Umuhanzi Faysal Ngeruka [Kode] uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Impeta’, yatangiye ku mugaragaro irushanwa ry’umuziki yise “Loko Stars” rigamije gushakisha impano mu bahanzi bo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni irushanwa yateguye binyuze muri
kompanyi y’umuziki yise "Empireskode." Ni ngaruka mwaka kandi
rigamije kurema umuhanzi ufite ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga nk’umunyamuziki.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama
2022, Kode yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse birambuye kuri iri
rushanwa ‘Loko Stars’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda kuva muri
Kanama kugeza mu Ukuboza 2022.
Kode ati “Ni irushanwa rizakorana n’abantu
bashaka gukora umuziki. Umuntu uwo ari we wese wumva afite ubushobozi bwo
kuririmba arakaza neza (ahawe ikaze). Turi gushaka umuntu wiyumvamo
guhagararira u Rwanda.”
Kode yavuze ko iri rushanwa yaryise ‘Loko
Stars’ kubera ko ahantu hose agenda ku Isi, abantu bakunda ibintu by’iwabo.
Ati “Natwe abanyarwanda dufite intego
yo gukunda iby’iwacu. Gahunda ni uguteza imbere abahanzi b’iwacu. Buri wese ni
umuhanzi ku giti cye bitewe n’aho abarizwa.”
Yavuze ko bazahitamo umuhanzi
ushobora kwiyandikira indirimbo, uzi kuririmba n’ibindi bitandukanye bigize
umuhanzi wa nyawe.
Uyu muhanzi avuga ko intego ye muri
iri rushanwa ari uko umuhanzi uzatsinda azaba afite ubushobozi bwo kwikorera
buri kimwe. Yavuze ko iri rushanwa rizahitamo umuhanzi wo mu Rwanda gusa ‘nta wo mu mahanga wemerewe’.
Avuga ko iri rushanwa kandi ryubakiye
ku njyana zose z’ubuzima. Umuhanzi uzahatana kandi akwiye kuba agerageza kuvuga
indimi zikoreshwa cyane mu Rwanda.
Kode avuga ko amarushanwa nk’aya azi
igisobanuro cyayo, ashingiye ku irushanwa nka ‘Cocacola Pop Stars’ yahuriyemo n’abanya-Uganda
n’abanya-Tanzania, aho yabonetse mu bahanzi 7 ba mbere.
Iri rushanwa yarihuriyemo n’abarimo
itsinda rya Blue 3 ryakomeye mu muziki wa Uganda.
Abahanzi bazahatana muri iri rushanwa
bazahatana mu bice bine: Igice cya mbere ni ukuririmba indirimbo zizwi nka
Karahanyuze hagati ya 80 na 90, kuririmba indirimbo ziri hagati ya 1998 na
2011, indirimbo zo muri iki gihe (New school) ndetse na ‘Original song’ (aho
azakora indirimbo ye bwite).
Ati “Nzishimira kubona umwana aza
akaririmba indirimbo za karahanyuza, iza Big Dom, imyaka itatu ya Cassanova n’izindi.
Ibi birerekana ko iri rushanwa ryacu ryihariye. Nabirahirira (kurahira) ko ari
ryo rya mbere ku Isi riteye muri ubu buryo.”
Uko bizagenda kugira ngo umuhanzi yiyandikishe:
Umuhanzi asabwa kuririmba mu gihe cy’umunota
umwe n’amasegonda 30’, ibyo azaririmba azabyohereza kuri nimero ya WhatsApp
izatangwa.
Kode avuga ko Akanama Nkemurampaka
ari ko kazafata umwanya wo guhitamo abagomba gukomeza mu kindi cyiciro. Avuga
ko muri iri rushanwa ari uguhera ku myaka 18 kuzamura. Ntawe uhejwe!.
Iri rushanwa rizagera Rubavu, Huye,
Kigali na Musanze, ndetse hazaba ibitaramo bya Live (Live Auditions Shows).
Kode avuga ko mu gihugu hose
bazahitamo abantu 40, bivuze ko aho bazajya hose bazahitamo abantu 10 nyuma
bahitemo abantu 5 bazaserukira buri gace. Mu gihugu hose bazahitamo abantu 20.
Muri iri rushanwa, Akanama
Nkemurampaka kazaba gafite amanota 60%, kuri SMS bazatora kuri 30% naho abaturage
(Public on sites) bazaba bafite 10%.
Kode avuga ko muri buri cyiciro
bafite abazaba bagize akanama nkemurampaka, bumva neza icyo cyiciro. Yatanze
urugero rwa Bruce Melodie, Makanyaba Abdul n’abandi.
Abantu batandatu nibo bazagera mu
cyiciro cya nyuma, bazavamo umwe ari we uzegukana igihembo nyamukuru.
Hari gahunda y’uko kimwe cya kabiri
cy’iri rushanwa ndetse n’umunsi wa nyuma w’iri rushanwa bizabera i Kigali.
Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa
InyaRwanda, Kode yavuze ko abahanzi batandatu bazagera muri kimwe cya kabiri (Semi-Finals)
bazajya muri studio bakorerwe indirimbo banafashwe kuzimenyekanisha (Promotion).
Avuga ko bashaka ko umunsi w’irushanwa
uzagera nibura aba batandatu bafite indirimbo mu buryo bw’amajwi. Ati “Icyiciro
cya mbere ni uko hagomba kubaho itandukaniro, tumukorere audio ndetse na ‘promotion’
yayo.’
Umuhanzi wa mbere uzatsinda azahembwa
amafaranga, azasinya amasezerano y’imyaka ibiri akora n’inzu ifasha abahanzi ya
Red Magic Studio Label.
Avuga ko amafaranga umuhanzi azahabwa atari yose, kuko harimo ayo azahabwa mu ntoki n’andi azasigara afitwe n’abamushinzwe kugira ngo abashe gukora umuziki.
Umuhanzi Faysal Ngeruka uzwi nka Kode yatangiye irushanwa ry’umuziki yise “Loko Stars” rigamije guhitamo umuhanzi ufite impano mu kuririmba
Kode yavuze ko ubumenyi yakuye mu marushanwa atandukanye yitabiriye mu bihe bitandukanye, biri mu byatumye yifuza gutegura iri rushanwa
Umuyobozi Ushinzwe abahanzi n’ibijyanye muri ‘Loko Stars’, Bapfakurera Eric Fabrice (Barick), yavuze ko irushanwa nta muhanzi riheje. Ati “Rifunguye amarembo kuri bose. Icya mbere ni uko yerekana impano ye. Ashoboye kwerekana icyo ashoboye.”
Umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa by’iri rushanwa, Bizimana Abdul Wahab [BzB The Brain], yavuze ko abazacurangira (Band) abazahatana muri iri rushanwa, bazaba ari itsinda ry’abakobw
Umuyobozi Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri M Hotel, Mustafa Arafat avuga ko biyemeje gushyigikira iri rushanwa nk’abaterankunga b’ibanze kubera umwihariko w’iri rushanwa ‘Loko Stars’
Dj Bob wakoranye igihe kinini n’umuhanzi
Faysal [Kode] mu kumenyekanisha ibikorwa bye-Bakoranye kuva mu 2008 kugeza mu
2012
Abagira uruhare mu gutegura iri
rushanwa ‘Loko Stars’ bafashe ifoto y’urwibutso
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO