Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa
Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro
n’amahoro (Rwanda Revenue Authority).
Cyari cyubakiye ku kiganiro cyiswe
“Healing Young Generation Edition 2 " cyangwa se “Komora ibikomere abakibyiruka."
Mu ijambo rye Umuyobozi wa Ndabaga
Impact, Irakoze Gisèle Sandrine yavuze ko uyu muryango washinzwe
mu 2015 ku ntego yo gufasha urubyiruko kwishakamo ibisubizo mu buzima bwabo bwa
buri munsi.
Avuga ko kuva icyo gihe kugeza uyu
munsi hakozwe ibikorwa byinshi bigamije kugarurira icyizere abantu
batandukanye. Ati “Dufite intego yo gufasha urubyiruko kwiga amateka, kugira
uruhare mu kwishakamo ibisubizo n’ibindi bitandukanye."
Mu gutangiza ibikorwa Ndabaga Impact
ku nshuro ya kabiri, yavuze ko bakoze filime mbarankuru (Documentaire) kuri
bamwe mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bahuye
n’ikibazo cyo gufatwa ku ngufu, ingaruka zigera no ku bana babyaye.
Sandrine avuga ko batangiye urugero
rwo gufasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside gukira ibikomere,
bigizwemo uruhare n’imiryango y’urubyiruko n’abandi.
Ati “Intego yo gufasha urubyiruko
gukira ibikomere ni ukugaragaza ko hari uruhererekane rw’ihungabana ryageze
kuri bo binyuze mu gukora ubushakashatsi kuri abo bana bavutse nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi."
Iyi filime yakozwe ku batuye mu
Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera. Irimo bamwe mu bana bavutse nyuma ya
Jenoside, ubuzima babayemo n’ibyo baciyemo kugeza uyu munsi, inagaragaramo
kandi ababyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibikomere biracyari bibisi ".
Umwe mu bana bavutse ku mubyeyi
wafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye abaza
umubyeyi we Se umubyara ariko ntagire icyo amubwira.
Avuga ko igihe cyaje kugera amenya Se waje gufungwa kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Se yaje gukatirwa burundu. Ni ibintu avuga ko byamuhungabanyije "noneho n’abo tuvukana batanyiyumvamo".
Ati “Mu rungano
rwanjye n’aho batanyiyumvamo nkumva ni ibintu bimbabaje cyane."
Yavuze ko igihe cyageze Nyina amubwiza ukuri ko inda (ye) yayisamye nyuma y’uko afashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni inkuru avuga ko yakomereye umutima we kuyakira, akibaza impamvu ari we Imana
yahisemo ko bibaho.
Uyu mukobwa avuga ko ahora yibaza uko
bizagenda mu gihe cyo guhabwa umunani.
Undi mwana avuga ko aho yize ku bigo
bitandukanye bamubwiraga ko ari ‘umwana w’interahambwe’ bikamuhungabanya
cyane.
Yunganiwe na mugenzi we wavuze ko
yakuze abwirwa ko nyina yamubyaye mu nzira atateganyije, aho yari ari kwihisha
mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘bigenda gutyo ahita atwara inda yanjye mu bintu
atateguye’.
Umubyeyi we yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye afite imyaka 14 y’amavuko, ahungira mu Mirenge itandukanye aza kugwa mu gitero cy’abicanyi.
Avuga ko abagabo bamusambanyije barenze batatu ‘ku buryo
adashobora kumenya uwamuteye inda’.
Ati “Ibyo byari ikibazo kubwira umwana ngo njyewe inda "Icyo nemeza cyo naramubwiye nti sinzi."
Umuyobozi wa Ndabaga Impact, Irakoze
Gisèle Sandrine yagaragaje bimwe mu bimaze gukorwa kuva mu 2015 uyu muryango
washingwa
Umusore wavutse ku babyeyi barokotse
Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari ibikomere gusa kuko atabasha kubyiyumvisha iyo ababyeyi
bamubwira ko yari afite abavandimwe ariko ‘bose nta bahari’ ku buryo atabasha
kubona n’amafoto yabo.
Ati “Si indwara yabishe, barishwe bicwa
muri Jenoside "Ni ikintu kiba cyitoroshye kucyakira no kucyumva nk’umuntu
utarabonye Jenoside."
