Kigali

USA: Clarisse Karasira mu bazaririmba mu iserukiramuco ryibanda kuri Reggae

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/07/2022 20:08
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu bazaririmba mu iserukiramuco rizwi nka ‘Greenwoods Cultural Revival Festival’.



Iri serukiramuco rihuriza hamwe abahanzi bakomeye baturuka mu mico itandukanye ku Isi. Ryibanda cyane ku njyana ya Reggae n’izindi njyana zo mu mico inyuranye.

Rizaba ku wa 5-7 Kanama 2022, riririmbemo abahanzi barimo Lutan Fyah, Iba Mahr, Medisun, Earth Kry, Bkkamoore, Asadenaki Wailer, Dub Apocalypse, Naya Rockers, Coyote Island, Chiney Kiki na Nate Winter.

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko abategura iri serukiramuco ari bo bamutumiye nyuma yo kumenya ko atuye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Babonye indirimbo zacu barazikunda bamenya ko tuba inaha baratwegereye rero badusaba kuba uyu mwaka twazajya kuririmbamo tukagaragaza umuco wa Kinyarwanda.”

Iri serukiramuco riga mu gihe cy’iminsi itatu. Clarisse avuga ko yanezerewe cyane kuko yaratoranyijwe mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco rikomeye muri iyo Leta.

Avuga ko ari umwanya mwiza wo kwereka amahanga ubukungu buhishe mu muco Nyarwanda. 

Uyu muhanzikazi uherutse kwibaruka imfura yagize ati “Nezezwa cyane no kubona abantu bo hirya no hino bakunda iyi nganzo abenshi batanumva neza Ikinyarwanda ariko bakabikunda. Ni umwanya mwiza wo kwereka amahanga ubwiza bw'indirimbo nyarwanda n'umuco wacu.”

Iri serukiramuco ‘Greenwoods Cultural Revival Festival’ rigamije guteza imbere ubuhanzi bw'urukomatane rw'imico (Multicultural Arts) n'injyana.

Ryitabirwa kandi rigahuriza hamwe imiryango bamwe bakamara iminsi baba aho ku kirwa cya Brunswick, bitabiriye iri serukiramuco. Iri serukiramuco ni ngarukamwaka, ubu rigiye kuba ku nshuro ya karindwi.   

Clarisse Karasira ati “Muzaze dutarame tuzamure ibendera ry’iwacu mu ruhando mpuzamahanga”

 

Clarisse ari mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco ryita cyane ku njyana ya Reggae 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KAZE NEZA' YA CLARISSE KARASIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND