RFL
Kigali

TUYISENGE Jacques utarahiriwe muri APR FC yerekeje muri As Kigali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/07/2022 19:53
0


Kapiteni w'Amavubi wungirije, Tuyisenge Jacques yerekeje muri As Kigali ku masezerano y'umwaka umwe.



Tuyisenge Jacques wari umaze imyaka 2 mu ikipe ya APR FC, yashyize ikaramu ku rupapuro asinya asezerano y'umwaka umwe ahigira ibitego As Kigali.

Tuyisenge yerekeje muri As Kigali nyuma y'amakuru yamuvugwagaho ko ashobora kwerekeza muri Police FC, ndetse akongera gukorana na Mashami Vincent babanye mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Mu mwaka w'imikino 2020-21 nibwo Tuyisenge Jacques yageze mu ikipe ya APR FC, akaba asize ayitsindiye ibitego 2 ndetse n'umupira umwe uvamo igitego.

Tuyisenge Jacques asanze Haruna Niyonzima Kapiteni mukuru w'Amavubi, nawe uherutse kongera amasezerano muri iyi kipe. Kuri uyu wa 6 nibwo  As Kigali yatangaje ko yongereye amasezerano Hussein Tchabalala, uzajya ufatanya na Tuyisenge Jacques.

Kuva 2010 As Kigali ibaye ikipe ya 6 Tuyisenge agiye gukinira nyuma ya Kiyovu Sports, Police, Gor Mahia, Petro de Luanda na APR FC.

Tuyisenge yasinye amasezerano y'umwaka umwe  

Tuyisenge yari Kapiteni wa APR FC ariko aza gushwana n'umutoza byatumye atongera gukina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND