Umukino wa mbere wa FC Barcelona mu mikino ine ya gicuti ifite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaraye itsinze Inter Miami ibitego 6-0 harimo n'igitego cya Raphinha uherutse kugurwa n'iyi kipe avuye muri Leeds.
Ni igitego yatsindishije akaguru k'ibumoso ndetse kiba igitego cya kabiri cya Barcelona, nyuma y’aho atanga umupira uvamo igitego cyatsinzwe na Ansu Fati. Franck Kessié nawe ni undi mukinnyi mushya wa Barcelona wagaragaye muri uyu mukino akina iminota 45 gusa. Yagaragaje urwego rwo hejuru, byatumye abafana ba Barcelona bavuga ko babonye igisubizo cyo mu kibuga hagati.
Ousmane Dembele aherutse kongera amasezerano
Robert Lewandwski wageze muri iyi kipe ku wa kabiri ntabwo yakinnye uyu umukino, ahubwo biteganyijwe ko azagaragara ku mukino Barcelona izakinamo na Real Madrid nayo yaraye igeze muri Amerika.
Ese Barcelona iragarutse?
FC Barcelona yigeze kwiharira umupira w'i Burayi, nko kuva 2006 ubwo yatwaraga Champions League itsinze Arsenal. Muri iyo myaka kuzamura kugera 2011, yari ikipe utakifuza guhura nayo haba muri i Burayi ndetse no muri shampiyona.
Nyuma yaho yatangiye kugenda isubira inyuma, kugera aho COVID-19 iziye ikayikoma mu nkokora burundu byatumye iba ikipe iciriritse, aho ikimenyetso nyamukuru ari ukuntu yasezerewe mu matsinda ya Champions League bitari byakabayeho mu myaka yari itambutse.
Barcelona yaraye itsinze ibitego 6 ikipe ya Inter Miami
Impamvu
yo gusubira inyuma kwa FC Barcelona twavuga ko ari ikiragano cyari kirangiye, kuko iyi kipe yari ibayeho itunzwe n'abana bavaga mu irerero rya La masia kandi
iri rerero rikaba ritari rigitanga abakinnyi bafite ubushobozi bwo guhangana.
Barcelona yafashe umwanzuro wo kujya ku isoko gusa ntiyahiriwe n'abakinnyi yaguze, barimo Ousmane Dembélé waje aje gusimbura Neymar ndetse banagura Antoine Griezmann nawe ntiyabahira kandi barazaga bahenze.
Ibintu byakomeje kuba bibi kugera n’aho umukinnyi w'ibihe byose wa Barcelona Messi, yaje kuva muri iyi kipe yerekeza muri PSG abantu bati ikipe irasenyutse. Barcelona yagumye kugura ari naho izamura abana bakiri bato, ariko umusaruro urabura burundu kugera aho umwaka ushize w'imikino yatashye amara masa.
Uyu mwaka w'imikino 2022-23 ukaba umwaka wa mbere Xavi agiye gutangira, Barcelona iri kugura abakinnyi abenshi bavuga ko aricyo gihe ngo yongere yisubize ikuzo ndetse itangire guhangana na Real Madrid.
Uhereye kuri Pierre Emerick Aubameyang waje mu mwaka ushize hagati, Ousmane Dembélé uherutse kongera amasezerano ariko mbere yari yarabyanze, Franck Kessié wavuye muri Ac Milan amaze gutwara shampiyona, Raphinha bakuye mu menyo ya rubamba kuko yashakwaga n'amakipe menshi, ukagera kuri Robert Lewandwski wigeze gutsinda Real Madrid nk'akana. Aba bakinnyi bose ni abakinnyi beza twavuga ko ko nibura bazi umupira w'i Burayi kandi biteguye gukina kuko bafite inyota yo kwereka aho bavuye ko bashoboye.
Raphinha umukino we wa mbere yahise atsindamo igitego
Roberts Lewandowski umwe mu bakinnyi bitezweho guhindura byinshi muri Barcelona
Akanyamuneza ni kose ku bafana ba FC Barcelona bigendeye ku buryo ikipe yabo iri guhaha