Niba waragiriwe ubuntu ‘internet’ ikaba yiganje mu buzima bwawe kandi ukunda gukoresha cyane urubuga rwerekana amashusho rwa Youtube, nta kabuza ko mu ishakiro ‘Search’ ryawe izina Regis ryiganzamo cyane mu bihe bitandukanye.
Ni umusore w’imbaraga n’imbaduko, wigaragaza cyane nka ‘Afande’ muri filime nyinshi z’urwenya akina. Kuva mu
myaka ibiri ishize, yabaye ikimenyabose.
Uko agaragara, uburyo atondekanya
amagambo arimo igitsure na byandegusetsa bituma yigwizaho umubare w’abakunzi
uko bucyeye n’uko bwije.
Binyuze kuri shene ya Afrimax Tv, kuva
mu myaka ibiri ishize uyu musore yariganje cyane mu banyarwenya banyuza ibihangano
byabo kuri Youtube. Cyo kimwe na Nyaxo bagiye bahurira muri filime z’urwenya
zitandukanye.
Yitwa Kwizera Jaden Martin ariko
yamamaye ku mazina y’ubuhanzi nka Captaine Regis. Rimwe na rimwe akina yitwa
Captain Regis, ahandi akitwa Regis.
Umwibuke muri filime y’urwenya yise “Military
Love” mu gace kitwa ‘Umusirikare wishe arihe?’, kamaze kurebwa n’abantu barenga
miliyoni 16.
Meddy afite indirimbo ‘My Vow’ yarebwe
na miliyoni 40 na Bruce Melodie akagira indirimbo yise ‘Katerina’ yarebwe n’abantu
miliyoni 12. Bivuze ko urwenya rugezweho muri iki gihe.
Regis yabwiye INYARWANDA ko afite
imyaka 5 y’amavuko ari bwo yatangiye kwiyumvamo impano yo gutera urwenya,
atangira asusurutsa ababyeyi be.
Gukurira muri uwo mwuka byatumye ari
yo mpano avomerera kugeza n’uyu munsi, ku buryo avuga ko ababyeyi be bagize
uruhare rukomeye mu kuba uwo ari we uyu munsi.
Yavuze ko yakunze urwenya akiri muto
biturutse kubyo yarebaga kuri televiziyo birimo nka ‘Tom and Jelly’ , bituma
imikino myinshi yarebaga ayifata mu mutwe.
Ati “Nakundaga kumviriza cyane ahantu
abantu bavuga ikintu nkahita nyumva, iyo nkuru nkahita nyijyana ari iyanjye.
Bitangira ufata iby’abandi bikazarangira. Ni cyo navuga ko cyabinsunikiyemo, ni
filime twagiye tureba cyane ziganisha ku gusetsa noneho ugasanga tunazireba
ahantu henshi.”
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko,
avuga ko buri kintu cyose yabonaga cyaba ari kuri Televiziyo mu biganiro n’abandi
yacyubakiragaho inkuru igihe kirekire, bigatuma yisanzura kuvugira imbere y’abantu
no guhimba ibye.
Regis avuga ko impano ye yakomejwe no
kuba ababyeyi be baremeraga akabasusurutsa mu bihe bitandukanye, ‘n’ubwo nabaga
nsubiramo zimwe mu nkuru’.
Ati “Uruhare ababyeyi bagize ni
ukwemera nkababeshya bagaseka. Abafana ba mbere burya nagize ni ababyeyi, kuko
ntawigeze ambwira ngo jya muri iki.”
“Ahubwo bafataga umwanya bakumva ‘project’
zanjye bagaseka, noneho bakambwira ngo iyi utubwiye wari wayitubwiye ejobundi
ni uko wabyibagiwe uhimbe indi…”
KANDA HANO UREBE REGIS YAKINNYE ARI UMWANA
Regis avuga ko imyaka ibiri ishize
ari bwo abantu bamumenye cyane, ariko ngo ni umusaruro w’imyaka irindwi ishize
agerageza kwagura impano ye.
Ati “Umuntu yavuga ko biturutse ku
gihe byamaze, kuko maze imyaka isaga irindwi ndi muri uru rugendo kandi nkora
by’umwuga. Noneho ubwo ni irindwi mbazemo n’iyabanje, ubwo ibiri iri muri iki
gihe cya Covid-19.”
Avuga kandi ko binashyigikirwa no
kuba mu gihe cya Covid-19 barabonye umwanya wo guhimba.
Akomeza ati “Mu gihe cya Coronavirus
twari dufite igihe cyo kwicara umuntu agategura, ugategura ikintu uvuga uti nta
kandi (kazi) mfite ariko mu gihe cya Covid-19 washakaga uburyo wakora akazi ko
mu rugo cyane. Covid-19 rero iri mu byatumye umuntu amenyekana, kuko twari
dufite umwanya uhagije. Ni ugutegura niryo banga.”
Uyu musore akunze kwigaragaza nk’umuntu
ufite amahane, akigaragaza nk’umusirikare ku buryo uba ubona ko ateye ubwoba.
Avuga ko ibyo akina ari imbaraga z’umwanditsi no gukunda ibyo.
Avuga ko mu gihe amaze muri comedy
yahuye n’imbogamizi zirimo no kutigaragaza cyane, bituma abantu batamwegera
cyane. Ati “Impamvu ibintu nkora bidakunda kuza cyane mu bantu, ni uko ntakunda
kubimenyekanisha cyane.”
Ashingiye ku mibare y’abareba ibyo akora, avuga ko Abanyarwanda basigaye bashyigikira ibyo bakora ku buryo gusa biba ari ikibazo cy’igihe.
Seka Live, imbarutso yo kumenyekana kwe
Uyu musore ni umwe mu bazasusurutsa
Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cya Seka Live, kizaba ku wa 31 Nyakanga 2022
kuri M Hotel guhera saa kumi n’ebyiri.
Cyatumiwemo umunyarwenya Patrick Salvado,
Rufendeke ndetse na Joshua. Kwinjira muri Seka ya Nyakanga 2022 ni 10,000 Frw
mu myanya isanzwe na 20,000 Frw muri VIP.
Ni ku nshuro ya Gatanu Regis agiye
kugaragara muri ibi bitaramo. Izindi nshuro zabanje yagaragayemo, hari mbere ya
Covid-19.
Muri izo nshuro enye harimo imwe yari
mu bari bari kuzamuka ‘Seka Live Rising Stars’, nyuma ajya mu banyarwenya
bakuru.
Inshuro eshatu zindi yazikoze mu
banyarwenya bakuru mu bitaramo yahuriyemo n’abarimo Eric Omondi, Chipukeezy,
Kenny Blaq n’abandi.
Regis avuga ko Seka Live yabaye
ikiraro cy’urugendo rwe gutera urwenya, kuko mu nshuro zose yatumiwemo yagiye
akora uko ashoboye kugira ngo uko abantu bamubonye mu nshuro zabanje arusheho.
Ati “Nariteguraga mu buryo bwo kuvuga
ngo mfite inkuru, ariko ndaza kugerageza kuyivuga neza.”
Uyu musore avuga ko bwa mbere
atumirwa muri ibi bitaramo, yahamagawe ahagana saa kumi ku munsi w’igitaramo
asabwa kujya gususurutsa abantu.
Ati “Ni uko ninjiyemo, ndakora abantu
baraseka, barambwira bati n’ubutaha uzakoramo.”
Ubwo yinjiraga muri Seka Live yari
kumwe n’abanyarwenya batanu, babiri baratsindwa basigara ari batatu, nyuma umwe
avamo hasigara babiri.
Ku nshuro ya gatatu, Regis yatsinze
mugenzi we asigara ari wenyine mu gitaramo yahuriyemo na Zaba Missed Call,
Rusine na Fally Merci.
Ati “Nta muntu ugerageza wari urimo,
bari abantu bakomeye gusa.”
Uyu musore atekereza ko biturutse ku kuntu yitwaye kuri iyi nshuro ya gatatu, ari byo byamuhesheje amahirwe yo kongera gutumirwa muri Seka Live kuri iyi nshuro.
Ati “Kuko niho nigaragarije cyane. Kuko
urumva najeho nta muntu ushaka kundeba bavuga bati naveho turebe abantu
dusanzwe tuzi, ariko iminota nahawe nayikoresheje (cyane) ku rwego umuntu abona
ko nafashe igihe nkategura ibintu nzahereza ‘audience’. Rero ni cyo kintu
navuga ko kimpesheje amahirwe yo kuza ubu ngubu, ntakindi.”
Regis yavuze ko Seka Live yamuciriye
inzira ku bijyanye na ‘stand up comedy’, ari nayo ‘mpamvu urwego rwiza
nayikozemo byamfashije cyane no mu buzima busanzwe.’
Avuga ko ubumenyi yayikuyemo
bunamufasha mu buryo yitwara muri filime, no kubasha kuvugira mu ruhame.
Inzozi ze!
Buri wese mu buzima agira inzozi n’ubwo
kenshi Isi idashima ko azigeraho-Hari abandika intumbero zabo mu makayi, abandi
bakabigumana ku mutima.
Regis avuga ko mu myaka itanu iri imbere azaba yaragabanyije ibijyanye no gukina filime n’urwenya, ahubwo arashaka gushyira imbaraga mu gushaka uwo yafasha gutera ikirenge mu cye.
Ati “Ntabwo nkunda gukina buriya, ahubwo nkunda kuba impande y’umukinnyi cyane. Mba numva nagira ubushobozi
bwatuma ndema undi muntu nk’uko mbikora noneho akabikora neza birushijeho, kuko
njyewe ntabwo uwo muntu mufite ukora ibintu uko mbyifuza.”
Regis avuga ko nta muntu afite wo
kumushyigikira ngo abikore nk’uko abyifuza, ari nayo mpamvu yiyemeje gushaka
ubushobozi buzatuma arema uwo ashaka.
Kuva mu myaka ibiri ishize, abakoresha urubuga rwa Youtube babonye amashusho y’urwenya rwa Regis…. Harimo nka ‘Regis Skirts’, Mwarimu Regis,...
Igitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 31 Nyakanga 2022 kuri M Hotel
KANDA HANO UREBE URWENYA 'UMUSIRIKARE WISHE ARIHE' RWA REGIS
TANGA IGITECYEREZO