RFL
Kigali

Imishinga ikomeye ya Siporo no kugurisha abakinnyi hanze y'Africa mu byitezwe ku masezerano ya IMPEESA FC na Atticus yo mu Bubiligi - VIDEO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:20/07/2022 10:34
0


Ikipe ya IMPEESA FC yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Sosiyete ya Atticus yo mu Bubiligi, yitezweho kwagura inyungu z'imishinga ya Siporo ihuriweho n'impande zombi, ishobora no kuzarenga imbibi ikazanira inyungu andi makipe yo mu Rwanda kimwe n'imishinga inyuranye.



Kuri uyu wa Kabiri, muri HotĂȘl des Milles Collines i Kigali, hasinyiwe amasezerano y'ibanze y'imyaka itatu yatangije ku buryo bweruye imikoranire ya Atticus na IMPEESA FC, cyo kimwe n'ikigo cya ISHET LTD gikora imishinga myinshi ya Siporo ari na cyo kibarizwamo amakipe ya IMPEESA.

Amasezerano y'imikoranire hagati y'impande zombi yasinyweho na Kwisanga Janvier, Umuyobozi wa ISHET akaba na Perezida wa IMPEESA FC mu gihe Atticus yari ihagarariwe na Bwana Jesse de Preter, Umunyamategeko akaba n'umwe mu bayobozi ba Atticus wari uherekejwe na Nenad Petrovic usanzwe ari umujyanama mu bya tekiniki.


Uhereye ibumoso; Nehad Petrovic, Kwisanga Janvier na Jesse de Pretter

Aya masezerano agamije kuzamura iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda binyuze mu bikorwa binyuranye, birimo Gutanga amahugurwa, Gushakira amakipe abafatanyabikorwa, Kwiga imishinga, Gushakira abakinnyi amakipe ateye imbere arimo n'ayo hanze y'Africa, kuzamura urwego rw'ibikorwaremezo by'imikino n'ibindi.

Aganira na InyaRwanda.com, Jesse de Preter, uhagarariye Atticus yavuze ko bahisemo gukorana na IMPEESA FC kuko basobanuriwe neza imishinga yayo bakumva ifite intego kandi igamije inyungu zagutse kuri Siporo muri rusange.

Bwana Jesse yavuze kandi ko Sosiyete ya Atticus yafunguye imiryango igatangiza ibikorwa mu Rwanda kuko yabonye ari igihugu gishyigikiye iterambere rya Siporo, anahamya ko imiryango yabo ifunguye ku yandi makipe ndetse n'abafite imishinga itandukanye irebana na Siporo.


Jesse Nehad

Kwisanga Janvier uyobora IMPEESA FC we yasobanuye ko aya masezerano yatangiye afite imyaka itatu ariko ashobora kongererwa igihe mu mwanya uwo ari wo wose impande zombi zabyumvikanaho, anahamya ko izindi nzego n'amakipe atandukanye bizungukira muri aya masezerano bitewe n'imishinga izahuza impande zose.

Kwisanga yasobanuye ko ibikorwa bikubiye mu masezerano ya IMPEESA na Atticus bizatuma iyi kipe yunguka mu buryo butandukanye burimo kuyizanira abafatanyabikorwa, kungukira mu yindi mishinga Atticus ishobora kuzagirana n'amakipe yo mu Rwanda n'ibindi.

Yagize ati "Aya masezerano azadufasha byinshi atari gusa ikipe ya IMPEESA kuko hari no kudukorera ubuvugizi, kudushakira abandi bafatanyabikorwa bashobora gutuma IMPEESA FC itera imbere bakanadufasha mu bindi bikorwa binyuranye, hagira n'andi makipe ya hano mu Rwanda bafasha cyangwa se na Federasiye bemeye gukorana, IMPEESA yazabigiramo inyungu."


Kwisanga Janvier

IMPEESA FC ni ikipe ibarizwa muri Shampiyona y'icyiciro cya kabiri kuva mu myaka ibiri ishize mu gihe kandi yatangiye gufungura amashuri y'abato y'umupira w'amaguru mu ntara zitandukanye. Ubuyobozi bwa IMPEESA buteganya gutangiza ku ikubitiro Academy 7 mu ntara zitandukanye.

Kompanyi ya Atticus ifite icyicaro gikuru mu gihugu cy' u Bubiligi, yo ni imwe mu zikomeye mu bihugu by'i Burayi no muri America, aho ikora ibikorwa n'imishinga itandukanye, hagamijwe guteza imbere Siporo n'abayikora ku migabane itandukanye igize isi.




Amasezerano y'ishimwe n'impande zombi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO BAGIRANYE NA INYARWANDA TV NYUMA YO GUSINYA AMASEZERANO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND