RFL
Kigali

Byabereye mu bwato buhenze! Injira mu birori by’isabukuru ya Agasaro Kabarebe umwana wa Gen. James Kabarebe wanahishuye imyaka ye-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/08/2022 21:33
2


Agasaro useka amasaro agaseseka akaba umwana wa Gen. James Kabarebe, umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu by'Umutekano, yizihije isabukuru y'amavuko mu birori bikomeye kandi bibereye ijisho nk'uko bigaragara mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.



Agasaro Kabarebe agaragara ari mu bwato bwiza kandi bigaragara ko buhenze cyane, ari ahantu heza hirengeye ku kazuba karinganiye, ari kumwe n’inshuti ze zitarimo umuhungu n’umwe, mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y'imyaka 25.

Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram kuri uyu munsi usobanuye byinshi mu buzima bwe kuko ari wo yaboneyeho izuba, uyu mukobwa agaragara mu nseko y’ibyishimo bisendereye, asangira na bagenzi be icyo kunywa anerekana ko anyuzwe cyane n’inshuti ze bari kumwe.

Agasaro wari wambaye ikanzu yiganjemo ibara ry’umutuku, yanyuzagamo akirira ibiryo byiza cyane ubona biteye 'Appétit' agasangira n’inshuti ze zamufashaga kwishimira imyaka 25 amaze ku Isi.

Ubwato bari barimo bugaragara nk’ubuhenze cyane ugereranyije n’ubwari buparitse muri ayo mazi. Ni ibirori byabereye ahirengeye cyane haniherereye mu rwego rwo kwishima nta mbogamizi.

Biragoye kumenya aho bari baherereye aho ariho, gusa mu bwato bari barimo hari hashinzemo amabendera abiri; irya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'irya Canada ndetse hafi yabo uhabona amazi ari kwisuka mu yandi ubona bishimishije rwose. Icyakora amakuru inyaRwanda yamenye ni uko ari muri Canada muri Ottawa.

Agasaro Kabarebe ashyira imbere cyane inshuti ze z'abakobwa





Mu minsi micye ishize Agasaro Kabarebe yasangije abamukurikira ifoto y’ababyeyi be, yandikaho ko anyuzwe abifuriza isabukuru nziza y’amavuko iba tariki ya 28 Nyakanga, anahishura ko bavukiye rimwe.

Nta makuru menshi azwi kuri Agasaro Kabarebe, gusa ku mbuga nkoranyambaga ze biragaragara ko ari umukobwa usabana, ucisha bugufi ndetse ukunda kwifotoza nk’abandi mu buzima bwe bwa buri munsi.

Uyu mukobwa ugaragara nk’ukunda abantu cyane, iyo ufunguye konti ye ya instagram uhingukira muri “Bio” habarizwaho Angies Models, bica amarenga ko ariyo yaba abarizwamo. Iyi Angies Models iherereye muri Ottawa, muri Canada.

Agasaro mu byishimo byinshi ni we wafunguye shampanye

Usibye iyi agense kandi uyu mukobwa afite shene ya Youtube yitwa Entrée w RO! aho anyuza ibiganiro bigendanye n’ubuzima bwe bwite (Vlog) birimo icyo yakoreye i Nyanza n’i Huye ubwo yari yasuye ibice bitandukanye.

Ikiganiro cya mbere yashyize kuri konti ye ya Youtube ye, yerekanye ibyiza bitatse u Rwanda birimo gucunda, imbyino gakondo ndetse we na bagenzi be banasuye Ingoro Ndangamurage i Huye bigishwa ukuntu cyera basyaga amasaka.

Babyinnye mu kwinjira mu mwaka mushya wa Agasaro

Ibyishimo byagaragariraga buri umwe

Bafashe umwanye basangira na buri umwe

Ibiryo by'ubwoko bwose byari bihari

Aha Agasaro yari mu byishimo anapfundura Shampanye

Inshuti ze zifatanyije nawe ku munsi usobanuye byinshi mu buzima bwe

Agasaro araseka amasaro agaseseka

Ahantu bari bari hari heza cyane

Agasaro yahishuye ko yujuje imyaka 25 y'amavuko

Iyi nshuti ya Agasaro ni yo yabatwaraga rimwe na rimwe

Agasaro yishimiye bikomeye isabukuru ye y'imyaka 25

Ahantu Gasaro n'inshuti ze bari bari hari habereye ijisho

Aho bari baherereye hari amabendera abiri; irya Amerika n'irya Canada


Agasaro yujuje imyaka 25 y'amavuko


Ni umunyamideri w'umuhanga ariko udakunda kubigaragaza


Kuri Instagram akurikirwa n'ibyamamare birimo Miss Jolly na Miss Meghan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent1 year ago
    Ukonugusesagura amafaranga yagakwiye kuyafashisha abakene
  • Kay1 year ago
    Hariya ni muri rivière Outaouais ifatanye na canal rideau kiriya kiraro ni Jacques cartier ubwo babikoze bazenguruka Outaouais river hagati ya ottawa na Gatineau Ntabirenze cyane sebo





Inyarwanda BACKGROUND