Kuri
iki cyumweru tariki 24 Nyakanga mu Karere ka Nyanza hafunguwe ikibuga cya
Gihisi cyari kitagikoreshwa kandi gifite amateka arimo no kuba ikipe y'igihugu
Amavubi yarigeze kuhakinira.
Mu kiganiro n'itangazamakuru nyuma y'uyu muhango, Gasingwa Michel wari umwe mu bashyitsi bakuru yababijwe ku musifuzikazi Mukansanga Salma uri mu bihe byiza mu Rwanda no mu mahanga, avuga ko ibi arimo gukora yari abyiteze ko bizabaho.
Yagize ati "Mukansanga Salima yaje mu kazi k'ubusifuzi abikunze ndetse
afite umuhate. Tumaze guhagarika gusifura, twaje guhura nawe kuko icyo gihe FERWAFA
yari yaduhaye gukora muri Komisiyo y'abasifuzi. Icyo gihe byari ngombwa ko
dushaka impano kuko haba muri Afurika n'ahandi hose hari gahunda yo kuzamura
abasifuzi b'abagore".

Mukansanga aherutse kuba umusifuzi wa mbere w'umugore uyoboye umukino mu gikombe cy'Afurika cyaberye muri Cameroun
"Mukansanga
rero yari umwe mu basifuzi b'abakobwa twatangiranye ahagana mu 2011-12 ari kumwe
n'abandi bagera kuri 6. Aba basifuzi bakomeje kwitabwaho Mukansanga akomeza gukurikiranwa
byimbitse kubera ubuhanga yagaragazaga, bituma dushima Imana ko icyo twashakaga
noneho umuntu yavuga ko cyagezweho. Mukansanga Salima yari afite ubuhanga haba
mu kibuga ndetse no mu mategeko y'umukino."
Michel kandi yagarutse ku bantu bavugaga ko Mukansanga ari umusifuzi wa Michel igihe yamushakiraga umwanya. Yagize ati: "Akenshi umuntu ufite ziriya nshingano aba afite igitutu cyinshi, ni ibintu bikunze no kuba ku batoza buriya umutoza ufata umwanzuro wo gukinisha umukinnyi ukiri muto biragorana cyane kuko abantu baba bavuga ngo uyu amujyanye he".
"Navuga ko abantu bose batumvaga ibyo dukora
ubu noneho babibona kuko ibyo ari gukora birahambaye!. Ndibuka hari umukino wa
nyuma w'igikombe cy'Amahoro wahuje As Kigali na Kiyovu Sports, icyo gihe
tuwumuha yari mu bihe byiza, gusa twari dufite ubwoba, si nakwibagirwa n'imipira
twamuhaga tugatinya kuyireba twibaza tuti noneho biragenda gute?".
Gasingwa yemeza ko ibyo Mukansanga arimo gukora bibateye ishema kuko nabo ubwabo nk'abagabo batabigezeho
Michel
yasoje avuga ko bimwe mu bindi byafashije Mukansanga Salma harimo no kuba CAF
na FIFA barabasabaga ko bamuha imikino ikomeye ngo barebe urwego rwe kuko
bashakaga kuzamukoresha mu mikino itandukanye kandi iri imbere.
Kuri
uyu wa Gatandatu Mukansanga Salima yasifuye umukino wa nyuma w'igikombe
cy'Afurika mu bagore umukino wahuje Afurika y'Epfo na Maroc. Igikombe cyegukanywe na Afrika y'Epfo. Mukansanga kandi
yabaye Umusifuzi wa mbere w'umugore wasifuye mu mikino y'igikombe cy'Afurika mu
bagabo ubwo yasifuraga umukino wa Guinea na Zimbabwe, ndetse akaba ari mu
basifuzi 36 bazasifura imikino y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar mu Ugushyingo uyu mwaka aho nabwo azaba ari mu bagore batatu bagiye gusifura iyi
mikino bwa mbere.
