RFL
Kigali

Shalom Worship Team ishyigikiwe bikomeye na Rev. Dr Rutayisire yashyize hanze indirimbo 'Aracyabohora' inateguza izindi nyinshi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/07/2022 22:59
0


Shalom Worship Team ikorera umurimo w'Imana mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Paruwase ya Remera (EAR Remera), yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yitwa "Aracyabohora" inatangaza ko ifite izindi nyinshi yiteguye kugeza ku bakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Ni indirimbo y'iminota 7 n'amasegonda 39. Yageze hanze mu buryo bw'amashusho tariki 15 Nyakanga 2022, inyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa "Shalom Worship Team". Yanditswe na Ben Igiraneza, ikaba yubakiye ku Byanditswe Byera bitatu cyo muri Bibiliya ari byo: Abaheburayo 13:8 havuga ngo "Yesu Kristo uko yari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose";

Abefeso 1:19-21 havuga ngo "Mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga zayo zitagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru, imushyize hejuru y'ubutware bwose, n'izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza";

Ndetse n'Ibyakozwe n'Intumwa 4:12 havuga ngo "Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo".

Irengetse! Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe mu buryo bwa Live Recording bugezweho muri iyi minsi mu miziki isingiza Imana, ayoborwa na BJC. Amajwi yayo yacuzwe na Baraka, atunganywa na Nicolas Mucyo. Uwayoboye gahunda yo kuramya (Worship Leader) ni Ben & Marlene, mu gihe abashyize ibirungu biryoshya umuziki muri iyi ndirimbo ari: Mugisha wacuranze 'Drum' (ingoma), Cyiza wacuranze 'Lead Guitar', Jacques kuri 'Bass Guitar', Frank na Danny kuri Piano.


Shalom Worship Team igizwe n'abaramyi bagera kuri 65

Perezida wa Shalom Worship Team, Bwana Raia Muzarendo, yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo "Aracyabohora" ikubiyemo ubutumwa buvuga kuri Yesu Umwami w'amahoro n'ineza, izina riruta ayandi yose yo mu isi. Ati "Uko yari kera n'ubu ni ko ari aracyabohora, aracyakiza, aracyababarira ni ko ari".

Muzarendo umaze imyaka 6 ayobora aba baririmbyi b'i Remera muri EAR, yavuze ko bafite byinshi bahishiye abakunzi babo, ati "Mwitege izindi [ndirimbo] nyinshi tugiye gukomeza gusohora, na nyuma y'iyi, vuba cyane haraza n'izindi. Gusinzira byo ntibirimo kuko birateguye neza kandi biri ku murongo nta na rimwe mutazumva Shalom mu bikorwa bitandukanye hanze aha".

Iyi ndirimbo "Aracyabohora" yishimiwe cyane nk'uko bigaragara mu barenga 190 bamaze kuyitangahp ibitekerezo kuri Youtube. Shyakaryiza Anastase ati "Itorero Anglican rirashoboye, mukomereze aho, imigisha myinshi Shalom WT". Uwimana ati "Ndabakunda cyane Imana ibagurire imbago, yongere impano nyinshi izo igabira abantu izibahe ibibahane umugisha". Kubwimana Josue we yagize ati "Yesu aracyari mu kazi kose". Catherine Kamaliza ati "Oooooohhhhh mbega indirimbo!! Aracyabohora ni ukuri! Imigisha myinshi kuri mwe Shalom WT".

Shalom Worship Team ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo muri EAR Remera ryashinzwe mu mwaka wa 2012, rishingwa binyuze mu gitekerezo cya Pastor Zirimwabagabo Peter bakunze kwita Pastor Zedi. Bafite intego nyamukuru yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana. Ni itsinda rigizwe n'abaririmbyi 65 barimo abasore n'inkumi ndetse n'abagabo n'abagore.

Mu myaka 10 bamaze mu muziki, bamaze gukora indirimbo zitandukanye nk'uko babyitangariza bati "Indirimbo zacu bwite tumaze guhimba ni nyinshi ariko izo turimo gutegurira Album ziragera ku 8 harimo "Aracyabohora", "Witwa ndiho", "Jehova Shalom", "Ni muri Yesu" na "Yesu Umwungeri".

Bivuze iki kuri aba baririmbyi kuba Rev. Dr Antoine Rutayisire abashyigikiye bikomeye?


Nk'umushumba Mukuru w'urusengero rwa EAR Remera aba baririmbyi babarizwamo, birumvikana ko Rev. Dr Rutayisire akwiye kubashyigikira. Rutayisire uri mu bapasiteri bakunzwe cyane mu gihugu arabashyigikiye rwose ndetse cyane. Ntibyarangiriye gusa mu kubakunda ahubwo yanahamagariye abandi gushyigikira iyi korali abakundisha cyane indirimbo yabo nshya. Ibi bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo aba baririmbyi biteguraga gusohora iyi ndirimbo bise 'Aracyabohora'.

Uyu mupasiteri abanza kuririmba agace gato k'iyi ndirimbo, yasoza akagira icyo yisabira abakunzi b'umuziki wo kuramya Imana. Ati "Iyo ni Aracyabohora, Aracyakiza, indirimbo mugiye kumva mu minsi iri imbere ya Shalom Worship Team y'Itorero Angilikani mu Rwanda, Paruwase ya Remera. Ndabararikira mwese kumva iyo ndirimbo mukayikunda kuko ni indirimbo ibibutsa y'uko Yesu uko yari kera ni ko n'uyu munsi ari, ni ko azahora iteka ryose, ni ko ari".


Bateguje indirimbo nyinshi mu minsi iri imbere

Shalom Woship Team ivuga ko ibyo bakorewe n'uyu mushumba "Bisobanuye ikintu gikomeye kandi kidasanzwe mu bandi bashumba b'amatorero, kwita ku ntama baragijwe cyane cyan Worship Teams". Perezida w'aba baririmbyi aragira ati "Pastor wacu [Rev. Dr. Antoin Rutayisire] rero aratandukanye, yifitemo muri we gushyigikira ivugabutumwa n'iterambere ryaryo".

Kuki Worship Teams n'amakorali ya Angilikani adakunze gukorana n'itangazamakuru, hari uwakeka ko iri Torero ritabaha ubwisunzure?. Ingamba mu kubihindura mwihereyeho ni izihe?.

Ubwo yasubizaga iki kibazo yari abajijwe n'umunyamakuru, Perezida wa Shalom Worship Team yagize ati "Anglican ikunda cyane gukora ibintu byayo ibinyujije mu buryo bwayo bwihariye bimenyekanisha ibikorwa irimo;

Ariko ubu amarembo yaragutse bigendanye n'iterambere mu buryo bwose nabyo birimo gukorwaho. Iwacu i Remera ubwisanzure burahari kuko Senior Pastor wacu akorana n'ibitangazamakuru bitandukanye ari naho natwe dukomereje muri izo ngamba ze ku bw'ishyaka ry'umurimo w'Imana".

Umunyamakuru yakomeje ati "Mufite urusengero rwiza cyane, Shalom W.T yarugizemo uruhe ruhare ku ijanisha?. Ese mujya muteganya kuba mwahakorera igitaramo gikomeye mugatumira andi makorali n'abahanzi bakomeye ko mufite umushumba Rev Dr. Antoine Rutayisire ukunda cyane abaririmbyi?

Raja Muzarendo yasubije inyaRwanda.com ko urusengero rushya rwa EAR Remera abaririmbyi ba Shalom Worship Team barugizemo uruhare runini. Yanavuze ko batangiye gahunda yo kurutaramiramo rimwe mu kwezi mu gitaramo gikomeye batumiramo andi makorali.

Ati [Shalom W.T] irufitemo [uruhare] hafi 40%. Yego ibitaramo ahubwo byaratangiye aho buri cyumweru cya nyuma cya buri kwezi mui 3rd Service (amateraniro ya gatatu) tuba tuhafite igitaramo kidasanzwe, turi kumwe n'amaminisiteri, amakorali n'abavugabutumwa batandukanye".


Urusengero rwa EAR Remera rwubatswe n'intoki z'abakristo barwo barimo Shalom WT yashyizeho uruhare rwa 40%


Raja Muzarendo Umuyobozi Mukuru wa Shalom Worship Team


Shalom Worship Team ni itsinda ryo kwitega muri Gospel muri iyi minsi


Indirimbo nshya basohoye irerekana ko bahagurukanye imbaraga nyinshi


Shalom WT igizwe n'abasore n'inkumi ndetse n'abagabo n'abagore


Indirimbo yabo "Aracyabohora" bayikoze mu buyo bugezweho bwa Live Recording aho amashusho afatwa mu buryo bw'ako kanya hatiriwe habaho guyaterateranya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "ARACYABOHORA" YA SHALOM WORSHIP TEAM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND