Uyu mutoza w' Umudage yagaragaye muri Sardinia ari kumwe n'umukunzi we mushya w'umunya Brezile witwa Natalie Max, mu gihe ari mu kiruhuko mbere yo gutangira Shampiyona nshya.
Uyu mugabo w'imyaka 48 wari umaze imyaka 13 yarashakanye n'umunyamakuru Sissi Tuchel, bakaba barahawe gatanya yemewe n'amategeko n'urukiko rukuru rwa London mu cyumweru gishize, uyu muyobozi w'ikipe bakunze kwita ubururu (Blues) yaje kugaragara ari kumwe na Max w'imyaka 35 mu bwato ku kirwa cya Mediterane, baseka boga mu nyanja.
Thomas Tuchel na Natalie Max mu biruhuko
Yakoze urugendo mu kiruhuko gito hagati y'uruzinduko rw'ikipe ye muri Amerika rwarangiye ku cyumweru. Aba bombi bivugwa ko buri wese afite abakobwa babiri bakaba bari kurara mu nzu igura amapawundi 20,000 mw'ijoro rimwe nk’uko tubikesha ikinyamakuru The sun report.
Umwe mu bashinzwe iby’abashyitsi yabwiye ikinyamakuru ati " Barasa cyane n'abari mu rukundo, bwa mbere Nathalie yashyize ikiganza ku ijosi ry'umuhungu undi arahindukira aramusoma. Bahise bajya koga, bakomeza bakina baruhukira ku mucanga, ubundi bajya gufata amafunguro muri hoteri ariho bavuye bajya mu bwato bubajyana ku kirwa cya Caprera".
Tuchel wahoze ari umutoza wa Paris Saint Germain na Borussia Dortmund yahawe gatanya na Justice Mostyn mu rukiko rukuru rwa London ku wa gatatu, nyuma yo kwemeza ko nta bundi buryo yari kugarura umubano we n'umugore we.
Umugore wa Tuchel yatangiye gusaba ubutane muri Werurwe, avuga ko we n'umugabo we bafite itandukaniro ritatuma bashobokana. Mu makuru yatangarije ikinyamakuru Mail ku cyumweru, yavuze ko bagerageje kudatandukana ariko bikarangira babona nta bundi buryo.
Bakomeje bavuga ko bibabaje, ariko abakobwa babo babiri bazakomeza kubashyira imbere. Umugore wa Tuchel yari yarimukiye mu Bwongereza amezi 7 nyuma y’uko umugabo we aje mu Bwongereza ahawe akazi muri Chelsea.
Bivugwa ko Tuchel ahembwa miriyoni 7 z'amapaoundi, akaba yari yarumvikanye n'umugore we maze areka akazi yakoraga mu kinyamakuru cyo mu Budage kitwa Suddeutsche Zeitung kugira ngo yite ku muryango we, bityo akaba azahabwa uburenganzira ku gice cy'amafaranga Tuchel azinjiza, ndetse na kimwe cya kabiri cy'umutungo we.
Thomas Tuchel n'uwahoze ari umugore we Sissi Tuchel
Iyi gatanya ije nyuma y’uko ibibazo bye bwite byagarutsweho na Chelsea mu mpera za shampiyona ishize, ubwo nyiri iyi kipe Roman Abramovich yayigurishaga, kuva ubwo ikipe yigaruriwe n'umunyamerika w'umucuruzi Todd Boehly, aribwo abakinnyi benshi bakomeye bahise basezera mu ikipe barimo rutahizamu Romelu Lukaku na myugariro Antonio Rudiger na Andreas Christensen.
Ikipe ya Chelsea izahura mu mukino wa gicuti n'ikipe ya Udiness yo mu Butariyani ku munsi w'ejo.
Source: Daily mail