Rev. Antoine Rutayisire, Pasiteri Théogène n'amakorari akomeye bahurijwe mu giterane gikomeye

Iyobokamana - 28/07/2022 2:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Rev. Antoine Rutayisire, Pasiteri Théogène n'amakorari akomeye bahurijwe mu giterane gikomeye

Itorero Glory to God Temple yateguye igiterane ngarukamwaka gihuriza hamwe abavugabutumwa n'amakorari akomeye, nyuma y'Imyaka irenga 3 yari ishize kitabaho kubera icyorezo cya Covid-19 cyabuzaga abantu benshi guterana. Kuri iyi nshuro kizahuriramo abavugabutumwa bakomeye n'amakorari yamamaye.

Iki giterane cy'ivugabutumwa kizaba kuva tariki 7 kugeza 14 Kanama 2022, ku cyicaro gikuru cy'itorero Glory to God Temple giherereye ku Kicukiro ku muhanda uva 'Centre' werekeza mu Gatenga.

Bishop Gatarayiha Jean na Pasiteri Kayitesi 'Thacy' nibo bazayobora iki giterane kizahuriramo n'abandi bavugabutumwa bakomeye, barimo Rev. Pr. Rutayisire Antoine, Pasiteri Theogene 'Inzahuke', Rev.Pr Masumbuko Jean, Rev Pr Ntambabazi n'abandi.

Iki Giterane gifite Insanganyamatsiko igira iti "This is your Time" bisobanuye ngo "Iki nicyo gihe cyawe" kizanahuriramo amakorari akomeye cyane nka Glory To God Worship Team, Gisubizo Ministries, New Melody Choir, Holy Entrance, Light Ministry, El Shadai Choir n'izindi.

Mu minsi y'imibyizi, ibikorwa by'iki giterane bizajya bitangira i Saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00) bigeze i Saa mbiri z’ijoro (20:00), mu gihe mu mpera z’Icyumweru (Weekend) ho, kizajya gitangira Saa kumi n’igice (16:30) kigeze Saa Mbiri z’Ijoro (20:00).


Mu kiganiro na InyaRwanda, Pasiteri Dushimimana Alphonse, umuyobozi mukuru wungirije mu itorero Groly to God, yavuze ko intego z'ibanze z'igitaramo ari ukugarura ububyutse mu bantu bagakangukira kugendera mu nzira Imana ishaka kandi barusheho kugirana nayo ubusabane.

Yasobanuye ko nk'uko igiterane gifite insanganyamatsiko ivuga ngo "Iki nicyo gihe cyawe" bizaba ari umwanya mwiza wa buri muntu ku kureba niba ari igihe cyo gukirizwamo, gutabarirwamo, gusubirizwamo, gusabana n'Imana cyangwa ibindi.

Pasiteri Dushimimana yasobanuye ko abazitabira iki gitaramo "Bazahabonera inyigisho nzima zizababohora mu buryo bw'umwuka, bagahembuka kandi bagasubizwamo imbaraga."

Iki giterane cyabayeho bwa mbere mu mwaka wa 2012 gikundwa n’abatari bake, ahanini kuko gitumirwamo abavugabutumwa batandukanye bahembura abakirisitu ndetse n'amakorari akomeye y'ibyatwa mu ndirimbo zo gushima no guhimbaza Imana.

Igitekerezo cy'iki giterane cy'ivugabutumwa cyakomotse ku ihishurirwa ryagizwe n'umuyobozi mukuru w'Itorero Glory to God Temple, Pastor Kayitesi 'Thacy', aho yahishuriwe ko umuntu wese aho ari akwiriye kugira umumaro ndetse agakora ibyagirira abandi akamaro nk’uko Insanganyamatsiko y'igiterane ibivuga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...