbizi uretse ko nabyutse nkisanga ndi kumwe n'abakirisitu bansengeraga nanjye nahise mfata Bibiliya ndaririmba."
Murebwayire yemeza ko yasengewe akazuka
Akomeza avuga ashimira abamusengeye. Ati: "Ndashimira abansengeye kuko ubusanzwe ndi umuporodesitanti ariko abansengeye ni abo mu cyumba cy'amasengesho, kuba bansengeye nkazuka ndabishimira Imana."
Dr Utumatwishima Abudrah Umuyobozi w'ibitaro by'Intara bya Rwamagana aganira na inyaRwanda.com yavuze ko nta muturage ukwiye kwemeza ko umuntu yapfuye bitemejwe na muganga .
Ati"Urupfu rw'umuntu rwemezwa na Muganga wenyine nta muturage ufite ubushishozi bwo kwemeza ko umuntu we yapfuye, niyo mpamvu umuturage n'iyo apfiriye mu rugo bamujyana kwa muganga hagakorwa isuzuma kugira ngo tumenye niba umutima n'ubwonko niba bigikora".
"Hari ibindi bimenyetso tureba kugira ngo hemezwe ko umuntu yapfuye, niyo mpamvu dusaba abantu kujya bihutira kujya kwa muganga kubera ko ntacyo bashingiraho bavuga ko umuntu yapfuye akazuka".
Dr. Utumatwishima arakomeza avuga ko Murebwayire bagomba gukurikirana ubuzima bwe kuko umuryango we utagomba kwiringira amasengesho gusa. Aragira "Tugiye gukurikirana tumenye amakuru neza dufatanyije n'inzego z'ibanze agomba kugera ku bitaro tukamupima dukoresheje ibyuma dukoresha kugira ngo tumenye ikibazo ubuzima bwe bwagize".
Ati "Gusenga byonyine ntibihagije, umubiri w'umuntu ufite uko uteye ku buryo ashobora guta ubwenge bwagaruka bakavuga ko bamusengeye akazuka. Kuba yagize ikibazo cyo guta ubwenge ni ikimenyetso ko ubuzima bwe butameze neza ."
Umugabo wa Murebwayire Jeannette witwa Nyabyenda Dieudonne wari ufite imyaka 60 yapfuye amarabira kuko yafashwe mu rukerera rwo kuwa Mbere tariki ya mbere Kanama 2022, abaturage baganiriye na inyaRwanda.com bakeka ko yazize amarozi akaba ariyo mpamvu bahuruje abanyamasengesho ngo basengere Murebwayire bavuga ko babahamagaye arimo gusamba.
Batabaye Murebwayire bazi ko yapfuye bageze iwe babwirwa ko yasengewe n'abanyamasengesho arazuka
Aho bashyinguye umugabo wa Murebwayire
TANGA IGITECYEREZO