Uyu musore avuga ko ari amateka
atoroshye no kuyabwira abari mu kigero nk’icye cyangwa se abamuruta. Kumubwira
ko kanaka yishe kanaka basangiraga, bagabiranye inka, bahannye abageni,
umuryango uyu n’uyu wambuwe ubuzima wose n’ibindi.
Yavuze ko hari n’ikibazo cy’ababyeyi
batabwije ukuri abana babo, aho umugabo yafungwaga kubera ko yakoze Jenoside yakorewe Abatutsi,
umugore akabwira umwana we ko ari ‘kwa kanaka bafungishije so’.
Umwe mu babyeyi bahungiye i Gitarama,
avuga ko yahuye n’interahamwe iramufata bamarana igihe kinini ari nabwo yaje
gusama inda yaje kuvamo umwana.
Avuga ko yabanye n’agahinda
n’umubabaro kuko umuryango we utigeze umuha ikaze. Kandi ko binyuze mu nyigisho
zitandukanye yahawe n’abarimo umuryango Ndabaga Impact yabashije kubwira umwana
we ibyamubayeho.
Umwe mu bana bavutse kuri aba
babyeyi, avuga ko umugabo we ahora amucyurira amubwira ko iyo aza kumenya ko
ari umwana w’interahamwe batari kurushinga.
Ubu yarashatse! Avuga ko nta matsiko
afite yo kubona umugabo wasambanyije Nyina muri Jenoside kuko uburibwe n’umubabaro
umubyeyi we yanyuzemo abwiyumvisha. Ati “Ntabwo njya nifuza kumubona."
Gukira ibikomere n’icyizere cy’ejo hazaza bizava byubakiye
kuri ‘Mvura nkuvure’
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe
bugaragaza ko hari ihungabana mu rubyiruko rwa mbere na nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibikomero (Trauma) ni ibintu bigenda
byiyongera mu byo ufite ariko bitewe n’ibyo wabonye cyangwa se
wanyuzemo/wabayemo. Hakabamo ibitarakuguye neza kandi ntubone igihe cyo
kubiganira no gutandukana nabyo.
Ibi rero iyo ubanye nabyo igihe
kirekire bihinduka igikomere, kandi igikomere kirihinduranya.
Umuyobozi ushinzwe Imishinga na
Gahunda mu Muryango Ibuka ku rwego rw'igihugu, Ngabo Brave Olivier avuga ko iyo
igikomere gihindutse inkovu ushobora kwiga kubana nacyo kubera ko uba
waragize igihe gihagije cyo kwiyunga nawe.
Imyaka 28 irashize Jenoside yakorewe
Abatutsi ibaye. Ngabo avuga ko hagati ya 2012 na 2016 Ibuka yakoze
ubushakashatsi bugaragaza y’uko abantu b’igitsina gabo ari bo bagiraga
ihungabana cyane.
Mu 2016 kandi bakoze ubushakashatsi
bugaragaza y’uko batatu muri barindwi kuva ku muntu w’imyaka 55 kugeza kuri 75
bafite indwara zitandukanye zituruka ku gahinda gakabije ‘batigeze bagira igihe
cyo kuruhuka no gukira’.
Uyu muyobozi avuga ko kugira igihe
cyo kwibuka no kuganira ari urubuga rwo kugira ngo abantu bavuge
ibyababayeho.
Brave avuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bifite akamaro
kanini cyane cyane ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside "kugira ngo niba dushaka
kubaka u Rwanda twifuza turwubakire ku musingi ufatika".
Yunganirwa n’Umuyobozi w’Umuryango
Rwanda we want, Murenzi Tristan, usaba buri wese gufasha abafite agahinda kuko
bigoye kumenya agahinda k’undi. Avuga ko intambwe yo gukira ibikomere, ari
ukugira imbaraga zo kubasha kuvuga.
Murenzi ati “Intambwe ya mbere ni
ukugerageza byibura kugira uwo ubwira. Ariko uruhare rundi ruraza kuba kuri
njye abwira. Ni njye ufite uruhare rukomeye rwo gutuma abasha gukomeza kuvuga […]"
Uyu muyobozi avuga ko gahunda nka 'Mvura nkuvure', kujya mu matsinda, kwegera abaganga n’ibindi bikorwa bifasha
benshi gukira ibikomere.
Umuyobozi w’Umuryango w’urubyiruko
Our Past, Ntwari Christian, asaba urubyiruko gutera intambwe yo kubaza ababyeyi
babo n’abandi ku mateka yarenze u Rwanda.
