Guverineri w'intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yatangaje ko amakipe yo muri iyi ntara aramutse yihurije hamwe yakomera, akaba yakegukana n'ibikombe bya shampiyona.
Mu kiganiro Guverineri Gasana yagiranye n'abayobozi b'amakipe ndetse n'abakozi bashinzwe siporo mu turere tugize intara y'Iburasirazuba, yatangaje ko uturere turamutse twihurije hamwe tugakora ikipe imwe, igihe cyazagera igikombe cya shampiyona cyigataha Iburasirazuba.
Yagize ati" hari igitekerezo mfite, ndetse mbona ko twazabiganiraho. Mu gihe uturere tubiri twakihuriza hamwe byatuma abayobozi b'uturere bahuriza hamwe ingengo y'imari. Nyagatare yihurije hamwe na Gatsibo, Kayonza ikihuriza hamwe na Rwamagana, Kirehe nayo ikihuriza hamwe na Ngoma, ubundi Bugesera ikirwariza byatuma amakipe agira imbaraga kuburyo n'igikombe cya shampiyona cyataha inaha."
Mu turere 7 tugize intara y'Iburasirazuba, Kayonza na Gatsibo nitwo turere tudafite amakipe y'umupira w'amaguru atwegamiyeho.
Guverineri yakomeje avuga ko ibi bibaye byatuma abafana b'amakipe biyongera. " Mu gihe uturere tubiri twakihuriza hamwe, byafasha amakipe kugira abafana benshi kuko buri muturage yajya yibona mu ikipe. Akarere kamwe kajya gafata ikipe nkuru, mu gihe mu kandi Karere hajyayo ikipe y'abato.
Inama yagiye kurangira abayobozi b'uturere bemeje ko icyi gitekerezo bagomba kwicara bakacyiganiraho, ndetse bavuga ko biteguye gukora ibishoboka byose amakipe akongera ubushobozi.
Iyi nama yari yitabiriyewe n'abantu basaga 48
Nyuma y'inama Guverineri yasangiye n'abakinnyi ba Bugesera FC, Rwamagana City na Sunrise FC
TANGA IGITECYEREZO