Umunyamakuru wa ISIBO TV, Murenzi Emmanuel uzwi mu itangazamakuru nka Emmalito, yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta y’urukundo umukunzi we Umwali Liliane nk’ikimenyetso cy’uko igihe kigeze kugira ngo babane nk’umugabo n’umugore.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, nibwo Emmalito yambitse impeta umukunzi we Umwali. Emmalito yabwiye InyaRwanda ko we
n’umukunzi we bamaze iminsi mu gihugu cya Kenya mu gace ka Nyeri ari naho
yafatiye icyemezo cyo kumwambika impeta.
Uyu munyamakuru usanzwe ufite inzu y’imideli
yise ‘Loto Ris Design’, yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n’uyu
mukobwa.
Amusobanura nk’umuntu udasanzwe mu
buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.
Ati “Twari tumaze iminsi dutekereza
kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye. Urabona ko ahantu twafatiye
amafoto ari heza cyane.” Muri aka gace ka Nyeri ba mukerarugendo bakunda
kuhasura cyane.
Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa
Ottawa muri Canada. Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n’umuntu uri
kure, ariko byarashoboka hamwe no kwizera.
Ati “Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, dukundana mu bihe bitoroshye bya ‘Long distance relationshiP’ ariko igihe cyari iki y’uko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka.”
Emmalito yambitse impeta umukunzi we
Umwali Liliane bamaze imyaka itanu bakundana
Ni ibyishimo kuri bombi nyuma y'uko batangiye urugendo rushya rw'ubuzima
Emmalito amaze iminsi mu gihugu cya Kenya n'umukunzi we mu biruhuko
Emmalito yateye ivi ateguza umukunzi we kurushinga nk'umugabo n'umugore
Umwali Liliane asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada
Emmalito avuga ko intera yari hagati y'abo itakomye mu nkokora urukundo rwabo
Emmalito ni umunyamakuru wa Isibo Tv mu biganiro bitandukanye ndetse agira uruhare mu gutegura The Choice Awards
Emmalito yateguye ibitaramo by'imideli birimo Rwanda Cultural Fashion Show 2013, Kigali Fashion Week 2014 n'ibindi
Inshuti n'abavandimwe bashyigikiye iyi ntambwe yatewe na Emmalito na Umwali
Bagendeye ku ifarashi...
Emmalito yabaye Rudasumbwa w'igisonga cya mbere cya Mount Kenya mu 2012
Imyaka 11 irashize Emmalito ari mu itangazamakuru
Emmalito yakoreye ibitangazamakuru birimo Royal Tv, Tv1 n'ibindi
TANGA IGITECYEREZO