Atanga urugero akavuga ko ubwo yari afite
imyaka 27 y’amavuko ari bwo bwa mbere yaganiriye birambuye n’umubyeyi we ku
mateka ya Jenoside. Icyo gihe yari agiye mu muhango wo Kwibuka aho umubyeyi we
avuka i Nyaruguru.
Umubyeyi we hari byinshi yamubujije
gukora agezeyo, bimuha ishusho y’agahinda yari amaranye muri iyo myaka yose.
Akavuga ko ababyeyi benshi
batarafungukira abana babo ngo bababwize ukuri batekereza ko ari ukubarinda
agahinda bafite.
Yavuze ko nka Our Past bari gukoresha
ubushobozi bucye bafite mu gushyiraho urubuga rutuma buri wese abasha kubohoka.
Ati “Gukira ni urugendo. Ntabwo ari ibintu ubyuka mu gitondo bikaba."
Imibare igaragaza hafi urubyiruko 2,500 bitabira igikorwa cyo kwibuka Our Past ikorera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali muri Mata buri mwaka. Hari urubyiruko 500 kandi rwitabira ibikorwa uyu muryango ukorera mu Mirenge itandukanye.
Kanda hano urebe amafoto menshi
Umuyobozi w’Umuryango w’urubyiruko
Our Past, Ntwari Christian, arasaba urubyiruko gutera intambwe yo kubaza ababyeyi
amateka yarenze u Rwanda
Umuyobozi w’Umuryango Rwanda we
want, Murenzi Tristan, arasaba buri wese gutega amatwi abafite agahinda, kuko ari
wo muti wa mbere
Umuyobozi ushinzwe Imishinga na
Gahunda mu Muryango Ibuka ku rwego rw'igihugu, Ngabo Brave Olivier, avuga ko iyo
igikomere gihindutse inkovu ushobora kwiga kubana nacyo
Frorantine yabajije ku bijyanye
n'ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe cyugarije urubyiruko rwavutse nyuma ya
Jenoside yakorewe Abatutsi
Shema Willy wayoboye ikiganiro
cyagarutse ku ruhare rw’imiryango y’urubyiruko mu gufasha urubyiruko gukira
ibikomere
Saro Amanda wabaye Miss Talent muri Miss Rwanda 2022 yitabiriye ibiganiro bya Ndabaga Impact

Ineza Honorine ubarizwa muri Ndabaga Impact avuga ko hari byinshi yungukiye mu kiganiro ku gukira ibikomere
Uwizeyimana Julienne yatanze ubuhamya
ku mugabo we wafungiwe Jenoside, abavandimwe be bishwe muri Jenoside n’ukuntu
atorohewe no kuganiriza umwana we amateka
Niyogisubizo Marie Louise yashimye
umubyeyi we wabashije kubitaho ari abana icyenda, nyuma y’uko imiryango n’abandi
babatereranye
Ismael ubarizwa muri Ndabaga Impact
yavuze ko azi mugenzi we uhorana umujinya ashaka kwihorera ku bamwiciye
ababyeyi muri Jenoside
Gisele yabajije ku gushyiraho urubuga
ruhuza abafite ibikomere n’abashobora kubomora
Umuyobozi Ushinzwe gahunda mu
muryango Ndabaga Impact, Eric Kabanda, niwe wari umusangiza w’amagambo muri uyu
muhango
Mugisha Reuben yabajije ku nyota
urubyiruko rufite yo kumenya amateka y’u Rwanda n’ingamba zihari mu kubafasha
Urubyiruko rwibumbiye muri Umuti Arts rwakinnye umukino ku komora ibikomere no gutera intambwe yo kubikira. Bati “Iki
ni igihe cyo kubaho, kandi neza "
Kayihura yabajije ku mibereho y’abatujwe
mu Mudugudu w'Ubumwe n'Ubwiyunge ‘Mbyo Reconciliation Village'.
Komiseri w'Urubyiruko muri Pan
African Movement Rwanda, Davis Gatabazi
Mutabazi Moses, Umukozi w’Umuryango
Mpuzamahanga Interpeace, yashimye ibikorwa by’umuryango Ndabaga Impact, asaba
ko ibiganiro nk’ibi byajya bihabwa umwanya munini
Umunyeshuri wo muri Kaminuza y'u Rwanda yabajije
ku kubanisha umwana w’umubyeyi wishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwana w’umubyeyi wiciwe
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM