RFL
Kigali

Yambitswe ikamba ageze i Kigali! The Ben yagereranyije igitaramo agiye gukora n’ubukwe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/08/2022 8:25
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebration’, atangaza ako agifata nk’ubukwe.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022, nibwo The Ben yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe avuye muri Suede, aho yakoreye igitaramo cyahuje Abanyarwanda n’abandi bahatuye ku wa 30 Nyakanga 2022.

Uyu muhanzi yakiriwe n’abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki we barimo umwana wamwambitse ikamba, ndetse yari yambaye umupira wanditseho ‘King is back’ (umwami yagarutse).”

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, The Ben yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’ibitaramo yakoreye muri Uganda no muri Suede.

Ati “Ndumva nishimye! Nta kintu kiruta kuba umuntu ari mu rugo. Iyi nshuro rero hari ibintu bishya turi gutegura ku munsi wa gatandatu (aravuga igitaramo). Ndumva nezerewe cyane. Ndumva niteguye.”

Uyu muhanzi yavuze ko yaba ari igitaramo yakoreye muri Suede n’icyo yakoreye muri Uganda byose byagenze neza, ‘ariko biratandukanye mu miterere’.

Yavuze ko igitaramo agiye gukorera mu Rwanda gitandukanye n’icyo yahakoreye mu mwaka wa 2020, ubwo yaririmbaga muri East African Party yinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya, ibintu afata nk’ubukwe.

Ati “Ndabizeza ko tugiye gukora igitaramo gitandukanye n’ibindi bigeze kubona. Nateguye ibintu bitandukanye muri macye ni ubukwe.”

Mu biciro byo kwinjira mu gitaramo cya The Ben harimo itike y’ibihumbi 200 Frw ku muntu umwe aho uhabwa icyo kunywa no kurya, 10, 000 Frw, 20,000 Frw ndetse na 5000 Frw ku banyeshuri. Aya mafaranga yose akubiyemo ay’urugendo (Transport) izakugeza kuri BK Arena.

Iki gitaramo The Ben azagihuriramo na Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bushali ndetse na Bwiza.  Ni mu gihe Dj Toxxyk, afatanyije n’itsinda rya Dj Higa na Dj Rusam ari bo bazavanga umuziki muri iki gitaramo.

The Ben agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y’igitaramo gikomeye yakoreye muri Uganda, ku wa 3 Kamena 2022 kitabiriwe n’ibyamamare, abanyapolitiki n’abandi bakunze umuziki w’uyu muhanzi wigenga.

Ni kimwe mu bitaramo bivugwa ko byari bihenze, ushingiye ku mafaranga yasabwaga umuntu kugira ngo akitabire.

Atumiwe mu Rwanda nyuma y’amezi atandatu ashize asohoye indirimbo ‘Why’, imaze kurebwa n’abantu miliyoni 13 yakoranye n’umuhanzi w’umunya-Tanzania, Diamond. 

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo The Ben yageraga i Kigali

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya The Ben

The Ben yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo ‘Rwanda Rebirth Celebration’ kizaba ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022-Yambitswe ikamba 

Akigera ku kibuga cy’indege, The Ben yakiriwe n'abarimo Alex Muyoboke bakoranye mu bihe bitandukanye mu rugendo rw'umuziki

The Ben yavuze ko igitaramo agiye gukorera mu Rwanda ari ubukwe-Aha yaramukanyaga n'umwe mu bafana be bakomeye 

Iki gitaramo The Ben yatumiwemo cyateguwe na East Gold Ltd 


The Ben yakiriwe n'abafana be n'abakunzi b'umuziki bari bambaye imipira yanditseho 'King is back' 


Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocal bari bambaye imipira yanditseho 'East Gold' 


Itangazamakuru ryabukereye kwakira The Ben wari umaze imyaka ibiri atagera mu Rwanda 


The Ben aganira na Alex Muyoboke mbere y'uko yinjira mu modoka yamutwaye 


The Ben yatangaje ko nta kintu gishimisha nko kuba uri mu rugo 


The Ben yavuze ko ibitaramo yakoreye muri Uganda na Suede byagenze neza 


Ikamba The Ben yambitswe ubwo yari ageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022 


Imodoka The Ben yagendeyemo ubwo yari ageze i Kigali

REBA AMASHUSHO UBWO THE BEN YARI AGEZE I KIGALI


AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND