Ndandambara Ikospeed wamamaye mu ndirimbo ‘Ndandambara yandera Ubwoba’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Kungereta’, aho aba abwira umukobwa ngo ‘Umutima wanje uri kungereta, bari kungereta”.
Ndandambara uririmba mu kigoyi cyeruye kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye, yasabye urukundo muri iyi ndirimbo, agaragariza umukobwa ko kubera uburyo amukunda ibibi yamukoreye byose atabibona kubera urukundo.
Ati “Ndundinye kuko ndaco nogutwara, ndumbabuke kuko ndasongera kurakara ibyo wangoze byose nabaye ngi,.. mu mutima ngwanje bihora bindoneka”.
Ndandambara ni umwe mu basore bakunda kugaragaza
udushya mu ndirimbo, bigendanye n’umwihariko aba ashaka gushyira mu muziki. Nyuma
y’iyi ndirimbo ‘Kungereta’, Ndandambara yatangaje ko azakurikizaho izindi
ndirimbo nyinshi ngo na cyane ko hari indirimbo zigera muri 14 zose azagenda
asohora imwe imwe.
Kugeza ubu Ndandambara ni umwe mu bahanzi nyarwanda
bafite umwihariko muri muzika yabo, nk’uko byumvikanye bwa mbere agisohora iyo
yise ‘Ndandambara yandera ubwoba’, yavuzweho byinshi.
TANGA IGITECYEREZO