Nta muntu n’umwe uba wifuza ko umuntu babana amwanga cyangwa amuhemukira. Soma iyi nkuru maze utange inama kuri uyu mugore.
Uyu mugore umaraye amezi agera kuri ane n’umugabo we yatangaje ko umugabo yamutunguye na cyane ko babanye bari basanzwe bamaranye imyaka itatu bakundana.
Yagize ati “Muraho neza! Ndabasaba kungira inama kuko ndabangamiwe cyane. Nashatse umugabo twari dusanzwe tumaranye imyaka ine yose mu rukundo ariko kugeza ubu ari kuntungura cyane. Uyu mugabo wanjye ari kunyiyereka nabi".
"Uyu mugabo wanjye tubana ni mwiza cyane kuri njye
ndetse ansize sinzi niba nabona n'ahandi nerekeza, sinzi niba nanashobora kubaho
muri ubu buzima kuko ndamukunda cyane. Ubwo nari mu kazi nagize ikiruhuko gito
ngiye kumva numva arampamagaye ambwira ko yifuza ko twaza kuganira ndetse anambwira
ko araza kumfata.
Ubwo yazaga namukubise amaso mbona yahindutse,
mbona ntabwo ameze nk’uwo nari nsanzwe nzi. Ubusanzwe nigeze kumuca inyuma mbere cyane
ariko sinabyibukaga kuko hari hashize umwaka wose kandi nta n'ubwo nigeze menya
ko azabimenya.
Uko byagenze ngo muce inyuma:
Mu mwaka washize, umwe
mu nshuti zanjye rero yari yateguye ikirori. Umugabo wanjye yari afite akazi
kenshi cyane twari bujyane muri icyo gitaramo. Bitewe n’uburyo aba afite akazi
kenshi, ntabwo nigeze mubwira ko hari aho nagiye kandi ni byo nakoze ntabwo
nabikoranye umutima mubi nari nzi ko njyayo nkabyina ubundi nkataha.
Tujya muri iki kirori nari kumwe n’abandi bashuti
banjye nabo bari kumwe n’abandi bakorana. Twarariye, turabyina, tujya muri
Pisine turoga,…Umusore wari hafi aho rero yatangiye kunyegera maze njye
n'abakobwa twari kumwe aratwishyurira ngo tujye kubyinira ahandi hiyubashye
ariko hafi y’aho twari turi.
Abakobwa twari kumwe nabo bari bazanye n’abakunzi babo
maze igihe kigeze nsigara aho n’uwo musore. Uwo musore twarabyinanye biratinda,
twasinze maze tuva mu kabyiniro ntawe uyobora undi. Sinibuka aho yanyujije ariko
byarangiye amfashe ku ngufu gusa kuko nari nasinze ndabyicuza cyane.
Kugeza ubu ampamagara inshuro nyinshi ndetse agakomeza
kunsaba ko twabyongera ariko naramuhakaniye yanze kumva. Umuntu w’inshuti yanjye
nagerageje kubwira iryo banga, yarambwiye ngo ngomba kubibika sinzagire uwo
mbibwira.
Kugeza ubu rero ikibazo mfite ni uko umugabo wanjye
ahora ambaza iby’icyo gitaramo twagiyemo sinzi aho yabikuye kandi ahora
abimbaza kandi akabimbaza arakaye cyane. Ndi kwibaza niba yarabimenye kuko
kugeza ubu tubanye nabi, yirirwa ambwira nabi, antuka,…".
Aho bigeze umugabo wanjye ntabwo akimvugisha,
yarandetse, ahora ampunga gusa yanze no kumpa umwanya w’isegonda. Ntabwo
anyitaba, sinzi icyo gukora pe. Kuva twabana tumaranye amezi ane gusa. Nkore
iki?.
TANGA IGITECYEREZO