Kigali

Yaje i Kigali aje guhinduza irangamuntu! Ibiteye amatsiko kuri Element n’indirimbo ya mbere yise ‘Kashe’ agiye gusohora

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:23/07/2022 16:57
0


Biragoye cyane muri iki gihe kuba wakumva indirimbo byibuze 3 (nazo ni nke) zikunzwe mu Rwanda ntiwumvemo ijambo Eleéeh, uzaryumva mu ndirimbo hafi ya zose mu zikunzwe haba kuri radiyo, televiziyo, mu tubyiniro, utubari no mu birori bitandukanye.



Ubu abantu benshi bategerezanyije amatsiko indirimbo yitwa "Kashe" imwe mu zigiye gusobanura Element uwo ariwe mu muziki nyarwanda dore ko uyu musore yamaze guhabwa ubutumwa ibihumbi 2,000 yari yasabye abakunzi be ngo asohore indirimbo.

Iyi ndirimbo yamaze kuvugisha abantu, inyaRwanda.com ifite amakuru y’uko ari iyo mu myaka itatu ishize, ikaba imaze amezi atanu. Amakuru avuga ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, ikaba iririmbwe mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Mu kiganiro Element aherutse kugirana na inyaRwanda tumubaza icyo atekereza ku bijyanye no kujya mu muziki mu bijyanye no kuririmba, yavuze ko ikintu cyose kijyanye n'ubuhanzi "Art" yagikora byumvikana ko ku mahitamo y’abakunzi be babonye abishoboye n’umuziki yawinjira.

Imyaka ibiri irashize tumenye izina Eleéeh cyangwa se Element mu ndirimbo z’abahanzi nyamara si yo mazina yiswe n’ababyeyi be kuko mu busanzwe yitwa Mugisha Robson, ariko kubera ubuhanga bwe tumenya uwo ariwe.

Kuva yatangira kwigaragaza mu mwaka wa 2020 ntabwo arakuraho, ni we uyoboye mu gukora indirimbo nyinshi kandi zikunzwe aho akorera muri Studio nayo igezweho ya Country Records aho asanzwe yandikira indirimbo akaziha abandi bahanzi bakaziririmba.

Shira amatsiko kuri Element

Umunsi umwe Mugisha Robson(Element) yavuye iwabo aho yavukiye mu Karere ka Karongi mu ntara y'Iburengerazuba aza mu mujyi wa Kigali aho yari mu bijyanye no guhinduza indangamuntu ye, ariko birangira ahuye na Iyzo Pro wakoreraga muri NEP Records, kuri we ngo byari igitangaza kubona abahanzi bakomeye barimo DJ Pius.

Element agiye gushyira hanze indirimbo yise "Kashe"

Ati “Hari inshuti yanjye yambwiye ngo impuze na Iyzo kuko najyaga ncura injyana (beats). Tujyayo dusangayo abahanzi bakomeye barimo DJ Pius. Kuri njyewe numvaga ari ibintu bidasanzwe.”

Element wari ufite gahunda yo kwereka Iyzo ko ari umucuranzi mwiza, byarangiye agaragaje impano yo kuririmba, amusaba ko yaba n’umuhanzi.

Ati “Icyo gihe nahise ninjira mu bintu byo kuririmba, ibyo gutunganya indirimbo nsa n’ubyibagirwa ariko ndi mu rugo nkanjya nikorera injyana nkaziririmbamo. Iyzo yari yaranyemereye kumfasha.”

Iyzo ngo yaje kubura umwanya, amuhuza n’ubuyobozi bwa Country Records kugira ngo bumukurikirane mu muziki ariko kuburabuzwa n’abatunganya indirimbo bimutera umujinya wo kureka kuririmba yiyemeza gusubira mu bya mbere.

Element hamwe n'umubyeyi we

Ati “Twagiye gushaka aba producer ngo bankorere, barampobagiza bamburira umwanya. Batumye ngira umujinya mwiza ndavuga nti ‘ibintu byo kuba umuhanzi ndabirambiwe n'ubundi kuva kera ntabwo nashakaga kuba umuhanzi'.”

Yavuze ko abifashijwemo n’umuyobozi wa Country Records, NoopJa, yashatse amahugurwa y’amezi atandatu mu bijyanye no gutunganya indirimbo yahawe n’aba producers bo muri Nigeria.

Element na Kenny Sol umwe mu bahanzi akorera indirimbo

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitabarika kandi zakunzwe cyane ubu akaba ari kwitegura gushyira hanze iye bwite ndetse amakuru inyaRwanda.com ifite ni uko iyi ndirimbo itari burenze iki cyumweru itarajya hanze ntagihindutse.

Producer Element hano yari ku ivuko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND