Kigali

The Ben yazirikanye n'abantu bo mu ntara abashyiriraho imodoka zizabazana i Kigali zikanabasubizayo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/07/2022 23:26
0


Igitaramo The Ben azakorera i Kigali mu minsi micye iri imbere ni igitaramo mbaturamugabo giterejwe n’abatari bacye ku buryo abantu b’ingeri zose yaba abana n’abakuru bahigiye kuzakitabira mu buryo bwose bitewe n’urukundo bakunda uyu muhanzi.



The Ben umuhanzi w’abanyarwanda kuva yatangira umuziki, ntiyigeze atenguhwa n'abakunzi b'umuziki ndetse n’ibikorwa bye ntibasibye kubishyigikira umunsi ku munsi. Niyo mpamvu yaretse gahunda ze zose yari afite atangaza ko agomba gutanga ibyishimo ku itariki 06 Kanama 2022.

Bitewe n’uko iki gitaramo gifite umwihariko ndetse abagitegura bakaba bifuza ko cyakwitabirwa na buri umwe bitewe n’insanganyamatsiko yacyo, hashyizweho uburyo bwo kuzatwara abantu bose bazitabira iki gitaramo aho bari hose yaba abazaturuka i Kigali ndetse n'abazaturuka mu ntara.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Rwigema Gedeon uri mu bategura iki gitaramo, yavuze ko abantu bose bashyiriweho uburyo bwo kugenda ndetse ko imodoka zizatwara abantu aho bari hose yaba muri Kigali ndetse no mu ntara zikabageza aho igitaramo kizabera, zikongera zikabasubizayo. Icyo uzasabwa gusa ni ukwerekana aho waguriye itike yawe.

Ku bijyanye n’ikibazo kijya kibaho imodoka zigatwara abantu ariko mu gihe cyo kubasubizayo izo modoka zikabura, Rwigema yabwiye inyaRwanda.com ko icyo kibazo nacyo bakiboneye umuti ndetse ko ibyo bitazabaho kuko buri modoka izaba ifite umugenzuzi wayo.

Yagize ati: ’’Ni byo koko n'icyo kibazo twagitekerejeho, imodoka izajya iba ifite Coordinateur wayo ku buryo aho iparitse ari ho izajya ihagurukira kandi igomba guhaguruka ari uko abantu baje muri iyo modoka bayirimo.’’

Icyakora Rwigema yavuze ko hari abava mu ntara bafite gahunda yo kurara i Kigali, bityo ko imodoka izajya ihaguruka nyuma y’iminota 40 kugira ngo badakerereza abantu bavuye mu gitaramo ariko banashaka gutaha, ibivuze ko abazashaka kurara ari uburenganzira bwabo.

Ku bijyanye n’uburyo bwo kwinjira muri iyo modoka uzajya werekana itike yawe yaba ku banyeshuri ndetse n’abandi bantu. Gusa ku banyeshuri bo mu ntara bo hari impinduka kuko ushaka kujya muri iyo modoka bizasaba ko yishyura ibihumbi 10 Frw.

Imyiteguro y’igitaramo The Ben azakorera i Kigali iri ku rwego rwo hejuru ku buryo abantu bari kugura amatike ku bwinshi. Amakuru ava imbere mu bategura iki gitaramo ni uko abantu bagera ku bihumbi 45 bamaze kugerageza sisiteme y’amatike bareba ko ikunda, igisabwa akaba ari ukugura itike hakiri kare.

The Ben ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Ku bijyanye n’imyiteguro ya The Ben muri iki gitaramo Rwigema yavuze ko ari kwitegura kurusha uko yiteguye na mbere hose ndetse ko itsinda rya Symphony rizamufasha naryo imyiteguro igeze kure. Abandi bahanzi barimo Bushali, imyiteguro yabo nabo irimbanyije.

Abategura iki gitaramo bavuze ko byibuze bifuza ko saa cyenda abantu bazaba buzuye kandi ko iki gitaramo kizatangirira ku gihe bitewe n’icyizere cy’abantu barimo kugura amatike ku bwinshi.

Gedeon Rwigema uri mu bateguye igitaramo cya The Ben, yakomeje avuga ko bizeye neza ko abantu bazitabira iki gitaramo ari benshi kuko gifite n’impamvu nyayo. Ati “Muri iki gitaramo tuzaba twishimira ko u Rwanda rwongeye kubaho, ni iby’agaciro, turabyishimira nk’urubyiruko kandi dukeneye kuzereka Isi ko dushimishijwe n’aho Igihugu cyacu kigeze cyiyubaka.”

The Ben ubwo yai i Kigali abantu batashye badashize ipfa

Umunyeshuri wese asabwa kwishyura ibihumbi 5 Frw, mu gihe na bo bashyiriweho imodoka zizabakura aho bari ku buntu zikabageza mu gitaramo ndetse zikaza no kubacyura.

Uretse abanyeshuri n’abazagura amatike mbere, abazagurira amatike ku muryango bazishyura ibihumbi 30 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abashaka kwicara ku meza ateye mu cyubahiro azaba ariho ibyo kunywa, bizaba ari amafaranga ibihumbi 500Frw.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 6 Kanama 2022, kikazaririmbamo kandi abahanzi nka; Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazy bari mu bashya ariko banagezweho mu muziki ndetse na Bushali wanahuriye ku rubyiniro na The Ben mu 2019.

Abahanzi bazafatanya mu gitaramo

Iki gitaramo kitezweho kuzuza Canal Olympia ijyamo abantu ibihumbi 15, kizayoborwa na Anita Pendo afatanyije na MC Tino. Kizanacurangamo DJ Toxxyk afatanyije n’itsinda ry’abakobwa bashya muri uyu mwuga ariko bagezweho ari bo; DJ Higa na DJ Rusam.

The Ben ategerejwe i Kigali nyuma yo gutaramira muri Suède aho afite igitaramo ku wa 30 Nyakanga 2022.

Arena yari yuzuye ubwo The Ben aheruka i Kigali







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND