RFL
Kigali

Mashami Vincent yahawe gutoza Police FC, ubuyobozi burahinduka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/07/2022 17:04
0


Mashami Vincent wahoze atoza Amavubi ubu ni umutoza mushya wa Police FC, mugihe ACP Yahaya Kamunuga yagizwe umuyobozi mushya w'iyi kipe.



Mu itangazo rishya ryashyizwe hanze n'igiposi cy'u Rwanda, rigaragaza ko Mashami Vincent wahoze ari umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi ariwe wagizwe umutoza mushya wa Police FC.

Police FC ibaye ikipe ya gatatu Mashami Vincent agiye gutoza, nyuma ya APR FC na Bugesera FC. Imyaka yari ibaye ine Mashami Vincent ari umutoza mukuru w'Amavubi kuva 2018-2022.

Izindi mpinduka zabaye muri iyi kipe y'igihugu cy'u Rwanda, ACP Yahaya Kamunuga niwe wagizwe umuyobozi mukuru wa Police FC. ACP (rtd) Bosco Rangira yagizwe umuyobozi wa mbere wungirije, naho SP Regis Ruzindana agirwa umuyobozi wa kabiri wungirije ushinzwe no kugura abakinnyi.

Umunyamabanga wa Police FC CIP Obed Bikorimana yatangaje ko impamvu habaye izi impinduka, ari ukugira ngo ikipe irusheho gutanga umusaruro.

Umwaka ushize w'imikino Police FC yashoje ku mwanya wa 7 n'amanota 40, kuri ubu Mashami bakaba bamusabye nibura gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda.

ACP Yahaya Kamunuga umuyobozi mushya wa Police FC 

Mashami Vincent yagarutse mu kazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND