Kigali

Imyambaro 5 buri mukobwa wese akwiriye gutunga niba ashaka gusa neza-AMAFOTO

Yanditswe na: Umutesiwase Raudwa
Taliki:28/07/2022 12:53
0


Twese twabonye aho bavuga ko ugomba kugira agakanzu gato k'umukara, ikoti rya kwire ‘Leather Jacket’, n’ibindi byinshi ariko se ni ko twese twambara amakanzu mato y’umukara cyangwa dukunda amakoti?. Buri wese akunda ukwe, niyo mpamvu naguhitiyemo ubwoko bw’imyenda watunga kandi ugakurikiza uwo uri we n'ibyo ukunda.



Kwambara ni ukuberwa, buri wese aba azi ibimubera, rero iyi myenda ni imwe mu myenda wakwambara bitandukanye ‘Styling’ kandi uko bikubereye.

1.       Ikoboyi (Quality Denim Jeans)

     

  

Amapantaro y’amakoboyi ni amwe mu myambaro izahora yambarwa. Wayambara uko ubikunze yaba igufashe, ikurekuye, ari nini cyane n’ubundi buryo bwose wabyifuzamo.

2.       Ikanzu

  

Buri muntu wese akwiriye gutunga ikanzu yakwambara ku munsi wose kandi na nijoro ukaba wayambara igihe waba ubishatse. Wayambara ku munsi hamwe n’ikoti ry’ikoboyi, waba ugiye ahantu hiyubashye ugashyiraho inkweto ndende, amaherena n’ikoti ‘Blazer’.

3.       Kola ‘Leggings’

    

Turazikunda, tuzikorana siporo, tuzambara nk’amapantaro. Kola cyangwa se 'Leggings' mu ndimi z’amahanga ni umwambaro utanze amahoro kandi wakwambarwa mu buryo bwinshi butandukanye.

4.       Igikapu wajyana ku kazi ‘Tote bag’

     

Ibi ni bimwe mu bikapu bigezweho kandi binini washyiramo ibintu byinshi bitandukanye. Ushobora no kubishyiramo mudasobwa igendanwa (Laptop). 

5.        Ikoti ‘Blazer’

     

Ukeneye ikoti, iryo bita ‘Work Blazer’ ni ikoti wakwambara mu gihe ugiye mu biro ariko rijyana n’ibintu byinshi. Ushobora no kuryambara mu gihe utagiye mu biro mu buryo butandukanye nk'uko twabivuze haruguru waryambara no ku ikanzu, utibagiwe n'ipantaro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND