Kigali

Boris Johnson ashaka guhagarika ubwegure bwe akagaruka kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:26/07/2022 14:01
0


Boris Johnson weguye mu ntangiriro z'uku kwezi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza arashaka guhatanira amatora y’uhagarariye ishyaka akomokamo rya ‘Conservative Party’ nk’umuyobozi mukuru kuko adashaka kwegura ahubwo ashaka kugaruka ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nk’uko yabitangarije Lord Cruddas wahoze wahoze ari umuc



Ikinyamakuru The London Economic kivuga ko Boris Johnston yatangarije ku wa Gatanu ishize uwahoze ari umucungamutungo mu ishaka rya ‘Conservative Party’ ko yifuza guhagarika ubwegure bwe akagruka ku mwanya aherutse kweguraho. 

Muri ayo matora yo gushaka uhagararira ishyaka hari abarwanashyaka barenga ibihumbi icumi bamaze kugaragaza ko bifuza ko Boris Johnson ahatanira umwanya mu cyiciro cya nyuma cy’amatora aho yazaba ahanganye n’uwitwa Rishi Sunak n’uwitwa Liz Truss.

Aganira n’kinyamakuru Mail, Lord Crudas yavuze ko yamagana kwegura kwa Boris ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe bishyigikiwe n’ubwiganze buke bw’Abadepite. Ati: “Bisa no guhirika ubutegetsi. Mfite isoni z'uko ibyo bishobora kubaho mu Bwongereza, ahantu demokarasi ishinze imizi ”.

Yakomeje agira ati: “Mu mboni za Boris ntibyari bisobanutse. Ntabwo rwose yifuzaga kwegura. Arashaka gukomeza kuyobora kandi hamwe n’abanyamuryango bamushyigikiye yizeye ko bizashoboka”.

Abajijwe niba azahagarika ubwegure atazuyaje yagize ati: "Nkuraho ibintu byose bimbuza kuba Minisitiri w’Intebe mu isegonda".

N’ubwo Johnson atangaza ibi ariko mu ijoro ryo ku wa Mbere ubuyobozi bwa ‘Conservative Party’ bwamaganiye kure ibivugwa na Johnson. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwavuze ko Boris Johnson atagomba kugaruka guhagararira iri shyaka ngo bimusubize ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuko amategeko ateganya ko agomba gusimburwa n’utahiwe kuyobora iri shyaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND