Menya impamvu telefone yawe ishyuha cyane n'uko wabyirinda

Ikoranabuhanga - 19/07/2022 8:26 PM
Share:
Menya impamvu telefone yawe ishyuha cyane n'uko wabyirinda

Ese telefone yawe igenda gahoro, irashyuha cyane cyangwa ishiramo umuriro vuba?. Ubushyuhe buriho muri iki gihe ntabwo bufite ingaruka ku bantu gusa, ahubwo ntibusiga n'ibikoresho bya elegitoroniki (by'ikoranabuhanga).

Telefone ishyuha bitandukanye n'abantu kuko ntabwo ibira ibyuya, ibi ni byiza ku bafite telefone ariko si byiza kuri telefone ubwazo, nonese ni ukubera iki ibikoresho bya elegitoroniki bidakora neza mu bushyuhe ndetse n'iki ibi twabikoraho?.

Nk'uko abantu bagorwa no gukora imirimo myinshi mu gihe cy'ubushyuhe burenze, ibi ni nabyo biba kuri telefone.

Dr Roz Wyatt-Millington, umwarimu mukuru muri Electronic na Electrical Engineering muri Kaminuza ya Leeds Beckett yagize ati "Ibikoresho by'imbere muri telefone bifite ubushobozi bwo kwikorera ubushyuhe"

Yakomeje abwira radio 1newsbeat ati "Uko telefone ishyuha, ibikoresho by'imbere bikoresha ingufu nyinshi mu kugabanya ubushyuhe bigatuma ibikorwa byo muri telefone bigenda nabi". Avuga ko telefone zagenewe gukoreshwa ku bushyuhe bungana na 35 (degree celsius).

Dr. Roz yagize ati "Bateri zibika ingufu kandi hari ubushyuhe zagenewe gukoreraho, uko irushijeho gushyuha yongera uburyo yakoraga ndetse n'ingufu ikoresha, bigatuma bateri ishiramo umuriro vuba cyane ko biba bigoye kongera gukonja, yongeyeho ko kandi kongera urumuri ku zuba nabyo byongera ubushyuhe bwayo.

Niba ubona impinduka nke mu kirahure cya terefone yawe, ubushyuhe bushobora kuba bwarakigizeho ingaruka, Dr Roz yagize ati " niba ari terefone ishaje, niba ifite intege nke, ubushyuhe buzabyongera".

Gukoresha telefone kuzuba bituma ishyuha

Ibyo wakora kugira ngo telefone yawe idashyuha

1. Yicomokore ku muriro niba yuzuye

Dr Roz aragira ati "Niba terefone yawe ishyushye, mu gihe icometse iba iri kwakira umuriro, rero iyo uyigumishije ku muriro birangira ishyushye cyane" 

2.Kuyitereka ahantu heza

Kutayitereka irebana n'izuba biyifasha kudashyuha, kandi ntabwo ugomba kuyisiga mu modoka, yishakire ahantu hari igicucu abe ari ho uyitereka, cyangwa uyitereke hafi n'ibikoresho bitanga umuyaga (fan).

3. Yifate neza

Ibi bikorwa haba inyuma cyangwa imbere ya telefone, yifate ufunge porogarame zose utari gukoresha. Dr. Roz arasobanura ati "Niba utari gukoresha GPS cyangwa izindi porogarame zifunge, kubera ko uko uyikoresha ibintu bicye bituma ikoresha imbaraga nke nayo, bigatuma idatanga ubushyuhe bwinshi".

4. Shyiramo uburyo bwo kugabanya umuriro ukoresha (Power mode)

Nukoresha umuriro mucye bizatuma telefone yawe imera neza, "Rimwe na rimwe niba telefone yawe iri gukora bigoranye, yizimye ureke ibanze ifate agakonje wongere uyicane nyuma."

5. Ntabwo ugomba kuyishyira mu bintu bikonje cyane

Imihindagurikire y'ubushyuhe mu buryo bwihuse nayo iba mibi kuri telefone. "Telefone zifite uburyo bwo guhangana n'ubushyuhe bukabije, bituma itangirika byihuse mu gihe cy'ubushyuhe." Dr Roz ni ko asobanura. 


Source: BBC



 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...