RFL
Kigali

Miss Muheto n’ibisonga bye basuye ahabumbatiye amateka y’umuganura-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/08/2022 9:29
0


Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, ibisonga bye ndetse na Kelia Ruzindana basuye ahantu ndangamurage habumbatiye amateka y’umuganura.



Ni mu rugendo shuri bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, rwateguwe n’Inteko y’Umuco bari kumwe n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umuganura.

Miss Muheto yari kumwe na Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 na Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Umuco [Miss Heritage 2022].

Muri uru rugendo, basuye i Rutunga mu Karere ka Gasabo ndetse n’i Huro mu Karere ka Gakenke. Aha hantu hafitanye isano n’umuganura ku buryo bw’umwihariko.

Inteko y’Umuco ivuga ko i Huro ari ho hahingwaga imbuto nkuru zakoreshwaga mu muganura. Hari hatuye abiru bashinzwe imihango yawo, ndetse hari n’ivubiro ribafasha kumenya niba imvura izagwira igihe, bitaba ibyo bakitabaza abavubyi kugira ngo imbuto z’umuganura zibibwe kare.

Abiru b’abahinzi banitwaga abiru bo kwa Myaka, bari bafite icyicaro ku musozi bigengaho wa Huro. Basimburanaga ku mazina ya Nyamurasa, Musana na Mumbogo.

Umwiru wo kwa Myaka yari afite inshingano zo gukusanyiriza i Huro imyaka, uburo n’amasaka yakoreshwaga ibwami mu mihango y’umuganura; akazisohozayo ndetse akagira uruhare kimwe n’umwami n’umwiru w’umuganura, mu mihango yakorwaga ku munsi nyir’izina w’umuganura.

Miss Muheto yabwiye InyaRwanda ko gusura ahantu nyaburanga habumbatiye amateka y’umuganura yahungikiye byinshi, ariko kandi abona ko hari byinshi urubyiruko rw’u Rwanda rukeneye kumenya.

Ati “Nungutse byinshi ariko icya mbere nyamukuru nabonye, ni uko twe nk’urubyiruko hari byinshi tutazi ku mateka kandi dukwiye kwiga tukamenya, kuko nitwe Rwanda rw’ejo.”

Mu kiganiro ‘Dusangira ijambo’ cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa 31 Nyakanga 2022, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera yavuze ko umuganura udakwiye kugaragara mu ishusho y’ibiryo, ahubwo ushingiye ku kugira umutima ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku mateka y'Umuganura n'imyiteguro yo kwizihiza umuganura, Masozera yagize ati “Ntabwo umuganura ukwiye kugaragara mu ishusho ry'ibiryo cyangwa ibinyobwa. Ntabwo ari cyo cyari ibanze. Niyo mpamvu tuvuga ngo umuganura ntabwo ari umutsima ahubwo ni umutima, kubera ko ririya robe ry'umutsima baganuraga rirobetsemo indangagaciro nyinshi cyane ari wo mutima w'u Rwanda.”

Akomeza ati “Rero mu myemerere y'abanyarwanda bemeraga ko umutima ari wo ugize umunyarwanda, ari ryo zingiro ry'indangagaciro; kwa kunga ubumwe, kwa gufashanya, kwa kuramirana, umuntu akeza akaganuza abandi. Uwo mutima rero w'ubunyarwanda, iyo urebye umuganura usanga mu muganura harobetsemo izo ndangagaciro zose."

Ku wa 5 Kanama 2022 nibwo hazaba igitaramo 'i Nyanza twataramye' kizabanzirizwa n'ibirori byo kwizihiza umunsi w'umuganura, bizabera kuri sitade ya Nyanza.

Ibi birori bizakurikirwa n'inama y'ishoramari. Ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 hateganyijwe umutambagiro wo gusura ahantu ndangamurage n'ibikorwa by'ubukerarugendo. 

Inteko y’Umuco n'abafatanyabikorwa bayo basuye ahantu ndangamurage habumbatiye amateka y'Umuganura 

Uhereye ibumoso: Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Miss Nshuti Divine Muheto, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 na Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Umuco [Miss Heritage 2022] 

Miss Nshuti Divine Muheto avuza ingoma za Kinyarwanda 

Intore zasusurukije abitabiriye urugendo rwo kwiga amateka y’umuganura 

Ivubiro rya huro ryafashaga Abanyarwanda bo hambere gupima imvura n'ikirere 

Miss Muheto, Keza Maolithia na Kayumba Darina    

Ruzindana Kelia yagaragaje ko yanyuzwe no gusura ahabumbatiye amateka y’umuganura mu Rwanda


Umwanditsi w'ibitabo Mutangana Boshya Steven ari mu bakoze urugendo shuri ku muganura  

Umwe mu bakuze bazi neza amateka y’umuganura mu bice bya Gasabo na Gakenke










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND