RFL
Kigali

Wanguriye imbuto! Umuntu utaramenyekana akomeje gusahura abantu yitwaje izina rya Buravan urembeye muri Kenya

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:1/08/2022 22:44
1


Umuntu utaramenyeka akomeje kwitwikira uruhu rw’intama atitaye ko Yvan Buravan arwaye, agasahura abantu amafaranga ndetse harimo n’abo ari kwaka imbuto akoresheje ifoto aryamye arimo Serumu.



Ku mugoroba washize nahawe amakuru n’umukobwa witwa Kellia, uyu akaba ari n’umuhanzikazi uherutse gusohora indirimbo yitwa "Mon Bebe", asaba ko namuha numero ya Yvan Buravan.

Ibi yabikoze nyuma y’aho nari maze gushyira ubutumwa kuri sitati ya WhatsApp yanjye bwihanganisha Yvan Buravan, ntazuyaje mpita nyimuha bitewe n’uko muzi kandi musobanukiwe neza.

Nyuma yo kumuha numero, Kellia yahise ayihuza n'iyo yari afite asanga birahabanye cyane, maze ahita anyandikira ubutumwa bugira buti: ’’Hari umuntu umaze iminsi anyandikira yigize Yvan Buravan".

Mu kumubaza niba numero zihuye yahise anyoherereza iyo afite nsanga zidahuye na gato ananyereka sitati ze za WhatsApp [z'uwo wigira Yvan Buravan] aho aba ari gushimira abantu bamuhaye amafaranga barimo nk’uwitwa Guillin bigaragara ko yari amaze kuyamwoherereza.

Kuri izo sitati ze hari ahagaragara sitati z’umunyamakuru wa RBA, Lucky Nzeyimana, wari wifurije gukira Yvan Buravan, maze uwo muntu uri kwiyitirira Buravan arazitwaza yerekana ko bari kumwe abikora mu rwego rwo kurya amafaranga ya bandi.

Ubwo Kelia yatangiraga kunyandikira

Nakomeje kugira ikibazo bigera n’aho musaba akampa ubutumwa uwo muntu yoherereje inshuti ze, maze anyoherereza amashusho abivuga arimo n’ifoto ya Yvan Buravan aryamye (Ifoto itaragaragara ahantu na hamwe)

Uwo mukobwa w’inshuti ya Kelia yamubereye ibamba ntiyamwoherereza amafaranga. Uyu wiyise Yvan Buravan yakomeje gusaba uwo mukobwa kumwoherereza amafaranga akagura imbuto, ariko undi akomeza kumubera ibamba bitewe n’uko atiyumvishaga uburyo umuhanzi nka Buravan asaba imbuto.

Uyu mukobwa yakomeje kubwira uwiyise Yvan Buravan ko yamuhamagara akareba niba koko ariwe ubundi akamwoherereza amafaranga ariko uyu wiyise Yvan Buravan yanga ko bavugana.

Afite amakuru menshi ndetse n'amafoto ya Buravan mashya arayafite

Nyuma yo guhabwa ayo makuru yose nanjye natangiye kwikeka ko numero ya Buravan naba mfite atariyo yaba yarahinduye maze abo nyatse bose bakampa iyo nsanganywe mpita nsanga koko uyu ni uwamwiyitiriye.

Nagerageje gushaka amazina ye nifashishije numero ze nsanga zibaruwe kuri Freddy Blaise Mugisha, ako kanya ni nabwo nahise mfata umwanzuro wo gutangaza iyi nkuru.

Ukwezi kugiye kwirenga umuhanzi Yvan Buravan afashwe n’uburwayi ataramenya neza ariko bwamurembeje ndetse bunakomeje kumujujubya kugeza ubwo mu minsi ishize yagiye kubwivuriza muri Kenya.


InyaRwanda iherutse gutangaza amakuru avuga ko uyu muhanzi yari amaze iminsi avurirwa mu Bitaro bya Kaminuza by’i Kigali (CHUK), ariko abaganga babuze indwara. Kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, Buravan yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yerekeza muri Kenya.

Kuva Yvan Buravan yasohora indirimbo ‘Big time’ ntabwo yigeze agaragara ayimenyekanisha yaba mu bitangazamakuru n’ahandi.

Umukobwa yamubereye ibamba

Aha yifashishije ubutumwa bwa Lucky Nzeyimana amusabisha amafaranga

Yashimiraga uyu nyuma yo kumuha amafaranga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jeannette peace 1 year ago
    Mwaramutse amahoro! Mubyukuri ni njyewe mukobwa nananiye uwo wiyise umuvandimwe Buravan kuberako mbizi meza ko bibaho ndetse nkekako namakuru yuwo wiyita umuvandimwe nyafiye!! Ubundi bitangira kellia n'inshuti yanjye nari namukoreye aga challenge kindirimbo yiwe nshyashya arayipostinga, arangije kuko yarafite nber yuwo wiyitirira Ivan arambona aramumbwira ngo uwo mukobwa ko namukunze wampaye number yiwe?!!! Kellia nkumuhanzi Kandi azi neza ko na mugenzi wiwe ariwe, yatekereje ko nyine wenda nawe ashobora kunyifashisha sinzi niba hano byumvikana! Hanyuma yarayimuhaye igihe hatekerezaga kumpamagara ngo abimbwire uwo muntu yahise anyandikira, amaze kunyandikira ndamubaza inti urinde? Aransubiza ati nitwa Buravan kellia niwe umpaye contact zawe nanjye ndamubwira ngo sinkunda umuntu umbeshya aransubiza ati: "mubaze" immediately nahise mpamagara kellia ndabimubaza aranyemerera ambwira nimpamvu yayimuhaye. Nasanze yanyandikiye gusa sinarimbyizeye neza ijana kwijana pe nkomeza kumwandikira nyine bisanzwe mubwira ko nanamufana. Ntibyatinze kubera ukuntu ntabyizeraga nimfata aka vid gato ndirimba indirimbo ya Buravan yitwa malaika musaba kuyindirimbira kuko ndayikunda Ako kanya ahita andya blue stick!!! ntangira kumva ko ibyo nkeka Ari ukuri nanamusaba ko niba byakunda twavugana video call arangije aranyihorera!!! Aha byo nahise numva Atari we! Navugishije kellia mubaza inti urabizi neza niba uyu muntu ari Buravan nawe arambwira ngo ntabwo abizi neza, ambwira uburyo nawe yabonye nimero yiwe, musubiza ngira inti ngiye kumwigaho kuko murinjye numvaga atari we!!! Nyuma nibwo yanyandikira ati hello nanjye inti hi ati cv inti yeah, ubundi ahita anyoherereza iriya photo Ari kwamuganga tugirana biriya biganiro byose..... Ubundi nyuma mbyereka kellia kuko nashakaga ko nawe amenya ukuri. Murakoze cyane nashakaga gutanga amakuru kuko ibintu nkibi sibyo rwose mubanyarwanda ndetse no kwisi hose kuko uyu muntu ntanubwo aba murwanda rwose niyo makuru mfite. Kubindi bisobanuro kellia yabaha nimero yanjye, stay safe.





Inyarwanda BACKGROUND