Nyuma y’uko igice (Season 1) cy’iki kiganiro ‘Ishya’ gikunzwe na benshi kirangiye, abakora iki kiganiro bakoze impinduka mu gice cya kabiri (Season 2) gitangira gutambuka kuri Televiziyo Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu.
Iki kiganiro gikorwa na Aissa Cyiza,
Cyuzuzo Jeanne d’Arc na Michèle Iradukunda na Mucyo Christella.
Umwaka urashize iki kiganiro
gitambuka kuri Televiziyo Rwanda. Mucyo Christella uri mu bakora iki kiganiro
yabwiye inyaRwanda.com ko bishimira umusanzu cyatanze kuri sosiyete, kiba urubuga
rwiza ku rubyiniro by’umwihariko.
Ati “Cyarakunzwe! Twagize ibitekerezo
byiza, twagize abatumirwa batandukanye. Tugira ibikorwa bitandukanye byaduhuje
n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo ari Youtube kuko usanga no hanze ya
Youtube twari dufite ibindi twarimo ari ugukomeza ingingo twavuzeho
kuyiganiraho cyane cyane nabavuga ko urubyiruko rwabonye abantu bisanzuraho nka
bashiki babo bakuru babo bo kuganiriza.”
Yavuze ko ubu bagiye gutangira
gutambutsa ‘Season’ ya 2 y’iki kiganiro, kandi ko hari ibyongewemo mu rwego rwo
kujyanisha n’ibyifuzo by’ababakurikira n’impinduka bashaka gukora muri iki
kiganiro kigaruka ku bintu binyuranye.
Mucyo ati “Umwaka urashize, ubu
tugiye gutangira ‘season’ ya kabiri n’ingufu nshya n’ibitekerezo bishya n’utuntu
tumwe na tumwe tugenda twiyongeramo uko abantu bakura niko bagenda bivugurura.”
Akomeza ati “Twari dufitemo ‘segment' eshatu muri izo eshatu ntabwo buri gihe zose zitambuka hazacaho ebyiri…Ubu rero zizaba ari enye, ariko nabwo hakagenda hacaho ebyiri.”
‘Season’ ya kabiri y’iki kiganiro
iratambuka ku wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022 guhera saa kumi n’ebyiri n’igice
z’umugoroba kuri RTV.
Aissa Cyiza uri mu bakora iki
kiganiro afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu Bubanyi n’Amahanga yakuye muri
Kigali Independent University. Amaze imyaka 10 ari mu rugendo rw’itangazamakuru,
ubu ni umunyamakuru wa Royal Fm.
Ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga
nkoranyambaga akaba n’umushyushyarugamba. Aherutse kwiyambazwa nk'umukemurampaka mu irushanwa rya Mister Rwanda ryari ribaye ku nshuro ya mbere rikaza guhagarikwa ritarangiriye kubera ibikiri kunozwa mu marushanwa y'ubwiza mu Rwanda.
Cyuzuzo Jean d’Arc afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Itangazamakuru yakuye muri
Kaminuza y’u Rwanda. Imyaka 11 irashize ari mu itangazamakuru, aho yakoreye
Radio na Televiziyo.
Ubu, ni we Muyobozi Mukuru wa Ishya
Ltd, kandi ni umunyamakuru wa Kiss Fm mu kiganiro Kiss Drive.
Hari kandi Christella Mucyo ukora mu
bijyanye n’imiti. Ni umwe mu bifashishijwe mu Kanama Nkemurampaka ka Miss
Supranational 2019.
Yagiye agira uruhare mu gutegura
abakobwa baserukiye u Rwanda mu bihe bitandukanye. Ni umubyeyi w’abana babiri.
Hari kandi Michèle Iradukunda, afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri ‘interpretation&Translation’
yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Muri iki gihe ari kwiga ‘Masters’ mu
bijyanye n’ububanyi n’amahanga. Ni umunyamakuru w’igihe kirekire w’Ikigo cy’Igihugu
cy’Itangazamakuru (RBA).
Mu bihe bitandukanye yifashishijwe mu
Kanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda. Ni umubyeyi w’abana babiri. Afite ikamba ry’igisonga
cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Miss NUR).
Aissa Cyiza wa Royal Fm
Cyuzuzo Jeanne d’Arc wa Kiss Fm
Michèle Iradukunda uzwi nka Michou wa RBA
Mucyo Christella usanzwe akora mu by’imiti, avuga ko bazanye impinduka muri iki kiganiro
Uhereye ibumoso: Michele Iradukunda, Cyuzuzo Jean D'Arc, Aissa Cyiza na Mucyo Christella
Season ya kabiri y'ikiganiro 'Ishya' iratangira gutambuka kuri uyu wa Gatandatu
SEASON YA 1 Y’IKIGANIRO ‘ISHYA’ YAFPUNDIKIWE N’IKIGANIRO CYA UNCLE AUSTIN
TANGA IGITECYEREZO