Umunyarwenya wo muri Uganda Patrick Salvador uri mu bakomeye yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live, giteganyijwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022.
Nicyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi
agiye gukorera i Kigali, nyuma y’imyaka itatu. Ariko yataramiye mu bindi bihugu, cyane muri Uganda.
Aherutse kwifata amashusho yemeza
gutaramira i Kigali. Ahagana saa sita zo kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, nibwo yageze ku
kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Yakiriwe n’abarimo Bundandi Nice wafatanyije na Nkusi Arthur gushinga Arthur Nation, ari nayo itegura ibi bitaramo
ngarukakwezi.
Iki gitaramo giherekeza Nyakanga, kiratangira saa kumi n’ebyiri kuri M Hotel mu Kiyovu. Cyatumiwemo Rufendeke,
Captain Regis, Merci, Ambassador w'abakonsomateri ndetse na Joshua. Kwinjira ni
10,000 Frw mu myanya isanzwe, ndetse na 20,000 Frw muri VIP.
Kuwa Gatatu tariki 6 Nyakanga
2022, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 156
avuga ko yari akumbuye gutaramira Abanyarwanda, nyuma y’igihe kinini cyari
giciyeho.
Avuga ko afite inkuru nyinshi zo
guteraho urwenya, ariko kandi aragenzwa no gusaba imbabazi. Ati “Kigali, hari
haciye igihe. Mfite ibiraro byo gusiba, munyihanganire. Mfite gusaba imbabazi,
ariko icy'ingenzi ni ibitwenge. Ntegereje kugaruka mu rugo.”
Aravuga gusaba imbabazi, kuko ku wa 5
Mata 2019 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ye aho yumvikanye
atera urwenya ku Rwanda, akanakoreshamo ijambo Jenoside.
Salvador yateye urwenya avuga uburyo
abantu bakirwa iyo bagiye muri kompanyi z’indege, z’ibihugu bitandukanye. Yavuze
ko abakora mu ndege babanza gutanga amabwiriza mu rurimi rwabo kavukire, nyuma
bagakurikizaho urw’amahanga.
Uyu mugabo yavuze kompanyi z’indege
zitandukanye, ageze kuri RwandAir asukiranya amagambo menshi yo kuramukanya
harimo n’ataba mu Kinyarwanda agera n’aho ashyiramo ijambo “Jenoside.”
Icyo gihe, abakoresha imbuga
nkoranyambaga cyane cyane Twitter ntabwo banyuzwe na gato n’uburyo Salvador
yakoresheje ijambo Jenoside, mu magambo akoreshwa mu ndege ya RwandAir kandi
ntaribamo, bifatwa nko gushinyagura.
Bahise bashyiraho Hashtag ya
#GenocideIsNotComedy, ndetse banamusaba ko yavuguruza ibyo yavuze akanabisabira
imbabazi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku
wa 6 Ukwakira 2019, Salvador yasabye imbabazi avuga ko yari yatinze kuzisaba
kubera abamubwiye nabi.
Salvador aheruka i Kigali muri Seka
Fest yo kuya 31 Werurwe 2019. Ni umunya-Uganda kavukire. Yakuriye ahitwa
Ombokolo mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Agace yavukiyemo akunze
kukagarukaho cyane, mu biganiro by’urwenya akorera ahantu hatandukanye.
Umunyarwenya Salvador yageze i Kigali
yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live giherekeza Nyakanga
Salvado ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Budandi Nice
Salvado ni umunyarwenya, umukinnyi wa
filime, wanakoze mu itangazamakuru ari umukozi wa 91.3 Capital FM
TANGA IGITECYEREZO