Umwe mu bashabitsi bakomeye muri muzika y’isi muri rusange, Khaled Muhammed [Dj Khaled], akaba umuhanzi ukora indirimbo z’abahanzi n’ibindi, akomeje kugaragariza urukundo rukomeye umuraperi wo mu gihugu cya Ghana wamamaye nka Black Sherif by’umwihariko mu ndirimbo yise ‘Kwaku The Traveller’.
Dj Khaled yamamaye cyane nyuma y’aho atangiye
kumvikana mu ndirimbo z’ibyamamare yivugamo, kandi nta gitero cye cyeruye
kirimo. Uyu mugabo wiyeguriye ibyerekeye umuziki yavutse mu mwaka 1975, avukira
muri America muri Leta ya New Orleans (Louisiana). Atitaye ku ngano ye, Dj Khaled
ni umwe mu banyamuziki bagaragaza ukwisanzura cyane mu buryo bwose, dore ko
abigaragariza isi bikanatuma akundisha umuziki abatari bake binyuze ku mbuga ze
(Instagram).
Tariki 19 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugabo ukurikirwa n’abasaba
Miliyoni 29 yafashe amashusho y’Umunye-Ghana, Black Sherif ari kuririmba indirimbo ye yise “The Kwaku Traveller”, ayashyira kuri Konti ye ya Instagram arenzaho
amagambo agira ati “Komeza ukore umuziki ugukora kuri roho”. Abarenga ibihumbi
13 bose bagaragaje ubugwaneza bwa Dj Khaled no gushyigikira abahanzi, babinyujije
mu butumwa bwatanzwe kuri aya mashusho yarebwe n’abarenga Miliyoni (1,131,358 Views).
Bidaciye kabiri ku itariki 23 Nyakanga 2022 kandi, uyu mugabo w’abana babiri n’umugore umwe, Dj Khaled, yongeye kugaragaza urukundo afitiye Black Sherif ubwo yashyiraga
hanze amashusho agaragaza ko yari aryohewe n’indirimbo y’uyu musore Black
Sherif wo muri Ghana, gusa bigatangaza benshi uburyo akunda indirimbo imwe mu
gihe uyu muhanzi afite n’izindi yakunzwemo cyane nka ‘Second Sermon’, ‘Money’, ‘Come
and Go’ n’izindi zitandukanye.
Usibye uyu muhanzi, Dj Khaled akunze kugaragara afasha
abahanzi batandukanye, na cyane ko asanzwe akora indirimbo. Bamwe bati’Ese Dj
Khaled yaba agiye gukorera uyu muhanzi Black Sherif indirimbo?” byose
birashoboka. Umuziki wo muri Afurika ukomeje kuzamura urwego n’ubwo ibihugu
byaheze hasi muri muzika byo urebye
ntacyo bikora ngo bihaguruke.
TANGA IGITECYEREZO