Amalon umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite abikesha impano ye yakoze mu nganzo asohora indirimbo nshya yise "Champion" iherekeranyije na EP nshya yise H.K.P isobanuye byinshi kuri uyu muhanzi ufite ijwi rihebuje.
Amalon mu rugendo rwe rw’umuziki yaratumbagiye cyane ndetse aba ikimenyabose ku buryo abantu benshi batari bagishidikanya ku mpano ye ahubwo bari batangiye kumuhanga amaso barekereje indirimbo nshya asohora.
Mu gutumbagira gutyo Amalon yaje kuvugwaho amakuru atari meza ko yaba akoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi inshuro nyinshi, gusa nta bimenyetso byerekanaga ko abikoresha koko.
Uyu muhanzi wakomeje gukora cyane yaje gutandukana n’inzu ifasha abahanzi ya 1K Entertainment, benshi bibwira ko urugendo rwe rurangiye ndetse ko agiye kuzima, nyamara byagendaga bivugwa n’abakunzi be ko haba hari abihishe inyuma y’izina rye.
Mu ndirimbo ye nshya "Champion", Amalon yavuze kuri byinshi bikekwa ko yaririmbye ubuzima bwe. Ubutumwa burimo busobanura byinshi ku buryo Amalon ari Champion ndetse ashoboye. Mu kuyiririmba agaruka ku gace kavuga ko bavuze ko 'natareka ibimogi azisanga ku gasi'.
Amalon ni umwe mu bahanzi b'abahanga
Mu gushaka kumenya icyo Amalon avuga kuri iyi ndirimbo ndetse n’izindi yasohoye, twamubuze ku murongo wa Terefone ye igendanwa ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yabusubije.
Indirimbo "Champion" ya Amalon imaze umunsi umwe igeze hanze. Imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 33, ikaba ari indirimbo ikozwe neza mu buryo bwiza. Yerekana uyu muhanzi ari ahantu hamwe kandi hafite icyo hasobanuye.
Amalon yasohoye EP yise H.K.P
Usibye indirimbo "Champion" Amalon yasohoye, hari EP y'indirimbo yise H.K.P, harimo indirimbo zirimo Kwaka, Fuego ndetse na All Night Long.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO CHAMPION YA AMALON
TANGA IGITECYEREZO