Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2022, ibisonga bye ndetse na Kelia Ruzindana basuye ahantu ndangamurage habumbatiye amateka y’umuganura.
Ni mu rugendo shuri bakoze kuri uyu
wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, rwateguwe n’Inteko y’Umuco bari kumwe n’abafatanyabikorwa
bayo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umuganura.
Miss Muheto yari kumwe na Keza
Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina wabaye
igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 na Ruzindana Kelia wegukanye ikamba
rya Nyampinga w'Umuco [Miss Heritage 2022].
Muri uru rugendo, basuye i Rutunga mu
Karere ka Gasabo ndetse n’i Huro mu Karere ka Gakenke. Aha hantu hafitanye
isano n’umuganura ku buryo bw’umwihariko.
Inteko y’Umuco ivuga ko i Huro ari ho
hahingwaga imbuto nkuru zakoreshwaga mu muganura. Hari hatuye abiru bashinzwe
imihango yawo, ndetse hari n’ivubiro ribafasha kumenya niba imvura izagwira
igihe, bitaba ibyo bakitabaza abavubyi kugira ngo imbuto z’umuganura zibibwe
kare.
Abiru b’abahinzi banitwaga abiru bo
kwa Myaka, bari bafite icyicaro ku musozi bigengaho wa Huro. Basimburanaga ku
mazina ya Nyamurasa, Musana na Mumbogo.
Umwiru wo kwa Myaka yari afite
inshingano zo gukusanyiriza i Huro imyaka, uburo n’amasaka yakoreshwaga ibwami
mu mihango y’umuganura; akazisohozayo ndetse akagira uruhare kimwe n’umwami
n’umwiru w’umuganura, mu mihango yakorwaga ku munsi nyir’izina w’umuganura.
Miss Muheto yabwiye InyaRwanda ko
gusura ahantu nyaburanga habumbatiye amateka y’umuganura yahungikiye byinshi, ariko kandi abona ko hari byinshi urubyiruko rw’u Rwanda rukeneye kumenya.
Ati “Nungutse byinshi ariko icya mbere
nyamukuru nabonye, ni uko twe nk’urubyiruko hari byinshi tutazi ku mateka kandi
dukwiye kwiga tukamenya, kuko nitwe Rwanda rw’ejo.”
Mu kiganiro ‘Dusangira ijambo’ cya
Televiziyo Rwanda cyo ku wa 31 Nyakanga 2022, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb
Robert Masozera yavuze ko umuganura udakwiye kugaragara mu ishusho y’ibiryo,
ahubwo ushingiye ku kugira umutima ukunda u Rwanda n'Abanyarwanda.
Muri iki kiganiro cyagarutse ku mateka
y'Umuganura n'imyiteguro yo kwizihiza umuganura, Masozera yagize ati “Ntabwo
umuganura ukwiye kugaragara mu ishusho ry'ibiryo cyangwa ibinyobwa. Ntabwo ari
cyo cyari ibanze. Niyo mpamvu tuvuga ngo umuganura ntabwo ari umutsima ahubwo
ni umutima, kubera ko ririya robe ry'umutsima baganuraga rirobetsemo indangagaciro
nyinshi cyane ari wo mutima w'u Rwanda.”
Akomeza ati “Rero mu myemerere y'abanyarwanda
bemeraga ko umutima ari wo ugize umunyarwanda, ari ryo zingiro ry'indangagaciro;
kwa kunga ubumwe, kwa gufashanya, kwa kuramirana, umuntu akeza akaganuza
abandi. Uwo mutima rero w'ubunyarwanda, iyo urebye umuganura usanga mu muganura
harobetsemo izo ndangagaciro zose."
Ku wa 5 Kanama 2022 nibwo hazaba igitaramo
'i Nyanza twataramye' kizabanzirizwa n'ibirori byo kwizihiza umunsi w'umuganura, bizabera kuri sitade ya Nyanza.
Ibi birori bizakurikirwa n'inama
y'ishoramari. Ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 hateganyijwe umutambagiro wo
gusura ahantu ndangamurage n'ibikorwa by'ubukerarugendo.
Inteko y’Umuco n'abafatanyabikorwa bayo basuye ahantu ndangamurage habumbatiye amateka y'Umuganura
Uhereye ibumoso: Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Miss Nshuti Divine Muheto, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 na Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w'Umuco [Miss Heritage 2022]
Miss Nshuti Divine Muheto avuza ingoma za Kinyarwanda
Intore zasusurukije abitabiriye urugendo rwo kwiga amateka y’umuganura
Ivubiro rya huro ryafashaga Abanyarwanda bo hambere gupima imvura n'ikirere
Miss Muheto, Keza Maolithia na Kayumba Darina
Ruzindana Kelia yagaragaje ko yanyuzwe no gusura ahabumbatiye amateka y’umuganura mu Rwanda
Umwanditsi w'ibitabo Mutangana Boshya Steven ari mu bakoze urugendo shuri ku muganura
Umwe mu bakuze bazi neza amateka y’umuganura
mu bice bya Gasabo na Gakenke
TANGA IGITECYEREZO