Shalom Choir basohoye amashusho y'indirimbo "Uravuga Bikaba" banavuga ku giterane gikomeye cy'iminsi ibiri bagiye gukorera i Huye-VIDEO

Iyobokamana - 26/07/2022 6:43 PM
Share:
Shalom Choir basohoye amashusho y'indirimbo "Uravuga Bikaba" banavuga ku giterane gikomeye cy'iminsi ibiri bagiye gukorera i Huye-VIDEO

Shalom Choir ikorera umurimo w'Imana mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yitwa "Uravuga Bikaba" inakomoza ku giterane gikomeye izakorera mu Karere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo mu kwezi gutaha kwa Kanama, 2022.

Iyi ndirimbo "Uravuga bikaba" yari imaze imyaka ibiri isohotse mu buryo bw'amajwi. Amashusho yayo yageze hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022. Aya mashusho yafashwe mu buryo bwa 'Live Recording' atunganywa na BJC, naho amajwi yayo akaba yaratunganyijwe na Bob Pro. Ni indirimbo yibutsa abantu ko Imana ivuga bikaba, bityo bakaba bakwiriye kwizera Ijambo ryo yavuze nk'uko aba baririmbyi babishimangira muri iyi ndirimbo.

Jean Luc Rukundo Umuyobozi Wungirije wa Shalom Choir iri mu makorali akunzwe cyane mu gihugu, yabwiye inyaRwanda ko basohoye imashusho y'iyi ndirimbo muri gahunda biyemeje yo kujya bashyira hanze igihangano gishya buri kwezi. Ati "Abakunzi bacu icyo tubahishiye ni uko nk'uko twabibabwiye buri kwezi turajya tubaha indirimbo nshya. Ikindi ni uko dufite urugendo ku Cyumweru tariki 31/7/2022 ahitwa i Gihogwe".

Yanavuze kandi ko bari gutegura igiterane gikomeye kizabera mu Karere ka Huye. Ati "Le 27 na le 28/8/2022 dufite igiterane cy'iminsi ibiri mu Karere ka Huye mu kibuga kiri imbere y'Umurenge n'isoko rya Huye. Tuzataramira abanye-Huye iminsi 2. Turasaba inshuti n'abakunzi bacu abatajya babasha kuduherecyeza ko bajya badukurikira kuri Youtube yacu "Shalom Choir Rwanda" kuko buri gitaramo cyangwa urugendo rw'ivugabutumwa dukora tuba turi Live".

Korali Shalom yashinzwe mu 1986 itangira ari korali y’abana bato, ikaba yaritwaga Korali Umunezero. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ari yo Hoziyana. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17, iyi korali yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari na yo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyitwa Shalom Choir.

Mu mpera za 2016 ni bwo Shalom Choir yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Imaze gukora indirimbo zitandukanye zanditse ku mitima ya benshi kugeza n'uyu munsi zirimo: "Nzirata Umusaraba", "Abami n'Abategetsi", "Ukuboko Kwiza" na "Nyabihanga". Iyi korali imaze kugwiza ibigwi bikomeye mu muziki ndetse uduhigo ifite turimo no gukorera igitaramo mui Kigali Convention Centre biragoye ko hazaboneka indi korali yo muri ADEPR izatugeraho.

REBA HANO INDIRIMBO "URAVUGA BIKABA" YA SHALOM CHOIR



Amwe mu mafoto yafatiwe muri 'Live Recording' ya Shalom Choir


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...