Buri mwaka hizihizwa umunsi ngarukamwaka wo gusohora ururimi nubwo henshi ku isi uyu muco bawufata nk'utaboneye. Ibyamamare byinshi bitajya bicikanwa na buri kimwe byifatanyije n’isi by’umwihariko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwizihiza uyu munsi.
Umunsi wo gusohora ururimi wizihizwa buri mwaka
kuwa 19 Nyakanga. Ibi bikaba ari ibintu bikunze gukorwa cyane n’abantu bajinyora
cyangwa mu mikino. Nubwo mu mico myinshi babifata nk’ibintu bitaboneye n’umuco
mubi, gusohora ururimi mu gace k’u Burengerazuba bwa Asia kazwi nka Tibet
bifatwa nk’ubupfura.
Ururimi mu busanzwe ni rumwe mu ngingo za
muntu, rukaba rugizwe n’imitsi kandi rubasha gukora neza rukagendagenda nta magufwa. Rwifashishwa
mu kumva uburyohe rimwe na rimwe kandi rukaba rushobora kuba kimwe mu bipimo
bya muntu by’uburwayi afite kandi rukabasha no gutuma umuntu avuga neza.
Uyu munsi wo gusohora ururimi wizihizwa
buri mwaka mu bice bitandukanye by’isi ariko by’umwihariko muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, gusa kugeza ubu imvano yo kwizihiza uyu munsi iracyari
inshoberamahanga kuko bamwe bavuga ko ari uburyo bwo gushishikariza abantu kugana
muganga, abandi bakabibona nk'uburyo bwo gusohora indimi zabo bazereka abo bakundana.
Abana ni bo bakunda gusohora ururimi cyane mu buryo bw’imikino ariko na none abantu bakora akazi bagashyizeho umutima nabo bakunze gusohora ururimi.
Meg Thee Stallion
Doja Cat
Olivier Obrien
Tana Mongeau
Rihanna
Gerard Butier
Katy Perry
Genne Simmons
Maria Menounos
Iggy Pop
Heidi Klum
Kim Kardashian
Gee Lo Green
Jessica Simpson
Jon Bon Jovi
Shenae Grimes
Rain Wilson
Eva Mendes
Elton Jon
Mickey Rourkle
Juliette Lewis
Ellen DenGeneres
Andy Samberg
Ke$ha
Chris Brown
Avril Lavigne
Ed Westwick
Eva Longolia
Nick Minaj
Joan Rivers
Helen Bonham Carter
Heather Morris
Celine Dion
Zoe Kravitz
Rosie Huntington Whiteley
Chris Martin
Christina Aguilera
TANGA IGITECYEREZO